00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ntawe ukabya inzozi atarose, abakuriye ishyanga babohoye u Rwanda”

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 2 February 2015 saa 01:52
Yasuwe :

Abahanga, batigeze bashingira ku mateka y’u Rwanda, basobanura byimbitse icyo ubutwari ari cyo, ugasanga bihuye cyane n’ibishingirwaho hagaragazwa bamwe mu bitangiye kubohora u Rwanda ndetse n’abandi bagikomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari kugeza magingo aya.
Umunyamerikakazi wabaye icyamamare mu buhanzi n’ubwanditsi, Maya Angelou, yasobanuye intwari mu magambo make agira ati “Ntekereza ko intwari ari umuntu wese witezweho guhindura Isi ikaba ahantu heza ku bantu bose.”
Joseph (…)

Abahanga, batigeze bashingira ku mateka y’u Rwanda, basobanura byimbitse icyo ubutwari ari cyo, ugasanga bihuye cyane n’ibishingirwaho hagaragazwa bamwe mu bitangiye kubohora u Rwanda ndetse n’abandi bagikomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari kugeza magingo aya.

Umunyamerikakazi wabaye icyamamare mu buhanzi n’ubwanditsi, Maya Angelou, yasobanuye intwari mu magambo make agira ati “Ntekereza ko intwari ari umuntu wese witezweho guhindura Isi ikaba ahantu heza ku bantu bose.”

Joseph Campbell na we ati “Intwari ni umuntu watanze ubuzima bwe ku kintu kinini (gifite agaciro) cyane kumuruta”... “Intwari ni ntwari kuko zibifite muri kamere, atari uko zatsinze cyangwa zatsinzwe”- Nassim Nicholas Taleb.

Abazi umuzi w’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze bagaragaza ko abarurwaniriye uyu munsi bamwe bamaze gusaza, abandi bakaba baranabuze ubuzima baharanira ukuri; abakiriho basaba abakiri bato gukomereza aho bagejeje barushaho gusigasira ibyagezweho, kwitangira igihugu bakabigira intego.

Bamwe mu bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, tariki ya 1 Ukwakira 1990, kuri ubu bamaze gusaza, dore ko abenshi muri bo bari baranavukiye ishyanga.

Bari bafite ishyaka ryo kurwanira igihugu byaba ngombwa bakacyitangira

Sabiti Cassien wo mu Karere ka Nyagatare ni umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora igihugu. Avuga ko urubyiruko rwari ku rugamba muri icyo gihe, rwarwaniraga igihugu rutazi, ariko rugifitiye urukundo kuko rwari rurambiwe kwitwa impunzi mu bihugu by’amahanga.

Sabiti Cassien wigeze kuba na Burugumesitiri nyuma y'intambara

Amateka y’ubuzima bwe n’ubw’abandi basize ubuzima muri uru rugamba yayabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyanza tariki ya 1 Ukwakira 2014, ubwo bajyaga kureba ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati "Ntawe ukabya inzozi atarose. Iyo urwaniye igihugu ukakibona urishima. Izo mbaraga tutagifite, urubyiruko ruriho ubu rurazifite kandi izo mbaraga twari dufite icyo gihe ni zo rufite uyu munsi, ndetse rufite na nyinshi kuko rufite igihugu."

"[…]Twe se ko twarwanaga tudafite n’igihugu, none igihugu kirahari imbaraga zirahari, mukwiriye gukunda igihugu kuko cyabareze, abandi mwanakivukiyemo, kirabarera…nkanswe twebwe twakirwaniraga tutaranakivukiyemo ari ukucyumva gusa"

Sabiti avuga ko urubyiruko rwari ku rugamba mu 1990, rwari rufite ishyaka ryo kubona igihugu, gitemba amata n’ubuki.

Ati "Twakundaga igihugu tukavuga tuti ‘Icyo gihugu cyitwa u Rwanda nzagoka nkimenere amaraso ariko nkibone…’ Uwo twarwanye ntaho yagiye n’ubu aracyahari, ibisigisigi byabo biracyariho. Ndumva rero urubyiruko mwakwitegura, twe twarwanye icyo gihe ubu turashaje"

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwahawe isahane yuzuye ibiryo, rukwiriye gusigasira kugira ngo ntizabureho ibyo kurya, kandi ngo rukwiriye gusigasira umutekano igihugu gifite, rugaharanira ko uhoraho, ibibi byabaye mu Rwanda ntibizongere kubaho ukundi.

Capt. Bahizi Antoine wasezerewe mu ngabo, na we yunze mu rya Sabiti, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda ari zo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza, rukaba rukwiriye kugira umuco wo kugikunda, ndetse rugahora rwiteguye no kucyitangira biramutsebibaye ngombwa.

Capt. Bahizi Antoine wasezerewe mu ngabo

Impanuro z’aba basaza zishimangira impanuro ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wagaragaje, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare, ko Abanyarwanda bakwiye kuzirikana umurava wa zimwe mu ntwari u Rwanda rwibuka mu guharanira iterambere ry’igihugu.

Soma inkuru bijyanye: Perezida Kagame yasabye kuzirikana umurava w’Intwari mu guteza imbere igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages