Zimwe muri izi mbogamizi zigaragara muri raporo y’Urwego rw’Ubucamanza ikubiyemo ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize wa 2022/2023.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Ntezilyayo, aherutse kugaragaza ko hari imbogamizi zikomeye zishobora gutuma uru rwego rutuzuza inshingano zarwo uko bikwiye.
Mu mbogamizi Urwego rw’ubucamanza rugihura na zo mu kugera ku ntego yarwo yo gutanga ubutabera bunoze kandi mu gihe gikwiye harimo ubuke bw’abakozi, gutakaza abamenyereye umwuga o kutagira inyubako zimwe mu nkiko zikoreramo mu gihe izindi zishaje.
Abakozi bake
Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2004, umubare w’imanza wagiye wiyongera ku muvuduko udafite aho uhuriye n’ubwiyongere bw’abakozi.
Ubuke bw’abakozi bugaragarira cyane ku mubare w’imanza inkiko zifite ugereranyije n’umubare w’abakozi, n’ingaruka zabyo zirimo ubwiyongere bukabije bw’ibirarane n’igihe kinini ababuranyi bamara bategereje kuburana.
Uyu munsi umucamanza abarirwa impuzandengo y’imanza 542 agomba guca ku mwaka, ni ukuvuga imanza 49 ku kwezi.
Iki kibazo bigaragara ko kizakomeza kuba ingutu kuko imanza zinjira na zo zakomeje kwiyongera, aho zavuye kuri 37.136 mu 2005 zikagera kuri 91.381 mu 2022/2023.
Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko ari ngombwa kuzirikana ko ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga byongera umubare w’imanza zinjira kimwe n’uburemere bwazo.
Gutakaza abacamanza bamenyereye umwuga
Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje ko inshingano z’ubucamanza zisaba ubumenyi, ubunararibonye n’ubunyangamugayo bwihariye kandi buhanitse. Izo nshingano zari zikwiye kugendana n’ibyo bagenerwa kugira ngo abamaze kugera kuri urwo rwego batararikira kujya mu mirimo bashobora guhembwa neza kurusha mu bucamanza.
Uko imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza biteye, abarurimo bagaragaza ko bidafasha urwo rwego kubona abakozi bashoboye bakwiranye n’inshingano, ahubwo ikigaragara ni uko n’abasanzwe muri urwo rwego usanga bajya gushaka imirimo ubundi yakabaye iri munsi y’umurimo w’ubucamanza ubigereranyije.
Ibyo bituma bahitamo kwigira mu yindi mirimo cyangwa bikagora Urwego rw’Ubucamanza kubona abarujyamo bujuje ibisabwa baturutse mu yindi mirimo by’umwihariko abo mu nkiko z’ibanze, izisumbuye n’iz’ubucuruzi.
Imibare igaragaza ko mu myaka 18 abanditsi n’abacamanza bagera kuri 222 basezeye akazi abandi baragahagarika. Aba bangana na 35% by’umubare w’abanditsi n’abacamanza bahari uyu munsi.
Icyuho cy’abakozi kirigaragaza kuko muri uyu mwaka wa 2023, abacamanza u Rwanda rufite bagera kuri 318. Abanditsi b’inkiko ni 235 naho abashakashatsi mu by’ubutabera ari 16 mu gihe nyamara hari abavoka barenga 1500.
Uretse urwego rw’ubucamanza ariko n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje ko ikibazo cy’abakozi bake kiri no mu Bushinjacyaha.
Inkiko zidafite inyubako
Hari inkiko 16 zidafite aho gukorera hakwiye harimo Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire zikodesherezwa kugeza ubu. Hari kandi inkiko z’ibanze 15 zikeneye inyubako nshya ndetse n’izindi 16 zikeneye gusanwa.
Abari mu rwego rw’ubutabera bagaragaza ko hakenewe ingengo y’imari yafasha uru rwego kubona inyubako zikwiye kugira ngo inkiko zuzuze neza inshingano zazo.
Mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse, urwego w’ubucamanza rugaragaza ko imanza zaciwe ziyongereyeho hafi imanza 8000 ugereranyije n’umwaka ushize, ahanini bikomotse ku ngamba zo kurwanya ibirarane harimo gukoresha abacamanza n’abanditsi bakorera ku masezerano.
Inama y’ubucamanza igaragaza hakwiye kunozwa imiterere y’ubucamanza, kongera umubare w’abakozi, kongera ibyerekeye ibigenerwa abakozi b’inkiko no gushyiraho uburyo buboneye bwo guhugura abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ariko bikagendana no kubonera inkiko inyubako zishobora gukoreramo.



Ibitekerezo 0