Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rizahuza amatsinda 10 aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Biteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2019, hahatana amatsinda abiri. Ibi bitaramo bizajya bibera muri restaurant yitwa Iriba Bar and Terrace muri Kigali Marriott Hotel buri cyumweru aho kwinjira ari ubuntu.
Kigali Marriott Hotel yateguye iri rushanwa mu gutanga umusanzu wayo wo gufasha Abanyarwanda kwidagadura no guteza imbere abanyempano batandukanye. Ni yo hoteli ya mbere yatangije iki gikorwa mu zikorera mu Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Kigali Marriott Hotel, Victoria N. Obiakor, yabwiye IGIHE ko irushanwa ryateguwe mu guha urubuga abafite impano ngo bashobore kwigaragaza.
Ati “Nka Kigali Marriott Hotel dushaka kugira uruhare mu kuzamura imyidagaduro n’impano. Hari abanyempano benshi bato kandi twe dufite amahirwe yo kuba twagaragaza impano zabo. Twahaye amahirwe band ngo ziyandikishe zizerekane impano zifitemo imbere y’abashyitsi bacu.”
Iri rushanwa rifite imitegurire yihariye ituma abafana aribo batanga amajwi ku itsinda ryahize andi mu kubaryohereza no kubaha umuziki ubyinitse kandi uyunguruye.
Yakomeje ati “Abitabiriye ni bo bihitiramo itsinda rihiga ayandi, ni byiza kuko aribo baba bazi ibyo bakeneye cyane rimwe na rimwe kuturusha.’’
Victoria yakomeje avuga ko kuva igikorwa cyo guhatana hagati y’amatsinda aririmba cyakiriwe neza.
Ati “Kuva twatangira ibitekerezo twakiririye birashimishije. Ntitwigeze tubwirwa amagambo aduca integer; twakiriye adukomeza ndetse twizeye kuzabera andi mahoteli urugero ku buryo na yo yazabikora.”
Amatsinda abiri yahataniye umwanya wa mbere mu irushanwa ryabimburiye andi mu 2018 yagaragaje ko hari ibyo byinshi yungutse.
Dior Serge uri mu bagize itsinda rya Neptunez Band ryabaye irya mbere mu 2018 yagize ati “Twagiriwe icyizere kurusha icyo twari dufite mbere kandi twabonye akazi ahandi hantu hatandukanye n’izina rirazamuka. Byadufashije byinshi. Ubutumwa natanga ni ukubwira abaduha akazi gukomeza kudushyigikira kandi bakubaha ibyo dukora.”
Mico Marcel ubarizwa muri Micho Band yari ihatanye na Neptunez Band yavuze ko icya mbere bize ari ukunoza umuziki ndetse bakaba barahisemo kugaruka muri irushanwa mu rwego rwo kwegereza umuziki abakunzi babo.
Yagize ati “Twigiyemo ibyo kunoza umuziki. Kuba twagarutse mu irushanwa ni uko twifuza kwegereza abakunzi bacu ibyo dukora. Tuzaboneraho noneho no kubereka indirimbo zacu bwite twakoze. Intego nyamukuru ni ugushimisha abakunzi bacu mu micurangire n’imiririmbire byacu.”
Kigali Marriott Hotel itegura Battle of the Bands ifatanyije na Made Beats na Royal FM.
Band izegukana iri rushanwa izahabwa amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel no mu birori byo gutangira umwaka mushya n’amahirwe yo gukorera indirimbo muri studio ya Made Beats.
Kigali Marriott Hotel imaze imyaka igera kuri itatu itangiye gukorera mu Rwanda. Kuva yafungurwa ku wa 4 Ukwakira 2016, usibye gutanga serivisi za hoteli na restaurant, inakira ibikorwa bitandukanye bikomeye mu myidagaduro i Kigali n’ibigamije guteza imbere Sosiyete Nyarwanda birimo gukora umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.
– Mu Mafoto, uko igitaramo cyatangirijwemo Battle of the Bands cyari kimeze
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO