Hashize iminsi mike abarwanyi b’umutwe wa FDLR utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bemeye ko kuva muri iki cyumweru batangira gushyira intwaro hasi bakerekeza mu nkambi yabagenewe i Kisangani.
Gusa nubwo babivuga ntibarava ku izima ryo gusaba ibiganiro bya politiki hagati yabo na Leta y’u Rwanda.
Ikigaragara, bisa nk’aho umuvugizi wa FDLR, Fils Bazeye Laforge abivuga yiyerurutsa kuko atagaragaza neza niba bashaka gutaha cyangwa ugukomeza guhangana na Guverinoma y’u Rwanda mu gihe ibiganiro bashaka bitaramuka bishobotse dore ko n’u Rwanda rwamaze kwerura ko nta biganiro hagati yarwo n’uwo mutwe bizabaho ndetse bikaba byaragiye bishimangirwa n’amahanga ndetse n’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano.
Ubwo Bazeye aheruka kuganira na RFI yagize ati « Kuri ubu ikituraje ishinga ni ugufungura urubuga rwa politiki i Kigali kugira ngo dutahe iwacu. Ni ibyo kandi nibyo byangombwa”
Bidasubirwaho umuryango Mpuzamahanga wiyemeje gucecekesha intwaro mu karere
Muri Gicurasi 2013, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon ari kumwe n’umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim, basuye Akarere k’Ibiyaga Bigari ka Afurika mu rwego rwo kugafasha gushyigikira amasezerano y’amahoro, ndetse n’iterambere mu bukungu nka kamwe mu turere dufite ibibazo ku isi.
Icyo gihe Banki y’Isi yasize akayabo k’amamiliyari y’amadorari azasangirwa n’ibihugu by’Akarere mu bikorwa by’iterambere, bizira amakimbirane n’intambara.
Kuva ubwo kugeza ubu gushakira amahoro akarere biracyakomeje ahari wenda kugeza gatekanye, ibihugu bigatangira gushyira imbaraga mu bikorwa bihuriweho hagamijwe iterambere ry’abaturage bakomeje kuzahazwa n’ibikorwa by’intambara biterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro.
Umutwe wa FDLR nawo bigaragara ko ari umwe mu ibangamira amahoro mu karere bityo kuva ku izima ugashyira intwaro hasi akaba ariyo yaba amahitamo meza kuko n’Umuryango w’Abibumbye uvuga ko biramutse bidakozwe vuba hari amahitamo yo kurasa uwo mutwe hakoreshejwe ingufu za Gisirikare.
Hagati aho ariko, Fils Bazeye agira ati « Kuva ku ya 26 Ugushyingo( ku wa gatatu) Abarwanyi bari bacumbikiwe mu nkambi ya Kanyabayonga na Walungu bazoherezwa I Kisangani, nyuma, abandi barwanyi basigaye nabo bahite bajya mu nkambi ya Walungu. »
Bazeye avuga ko igisigaye ari ukureba niba abarwanyi bakiri mu mashyamba batazaba benshi mu nkambi .
Ati” Tugomba kubanza tukareba niba batazarenga ubushobozi bw’inkambi. Kuko bazaba bari kumwe n’imiryango yabo”
Haba hari igitutu Abanyaburayi bashyize kuri uwo mutwe ?
Abasesengura politiki yo mu karere bishimira uwo mwanzuro wo gushyira intwaro hasi wa FDLR, kuko byanafungurira amarembo ibihugu mpuzamahanga bigashora imari yabyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu by’ukuri impamvu nyamukuru byagarutsweho ko ari ukugarura amahoro, ituze n’umutekano ndetse n’ubufatanye mu iterambere ku bihugu by’Amajyaruguru n’amajyepfo, ubucuruzi ariko kandi nta n’uwakwirengagiza inyungu z’Abanyaburayi nk’uko abahanga bakurikira politiki yo mu karere babibona.
Ese ni uguhindura imikoranire na FDLR cyangwa ni ukunoza imikoranire na Leta y’u Rwanda ?
Birashoboka ko igisubizo kuri ibi byose cyaba « OYA » ! ahubwo bukaba ari uburyo bwo kwitunganyiriza ikibuga cy’ubucuruzi kirangwamo amahoro mu buryo babyifuzamo.
Tugarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kurangwamo agatotsi mu myaka ishize bikomotse ku bimenyetso n’amateka yanditse (Gufasha mu bya gisirikare ingabo zatsinzwe no gutoza Interahamwe, guhungisha abakoze Jenoside n’abayiteguye n’ibindi…) byerekana uruhare ntasubirwaho rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Impuguke mu bya politiki y’Akarere Gasana Ndoba, wanabaye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu asanga ibintu biri guhinduka mu buryo bwiza.
Ati « u Bufaransa bw’uyu munsi ni imvange ugereranije n’ubwo ku gihe cya Mitterrand washyize igihugu cyose mu ruhare rumwe. Byose birasobanutse. Ubufaransa bw’ubu burashaka kuva mu byahise no kugarura icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga. Ntago bugishaka kugaragara nk’ubukingira ikibaba abaragwa b’ingoma yashize. »
Gasana Ndoba asa n’uwerekana ko mu buryo bumwe ikarita ya FDLR idashobora gufasha u Bufaransa muri gahunda yabwo muri iki gice cy’Afurika igenda isa n’igana kukubahiriza itegeko nshinga ry’abenegihugu.
Impamvu y’Ubukungu n’ukuri kwa Politiki
Gasana akomeza asobanura ko muri iki gihe Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubukungu n’iterambere bikaba bisaba ko bene ibyo bibazo bikemurwa vuba hagamijwe inyungu zihuse. Aha akanibutsa ko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kwihangana no kuganira ari byo bisimbura uburyo bw ‘ingufu aho bishoboka.
Gusa ku ruhande rwa FDLR bisaba kureka amacakubiri no gukura isomo ku byabaye bakanemera uruhare rwabo muri byo. Ibi kandi ni nabyo byaganisha ku kumvikana hagati y’uruhande n’urundi biganisha ku gutahiriza umugozi umwe.
FDLR
Hashize imyaka 20, FDLR ikorera mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
FDLR ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byakorewe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uhereye mu 2001, abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera ku bihumbi 11 batahutse mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe,. kuri ubu bafatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu cyababyaye.
Loni yemeza ko abarwanyi ibihumbi 11,000 batahutse mu buryo bwemewe. Abagiye batahuka babanje guca mu ngando mu kigo cya Mutobo, giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
U Rwanda rwakomeje kuvuga ko kimwe n’abandi bose basigaye mu mashyamba uzashaka gutahuka ku bushake azajya anyura mu nzira zimwe n’iz’abandi bagiye banyuramo.
Uretse ibyo kandi, abatahuka bizezwa ko batazakurikiranwa n’ubutabera kuko bahoze muri FDLR. Keretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni bo baba bagomba gukurikiranwa nabwo abemeye icyaha bakagabanirizwa ibihano.
Imibare ya Loni igaragaza ko abarwanyi ba FDLR basigaye mu mashyamba ya Congo babarirwa hagati ya 1400 na 1600 gusa u Rwanda rwakunze kugaragaza ko uyu mutwe ujya winjiza abarwanyi bashya barimo n’abana.
Ikindi ni uko FDLR n’imiryango yabo bijejwe ko bazafashwa gutahuka mu Rwanda no gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse n’abumva badashaka gutahuka mu Rwanda bakazafashwa kubona ibihugu by’amahanga bibakira ariko bitari ibyo mu karere.



















TANGA IGITEKEREZO