Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bari gutegura ku nshuro ya kabiri umunsi wiswe “Rwanda Day”, iyi ikazabera i Boston ku itariki ya 28 na 29 Nzeli 2012.
Nk’uko tubikesha bamwe mu Banyarwanda bo muri Amerika y’Amajyaruguru, kuri ubu imyiteguro igeze kure kuburyo kuri ayo matariki Rwanda Day izongera kuba, aho kuri ubu bateganya ko izitabirwa kurenza iyabereye I Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rwanda Day iheruka yabereye mu Mujyi wa Chicago kuva ku itariki ya 10 (…)
Home > Keywords > RwandaDay > rdaymostreaded
rdaymostreaded
Articles
-
Amerika: Rwanda Day ku nshuro ya kabiri igiye kubera i Boston
31 August 2012, by M. M. -
Bimwe mu byo ukwiye kumenya ku mujyi wa Boston
19 September 2012Boston ni umujyi mukuru wa Leta ya Massachusetts iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uyu mujyi uzwiho kuba umurwa w’ubucuruzi n’umuco w’icyitwa New England (Leta za Connecticut, Maine, Massachusetts, New Hampshire, Rhode Island, Vermont).
Ubu uyu mujyi uyoborwa na Thomas Menino, ufite abaturage 617 594 (Imibare y’ibarura riheruka mu 2010).
Boston izwiho umwihariko wo kuba igicumbi cy’umuco cyane ko hari kaminuza nyinshi, amasomero ndetse (…) -
Boston: Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanyije
18 September 2012, by Samuel IshimweHasigaye iminsi itatu gusa kugira ngo igikorwa cyiswe ‘Rwanda day’ gitangire i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abazitabira bakaganira imbona nkubone na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda.
Rwanda Day iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Boston mu minsi ibiri, kuva ku itariki ya 21 n’iya 22. Abazitabira bakomeje kwerekeza i Boston, abari kure yaho bitegura gufata indege, bose bazabona umwanya wo kuganira na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, nk’uko Minisitiri (…) -
Rwanda Day, umunsi umaze kwandika amateka
19 September 2012“Rwanda Day” cyangwa Umunsi w’u Rwanda ugenekereje mu Kinyarwanda, ni umunsi uhuza abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bagahura n’abaturutse mu Rwanda bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Kagame Paul bamubaza byinshi mu byo badasobanukiwe mu Rwanda.
Rwanda Day yabaye bwa mbere tariki ya 10 Kamena 2011 ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta ya ILLINOIS. Yahuje abanyarwanda bagera ku bihumbi bine. Bari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi, Canada na Leta (…) -
Isano Umujyi wa Boston ufitanye n’u Rwanda
21 September 2012, by M. M.Umujyi wa Boston uherereye mu gice cy’u Burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka ugiye kwakira igikorwa cya Rwanda Day gihuza Abanyarwanda baba baturutse imihanda yose barimo abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, kikanitabirwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame; hari byinshi uyu mujyi uhuriyeho n’u Rwanda.
Nganji Jean ni umunyarwanda utuye Boston, ndetse wanagize uruhare mu gutegura iki gikorwa cya Rwanda Day. Tuganira yadutangarije isano uyu Mujyi ufitanye (…) -
Igikorwa cya “Rwanda Day” kimuriwe amatariki
6 September 2012, by Samuel IshimweIgikorwa gihuriza hamwe Abanyarwanda baturutse mu bice bitandakanye byo ku mugabane w’Amerika n’ahandi kizwi nka “Rwanda Day” cyahundiriwe amatariki cyari kuzaberaho.
Byari biteganijwe ko iki gikorwa kizaba ku itariki 28 na 29 Nzeli uyu mwaka, ariko uyu munsi wigijwe hafi ho icyumeru kimwe, “Rwanda Day” ishyirwa ku itariki 21 na 22 Nzeli 2012.
“Rwanda Day”, izaba ibaye ku nshuro yayo ya kabiri izabera mu mujyi wa Boston ho muri Leta ya Massachusetts, mu gihe iheruka yabereye mu Mujyi wa (…) -
Boston wakeka ko habaye mu Rwanda
22 September 2012Mu gihe hakomeje ibirori bihuje Abanyarwanda baba cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi Nyarwanda ubaye ku nshuro ya kabiri, abaturutse muri Kaminuza ya Harvard, Massachusetts International Hospital n’ahandi, abavuye Canada no ku mugabane w’u Burayi kuko USA ntituyivuga n’abavuye mu Rwanda, bose bahuriye mu mujyi wa Boston, none wagira ngo habaye mu Rwanda.
Ubu English ntabwo dukeneye kuyivuga hano. Habaye mu Rwanda. Abantu baracicikana bivugira ikinyarwanda, barahoberana (…) -
The Ben na Meddy bazataramira Abanyarwanda i Boston
19 September 2012, by M. M.Nyuma y’igihe kinini batigaragariza abakunzi babo, abahanzi The Ben na Meddy bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bazagaragara mu gitaramo giteganyijwe mu rwego rw’Umunsi witiriwe u Rwanda uzizihirizwa I Boston muri Leta ya Massachusetts. “Rwanda Day” igiye kuba ku nshuro ya kabiri hagati y’itariki 21 n’iya 22.
Aba bahanzi bitezweho kongera kugaragaza udushya twinshi kuko nyuma y’imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagiye bashyira hanze indirimbo nshya zigahita zikundwa (…) -
Boston: Perezida Kagame yakiriwe anaganira n’Abitabiriye Rwanda Day
22 September 2012Ku munsi wa kabiri w’iyizihizwa ry’umunsi nyarwanda, Perezida Paul Kagame wari utegerejwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda basaga ibihumbi bitatu bitabiriye Rwanda Day yabereye i Boston muri Massachusetts ku nshuro yayo ya kabiri, bamwakiranye urugwiro.
Mu ijambo ryari rikubiyemo impanuro n’ubutumwa yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2012, Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabibakorera.
Yagize ati (…)
IGIHE