Nyuma y’impuruza nyinshi zatanzwe ngo avuzwe, umwana witwa Ineza Ange, ufite ikibazo cy’umutima watobotse bigatuma amaraso asukuye yivanga n’adasukuye, azajyanwa kuvuzwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2012 mu Buhinde aho azafata indege ku isaha ya saa yine.
Aho Ineza Ange azavurizwa harahindutse ntakivurijwe muri Sudani, ahubwo azavurizwa mu gihugu cy’u Buhinde i Bangalore mu bitaro bya Narayana.
Mu kiganiro na Christelle, umwe mu batanze impuruza ngo Ineza abashe kuvuzwa, yavuze ko kuba Ineza azavurizwa mu Buhinde ari uko umuganga wagombaga kumuvurira muri Sudani yagize impamvu zitunguranye bituma ataboneka nuko biba ngombwa ko ajya kuvurizwa mu Buhinde.
Mu kiganiro na IGIHE, Christelle yavuze ko inkunga yatanzwe yose hamwe ari miliyoni 2 n’ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu n’umunani (2, 268,000). Iyi nkunga ikazafasha Ineza n’umubyeyi we uzamuherekeza kubonerwa itike ibageza mu Buhinde, ndetse n’ibikorensho bya ngombwa nkenerwa mu rugendo no mu bitaro.
Amafaranga azamuvuza yose yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima, nk’uko byari byaratangajwe. Christelle ashimira cyane abakomeje gufasha Ineza bakitanga uko bashiboye. By’umwihariko ashimira Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afrka yo hagati (UAAC) izwi ku zina rya Mudende / Masoro, umugiraneza utarashatse kwivuga izina watanze amadorali 850 (ni ukuvuga amanyarwanda arenga ibihumbi Magana atanu), Itorero Inshongore ry’Ubukaka na buri muntu watanze inkunga ye uko ashoboye, ndetse kandi na Minisiteri y’Ubuzima yemeye kuvuza uyu mwana.
Christelle yagize ati:“Turashimira buri wese witanze ngo Ineza azavuzwe.”
Abifuza kuzaramutsa Ineza, mbere yo kurira indege, bazagera ku kibuga cy’indege I Kanombe kuwa 18 Kamena 2012 guhera saa moya (7h00’). Indege izamujyana mu Buhinde izahaguruka saa yine z’amanywa (10 h00’).
Indi nkuru bifitanye isano
MINISANTE yahagurukiye ikibazo cy’umutima wa Ineza Ange



















TANGA IGITEKEREZO