Iyi pasiporo kandi yashyikirijwe Perezida Paul Kagame nk’Umukuru w’igihugu cyakiriye iyi nama ya 27 ari nayo imurikiwemo iyi pasiporo Nyafurika.
Perezida Deby yayakiranye ibyishimo, abanza kuyisoma nyuma yo kuyibumbura akayereka imbaga y’abakuru b’ibihugu n’abadipolomate bari bateranyiye muri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame nawe yayakiriye amwenyura, nk’umushinga ibihugu byaharaniye igihe kinini ariko ukaba ushobotse kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, ukaba witezweho kuba intambwe ikomeye iteza imbere urujya n’uruza rw’abantu kuri uyu mugabane.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yabwiye abakuru b’ibihugu ko basabwe n’inzego zinyuranye ko nabo bayihabwa, ariko bikazakurikiza amabwiriza ibihugu bigenderaho mu gutanga pasiporo.
Ati “Navuga ko twasabwe cyane ko zagenerwa abandi baminisitiri, abayobozi no ku bandi banyafurika bifuza ako gaciro ko gutunga pasiporo Nyafurika. Turasaba ko mu gihe tuzitangaje uyu munsi, twemeranye n’ibihugu gutanga pasiporo ku baturage babyo nk’uko bisanzwe bimera mu bihugu byabo, igihe bizaba bibyiteguye neza.”
Dr Dlamini Zuma yavuze ko mu minsi ibiri ishize itsinda ribishinzwe ryakusanyije amakuru y’abandi bakuru b’ibihugu, ku buryo pasiporo zabo bahita bazishyikirizwa, kimwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse na ba ambasaderi b’ibihugu muri AU.
Perezida Deby yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu cyerekezo cya Afurika, akaba atewe ishema no kuba ari mu bagiye kuyikoresha ku ikubitiro.
Urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ni imwe mu ntego z’imena zishyizwe imbere n’uyu mugabane mu cyerekezo cy’imyaka 50 iri imbere, gahunda izwi nka Agenda 2063.
Koroshya ingendo niyo nzira yoroshye, izi pasiporo zigafatwa nk’inkingi mwikorezi izatuma hakemurwa icyo kibazo kimaze imyaka ibihumbi.
Inkuru bijyanye:Ese Pasiporo Nyafurika ntizaha urwaho abahungabanya umutekano?
Kuki Pasiporo Nyafurika zizahera mu bayobozi aho kuba abaturage basanzwe?



















TANGA IGITEKEREZO