Mukakarangwa Ernestine warokotse ibitero byabereye muri Bugesera na Kicukiro avuga ko yibuka uburyo Pasiteri Uwinkindi wari umushumba w’itorero ADEPR muri komini Kanzenze, yabwiye abari bahungiye mu rusengero ngo bahumirize abasengere kandi yagambanye n’abicanyi ngo baze guhita batangira kwica uwitwa umututsi wese.
Home > Keywords > Kwibuka_Events > Kwibuka20_Umuhamya
Kwibuka20_Umuhamya
Articles
-
Mukakarangwa yibuka uko Pasiteri Uwinkindi yabashutse ngo bahumirize asenge yagambanye n’abicanyi
10 April 2018, by Tombola Felicie -
Intumwa ya Papa yasabye Perezida Habyarimana guhitamo Yezu cyangwa Shitani
26 March 2014Mperuka kwandika uburyo Abajenosideri bagerageje kandi ku ruhande rumwe bakabishobora kwifashisha abayobozi bamwe ba Kiliziya Gatolika kubashyigikira mu mushinga wabo w’ubuhotozi. RTLM Yasabye Kiliziya Kuyifasha Muri Jenoside. Yabonye Abayoboke i Cyangugu.
Iyo RTLM n’ubwo yabisabye mu mpera z’1993, hari ibyo bari baragerageje na mbere mu 1992. Hari ababumvaga bakabashyigikira bucece, n’abataremeraga uwo mushinga w’itsembabwoko.
Intumwa ya Papa yarabiyamye
Uyu mwaka w’1992, wari (…) -
RTLM Yasabye Kiliziya Kuyifasha Muri Jenoside. Yabonye Abayoboke i Cyangugu
19 March 2014Imyaka 20 igiye kurangira Jenoside ikorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo ni iyamenyekanye kuko na mbere hari ubundi bwicanyi bwari bwarabakorewe, ariko ntibwitwe icyo cyaha ndengakamere. Iyo myaka 20 si mike, ariko si na myinshi ku bafite inshingano yo kureba ko icyo cyaha kidakwiye kuzongera kubaho ukundi mu Rwanda. Inzira iracyari ndende yo kurwanya abagifite ibyo bitekerezo.
Abantu basoma amakuru yo kuri Internet, bazi urubuga rwitwa Leprophete. Urwo rubuga rushingiye ku rwango (…) -
19-20/1/1994 Minisiteri y’Ingabo ikwiza intwaro, n’Abanyarwanda bamenyerezwa urupfu
20 January 2014Uko imyaka yiyongera, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, niko n’umubare w’abantu batazi uko byagenze wiyongera. Muri abo batazi uko byagenze; ni abari bato cyane Jenoside iba n’abavutse nyuma yayo.
Uwo mubare w’abatazi ibyabaye kandi uriyongera ku wundi utari muto w’abakora uko bashoboye kose birengagiza ngo bahakane ko icyo cyaha cyakozwe. Guhakana icyo cyaha bigirwa ahanini no guhakana ko habayeho umugambi ugaragara no gutegura gukora icyo cyaha ndengakamere.
Bimwe mu bitekerezo (…) -
Imvugo ‘Abagome n’abagambanyi’ mu mugambi wa jenoside
9 March 2014Jenoside irategurwa kandi inyura mu byiciro bitandukanye. Umuntu uvuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yatewe no guhanurwa kw’indege yarimo Perezida Habyarimana Juvenal n’abo bari kumwe, ubivuze aba ari umujenosideri ushakisha kugabanya ikimwaro n’uburemere bw’icyaha.
Utari umujenosideri ariko akemeza ko jenoside “yatewe n’indege” n’uba yarashyigikiye cyangwa ushyigikiye abakoze jenoside ku mpamvu runaka.
Undi nawe ushobora guhuza jenoside no guhanurwa kw’indege, ni umuntu w’injiji itazi (…) -
MDR yashinje Bagosora umugambi wa Jenoside, abanje kwikiza Habyarimana
1 April 2014Ni iminsi mike isigaye ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Ni iminsi 6 gusa. Gutegurwa kw’iyo Jenoside, ntabwo byari ibanga kuri bamwe. Ni umugambi wamenyekanye birandikwa, biravugwa.
Hari abayihakana. Bazakomeza babikore ariko amateka ntapfa gusiba kandi ahari.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, iyi Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda, ni umwanya mwiza wo kwereka urubyiruko rwacu uko ibintu byagenze kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo (…) -
17/1/1994: Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside
17 January 2014Dukomeje kwibuka no kwibukiranya ngo amateka yacu atazaducika tukajya tuyabwirwa n’abatarayabayemo.
Amatariki nk’aya muri Mutarama 1994, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR zari zimaze kumva ko zitaje ahantu horoshye. Interahamwe n’impuzamugambi bari bamaze kubereka gahunda yabo.
Ku itariki ya 17 Mutarama 1994, Umuyobozi wa MINUAR, Jacques Rogers Booh-Booh yahuye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyakora bakomoka ku mugabane wa Afrika.
Yari yahuye nabo ababwira uko bimeze ariko (…) -
Mu 1992 habonetse uduhanga tw’abantu mu kiyaga, interahamwe zitoza kwica
18 March 2014U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byabonye ibimenyetso by’itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bava mu Rwanda bagasubira iwabo, basize Abatutsi bicwa bitabatunguye.
Uwari Ambasaderi wabo hano muri icyo gihe, Johan Swinnen, yandikiye abamuyobora ko amaze kwiyumvira RTLM yigisha Abahutu kwanga Abatutsi no kubatsemba.
Muri Gashyantare na Werurwe 1994 mu Rwanda haje abaminisitiri babiri b’u Bubiligi. Willy Claes w’ububanyi n’amahanga, na Léo Delcroix w’ingabo.
Uyu w’ingabo yageze (…) -
Imyaka 20 irashize LONI imenyeshejwe umugambi wo kwica Abatutsi 1000 buri minota 20
11 January 2014Nkuko twabibagejejeho ejo muri Umuhamya w’amateka, Umugaba w’ingabo za MINUAR Gen. Romeo Dallaire yumvise ubwihutirwe rw’amakuru yari yahawe na Jean Pierre Turatsinze maze aratabaza.
Ku wa 11 Mutarama 1994, Dallaire yandikiye Maj. Gen. Maurice Baril akoresheje Fax amumenyesha ibyo yari yabwiwe n’umuntu bari bagejejweho n’umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Umunyapolitiki nyuma waje kumenyekana bivuzwe n’abo yahaye amakuru ni Twagiramungu Faustin, usigaye ahakana ko Jenoside yateguwe. (…) -
10/1/1994: Turatsinze yavuze iby’umugambi wa Jenoside, Twagiramungu amuhuza na Dallaire
10 January 2014, by Mathias HitimanaIyo abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye i Kigali na New York baza gushyira mu gaciro bakumva ibyo babwiwe n’umugabo w’Umunyarwanda Jean Pierre Turatsinze, Abatutsi bari gutabarwa ntibakorerwe Jenoside mu 1994.
Ku itariki ya 10 Mutarama 1994, nibwo JP Turatsinze yabonanye n’aba ofisiye bo muri MINUAR abagezaho amakuru y’impamo ajyanye n’umugambi wo gutsemba Abatutsi. Ubu imyaka 20 irashize.
Aba ofisiye bakiriye kandi baganira na Turatsinze ababwira iyo migambi mibisha ni uwari (…)
IGIHE