Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Rubona na Sosiyete y’Abaholandi “Gigawatt Global”, nk’imwe mu zishyira mu bikorwa Umushinga wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, wo gukwiza amashanyarazi muri Afurika (U.S.-Africa Clean Energy Finance/ACEF).
Mu itangazo yashyizeho umukono ryasohotse ku wa 18 Gashyatare, John Kerry yagaragaje ko uyu mushinga ari uw’agaciro kuko utanga icyizere cyo gutanga 6% by’ingufu zikoreshwa mu Rwanda zikaba zitanabasha gushira/zisubiramo (renewable energy).
Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza kugabanya ibiciro, kudakenera ngufu nyinshi mu by’amashanyarazi, kugabanya ibiciro bya Lisansi, ingufu zisubiramo zifite agaciro kuri ubu kurusha ibihe byabanje cyane cyane mu byaro.”
Uru ruganda rwatashywe ku wa Kane tariki 5 Gashyantare; Guverinoma y’u Rwanda yaragiranye amasezerano y’ubugure na “Gigawatt Global” mu gihe cy’imyaka 25 kugira ngo izakomeze kurwitwaho ari na ko rukomeza kugirira Abaruturiye akamaro.
Iyi minisiteri ishima abashoye muri uyu mushinga, kuko gukoresha imirasire y’izuba bijyanye n’intego y’igihugu yo kurengera ibidukikije ndetse bikanafasha kuzagera ku yo gucanira 70% by’Abanyarwanda bitarenze mu mwaka wa 2017-2018.
Kuri ubu u Rwanda rufite Megawatt 156 ndetse mu mwaka itatu iri imbere hari intego yo kugira MW 563. Ubwo yatahaga uru ruganda mu ntangiro za gashyantare, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James, yavuze ko abaturage 23% ari bo bafite amashanyarazi mu gihugu.
Yagaragaje ko kugira ngo intego u Rwanda rufite igerweho, hagikenewe abashora imari mu mashanyarazi kuko ingufu za Leta zonyine zidahagije kugira ngo iyi ntego igerweho.
Yagize ati “Birumvikana rero ko tugikeneye byinshi byo gukora kugira ngo tubone amashanyarazi menshi, tubone uko tuyakwirakwiza mu baturage hirya no hino mu gihugu ahari ibikorwa by’iterambere.”
Kuri ubu hari amahirwe menshi yaba isoko y’ingufu atarabyazwa umusaruro, ku buryo nakoreshwa ashobora kuzageza u Rwanda ku ntego rwiyemeje.
Megawatt hafi 160 zihari kugeza ubu, byitezwe ko zizyongeraho 70 muri uyu mwaka. zikomotse ku mushinga wa KivuWatt uzatanga Megawatt 25 uzaba warangiye muri Gicurasi, umushinga wa Gishoma uzatanga Megawatt 15 uzaba urangiye muri Nyakanga, n’izindi Megawatt 30 zizagurwa muri Kenya aho umuyoboro uhuza u Rwanda na Uganda uzaba wuzuye muri Nzeri.
Indi mishinga iteganyijwe ni uwa Rusumo uzatanga Megawatt 89, uwa Nyabarongo II uzatanga Megawatt 120 n’indi y’ingomero nto ziri hirya no hino mu gihugu.Hari kandi n’undi wa Ethiopia yitezweho kuzohereza Megawatt zibarirwa muri 400 mu 2017.
Indi nkuru wasoma:
– Rwamagana: Amashanyarazi akomoka ku mirasire azacanira ingo ibihumbi 15



















TANGA IGITEKEREZO