00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Abashishuzi” ba filimi mu Rwanda baratizwa umurindi n’abatazandikisha

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 25 April 2014 saa 03:14
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ko abahanzi nyarwanda cyane cyane muri Sinema batandikisha ibihangano byabo bari mu bagitiza umurindi abamamyi biswe “abashishuzi” kuko nta tegeko riba rirengera ibihangano byabo. Minicom yatangaje ibi nyuma y’aho abayobozi ba firimi n’abakinnyi ba zo mu Rwanda bavuga ko ikibazo cy’ishishura gihangayikishije urwego rwa Filimi kukoijya gusohoka igahita ibona abayifata bagahita bayishyira kuri Mudasobwa bakazicuruza iz’umwimerere (…)

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ko abahanzi nyarwanda cyane cyane muri Sinema batandikisha ibihangano byabo bari mu bagitiza umurindi abamamyi biswe “abashishuzi” kuko nta tegeko riba rirengera ibihangano byabo.

Ku munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

Minicom yatangaje ibi nyuma y’aho abayobozi ba firimi n’abakinnyi ba zo mu Rwanda bavuga ko ikibazo cy’ishishura gihangayikishije urwego rwa Filimi kukoijya gusohoka igahita ibona abayifata bagahita bayishyira kuri Mudasobwa bakazicuruza iz’umwimerere zikaburiramo.

Bwana Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom wari umushyitsi mukuru mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

Rukundo Arnold wamenyekanye nka Shafi muri filime Nta Heza h’Isi n’izindi, akaba ari n’umuyobozi ndetse n’umukinnyi wa Filimiyagize ati “Sinema yo mu Rwanda iracyari hasi cyane, haracyagaragaramo ubumenyi buke na pilatage (ubumamyi) idasanzwe.”

Rukundo yasobanuye ko ibi byose biterwa n’uko nta huriro ry’abayobozi ba filimi rihari, ndetse n’akajagari mu gisohoka kw’amafilimi bituma isoko riba rito.

Abakinnyi, abayobozi n'abanditsi ba filimi bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga mu Rwanda

Kayumba Vianey wamenyekanye nk’umukinnyi muri Filime "Amarira y’Urukundo" ku izina rya Manzi, yongeyeho ko hari abitera kwiganwa no kwibirwa ibihangano agira ati “Niba ukze filimi idagite “Copy Right” ikiganwa ntaho wajya kurega kuko nta tegeko riba rirengera igihangano cyawe.”

Kayumba Vianney, wamenyekanye cyane nka Manzi

Umunyamabanga uhoraho muri Minicom, Emmanuel Hategeka, yasobanuye kutandikisha ibihangano ari kimwe mu bibazo bigikomereye ubuhanzi nya Rwanda cyane cyane mu rwego rwa Sinema (Gukora amafilimi) bigaragara ko rucyiyubaka mu gukoresha Abanyarwanda bakina iby’iwabo.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 25 Mata 2014, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, Hategeka yavuze ko filimi zimaze kwiyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ari izisaga 168 mu gihe hari nyinshi zakinwe kandi zigasohoka.

Yagize ati “Filimi cyangwa ikindi gihangano kitanditswe ntikiba kirengerwa n’itegeko ryagiriyeho kurengera abahanzi n’ibihangano byabo guhera muri 2009.”

Ruyonza Arlette, Umukozi muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (Minispoc) ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuhanzi yongeyeho ko nubwo nubwo urwego rwa Sinema rucyiyubaka ruharanira kugera kurwego rwo kwitwa inganda.

Yashimangiye ko “ikibazo gihatse ibindi ari icy’inzego zitaragira uburyo bwihariye zubatsemo”, aho Uyobora filimi aba umukinnyi, uyitunganya n’ibindi byiyongera ku bumenyi buke benshi mu babikora baba bafite.

Hari ingamba zinyuranye zagaragajwe mu gufasha sinema mu Rwanda gukomeza inzira nziza mu kwiyubaka nko kongerera ubushobozi abakinnyi n’abayobora filimi cyane ko bivugwa ko hagiye gushingwa ishuri ritanga ubu bumenyi ryiyongera ku mahuriro akomeje kuremwa mu gufasha Sinema mu Rwanda.

Rukundo Arnold wamenyekanye nka Shafi
Mu nama nyunguranabitekerezo, abakinnyi n'abakora filimi mu Rwanda bakurikiye ikiganiro.

Photo/[email protected]

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages