00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COGEBANQUE yongereye umusanzu wa miliyoni 20 mu Kigega Agaciro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 December 2014 saa 08:20
Yasuwe :

Nyuma y’aho COGEBANQUE itanze bwa mbere umusanzu wa miliyoni 70 Rwf mu Kigega Agaciro, ubu yongeye gutanga miliyoni 20 Rwf mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry’igihugu.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Mujyambere Louis de Monfort, umuyobozi muri COGEBANQUE ushinzwe ubucuruzi, yashyikirije sheki ya miliyoni 20 Rwf Kagabo Vianney, Umuyobozi Mukuru w’ikigega ’Agaciro Development Fund’, amafaranga yakusanyijwe n’abakozi, ubuyobozi n’Inama y’ubutegetsi bya COGEBANQUE.
Mujyambere yavuze ko gutanga (…)

Nyuma y’aho COGEBANQUE itanze bwa mbere umusanzu wa miliyoni 70 Rwf mu Kigega Agaciro, ubu yongeye gutanga miliyoni 20 Rwf mu rwego rwo gufasha mu iterambere ry’igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Mujyambere Louis de Monfort, umuyobozi muri COGEBANQUE ushinzwe ubucuruzi, yashyikirije sheki ya miliyoni 20 Rwf Kagabo Vianney, Umuyobozi Mukuru w’ikigega ’Agaciro Development Fund’, amafaranga yakusanyijwe n’abakozi, ubuyobozi n’Inama y’ubutegetsi bya COGEBANQUE.

Mujyambere yavuze ko gutanga umusanzu muri iki kigega babyihaye nk’intego kuko nk’Abanyarwanda iterambere ry’igihugu cyabo aribo ba mbere ribareba.

Ubuyobozi bwa COGEBANQUE bwashyikirije ubw'Agaciro Development Fund sheki ya miliyoni 20 Rwf
Abakozi n'ubuyobozi bwa COGEBANQUE bashimiwe umusanzu batanga mu kigega cyo kwiteganyiriza ejo hazaza
Kagabo Vianney, umuyobozi wa Agaciro Development Fund yasabye ibindi bigo kurebera kuri COGEBANQUE

Yagize ati “ Ni igikorwa twafashe nk’intego yacu ya buri mwaka ko tugira icyo dushyiramo, ikigega ni uguhora ugishyiramo, gifite akamaro ku iterambere ry’igihugu ngo u Rwanda rukomeze kurushaho kwigira.”

Abajijwe uko iyi nkunga yakusanyijwe, uyu muyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COGEBANQUE yavuze ko ubuyobozi bwongeye kubikangurira abakozi kuko na mbere bari batanze inkunga ya miliyoni 70 Rwf.

Mujyambere ati “ Ubuyobozi bwa banki, Inama y’ubuyobozi n’abakozi barabyumva kandi barabiharanira. Ni agaciro kacu tugomba gukomeza gukora, tukagaharanira.”

Ubuyobozi bwa COGEBANQUE nka banki yatangijwe n’Abanyarwanda mu 1997 buvuga ko iterambere ry’u Rwanda ribareba mbere kandi bagomba kurigiramo uruhare.

COGEBANQUE nka banki y'Abanyarwanda igomba kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Abakozi ba COGEBANQUE bamaze gutanga miliyoni 90 Rfw mu kigega cy'Agaciro Development Fund

Kagabo Vianney, umuyobozi Mukuru w’ikigega ’Agaciro Development Fund’ yashimye COGEBANQUE ku ruhare bagira ku iterambere ry’u Rwanda by’umwihariko muri iki kigega cyashyiriweho kubaka ahazaza.

Yagize ati " Uyu musanzu ugiye kongera amafaranga ari mu kigega agamije kwiteganyiriza. [Ikigega] Ni ukucyongera, Abanyarwanda bakakigana, COGEBANQUE ibere abandi icyitegererezo."

Kagabo avuga ko kuri ubu mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ harimo miliyari 24 miliyoni 212 z’amafaranga y’u Rwanda (24,212,000,000 Rwf). Uwifuza gukomeza cyangwa gutanga umusanzu muri iki kigega yashyira umusanzu we kuri konti nomero 013 9000 95 22-12 iri muri COGEBANQUE.

Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ cyatangijwe mu ku ya 23 Kanama 2012 kigamije guhuza ubushobozi bw’Abanyarwanda mu kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages