Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko ingo ibihumbi 280 zateganywaga guhabwa amashanyarazi , ibihumbi 50 aribyo biyabona buri mwaka.
Ubwo iyi minisiteri yitabaga komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya leta( PAC) ku wa 11 Werurwe 2015, yabwiye abadepite ko umuhigo wo kugeza amashanyarazi ku miryango ibihumbi 280 urimo kudindira kuko imiryango ibihumbi 50 gusa ari yo bihabwa aya mashanyarazi buri mwaka.
Minisitiri Musoni James akaba yarabwiye PAC ko uku kudindira biterwa n’amikoro adahagije muri uyu mushinga.
Yagize ati "Gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage, irimo kudindira ahanini bitewe n’ubushobozi bw’amafaranga, twari twiyemeje kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 280 buri mwaka ariko izigera ku bihumbi 50 gusa nibyo biyabona.’’
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo isanga iki kibazo kizakemurwa no gushaka ibigo by’abikorera bigashora imari muri iyi gahunda.
PAC yagaragarije iyi minisiteri ko hari aho bageze bagasanga hari ibikorwa remezo by’amashanyarazi ariko abaturage bayakoresha ari bake, ibasaba kubikurikirana.
Uyu muhigo uvuga ko mu mwaka wa 2017 ingo zinga na 70% mu Rwanda zizaba zifite kandi zikoresha umuriro w’amashanyarazi, ibigaragara ko byagorana kugerwaho mugihe byakomeza kugendera kuri uyu muvuduko, nubwo iyi minisiteri itanga icyizere ko bizashoboka.
Indi nkuru wasoma: Minisitiri Musoni aremeranya na Sena ku mpungenge zo gucanira Abanyarwanda benshi



















TANGA IGITEKEREZO