Nubwo u Budage bwari bwatsinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) igitego 1-0, Ghana yatsinzwe na Portugal ibitego 2-1 ibura itike ya 1/8 cy’irangiza, u Budage bukomezanya na USA.
Ghana yagiye gukina na Portugal nyuma y’aho umutoza Kwesi Appiah yirukanye Sulley Muntari na Kevin-Prince Boateng mu mwiherero kubera imyitwarire mibi.
Ku munota wa 31, Miguel Veloso yateye umupira mu rubuga rwa Ghana, John Boye yitsinda igitego barinda bajya mu kiruhuko nta mpinduka.
Bagarutse mu kibuga, (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_amakuru
Worldcup_amakuru
Articles
-
Ghana na Portugal byasezerewe, u Budage na USA muri 1/8
26 June 2014, by Mathias Hitimana -
Espagne yasezerewe rugikubita noneho yabonye intsinzi
23 June 2014, by Mathias HitimanaNi umukino wahuje amakipe yamaze gusezererwa mu gikombe cy’Isi yo mu itsinda B,Espagne, ikipe ya mbere, ku rutonde rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga rwo muri Gicurasi na Australia ya nyuma (64) ku makipe 32 yitabiriye igikombe cy’Isi.
Ku munota wa 36, David Villa wakinaga umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu yatsinze igitego cya mbere Australia. Ni igitego cya mbere gitsindishijwe agatsintsino mu gikombe cy’Isi nyuma y’icy’Umunya Autriche, Pezzey mu 1982.
Mu mikino 97 yakiniye Espagne (…) -
Costa Rica yatunguye Uruguay , Colombia itsinda u Bugereki
15 June 2014, by Mathias HitimanaUruguay yarangije ku mwanya wa kane mu gikombe cy’Isi 2010 yatunguwe na Costa Rica itsindwa ibitego 3-1, Colombia idafite rutahizamu Radamel Falcao itsinda u Bugereki ibitego 3-0.
Uruguay 1-3 Costa Rica
Mbere y’uko uyu mukino byemejwe ko rutahizamu wa Liverpool, Luis Suarez adakina nubwo yagaragaye ku ntebe y’abasimbura. Edinson Cavani na Diego Forlan bari muri 11 babanje mu kibuga guhanga na Costa Rica.
Ku munota wa 24, ku ikosa Junior Diaz yakoreye kuri Diego Lugano Cavani yinjije (…) -
U Budage bwandagaje Brazil butsinda 7-1, intsinzi ngari muri 1/2 cy’igikombe cy’Isi
9 July 2014, by Mathias HitimanaU Budage bwatsinze Brazil ibitego 7-1 bukatisha itike y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi aho buzahura n’izatsinda hagati ya Argentina n’u Buholandi kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2014 kuri Estádio Maracanã.
Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi ba Brazil bari bitwaje umwenda wa Neymar, mugenzi wabo wavunitse agahita ava mu gikombe cy’Isi.
Maicon yasimbuye Dani Alves, Bernard ajya mu mwanya wa Neymar naho Dante asimbura kapiteni Thiago Silva.
Thomas Müller yatsinze igitego (…) -
U Bufaransa bwasezereye Nigeria bushobora guhura n’u Budage muri 1/4
30 June 2014, by Mathias HitimanaU Bufaransa bwabonye itike ya ¼ cy’irangiza ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Paul Pogba mbere y’uko Joseph Yobo yitsinda icya kabiri, u Bufansa buzahura n’itsinda hagati y’u Budage na Algeria.
Umukino ugitangira Emmanuel Emenike yatsinze igitego cyanzwe kuko yari yaraririye, byakurikiwe n’ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Vicent Enyama.
Bavuye mu karuhuko, Blaise Matuidi yakoreye ikosa Ogenyi Onazi byatumye asimbuzwa ndetse akaba ashobora kumara ibyumweru bine hanze, uyu (…) -
Cameroun iheruka gutsinda mu gikombe cy’Isi mu 2002 iracakirana na Mexique
13 June 2014, by Mathias HitimanaCameroun, imwe mu makipe ya Afurika ari mu gikombe cy’Isi irakina umukino ubanza na Mexique saa 18.00, iheruka gutsinda umukino mu gikombe cy’Isi mu 2002, Arabiya Saudite igitego 1-0.
Aya makipe yombi ahuje amateka mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Mexique yakoresheje abakinnyi 47 n’abatoza bane ngo babone itike yo gukina iyi mikino yo muri Brazil mu gihe Cameroun yarangije amajonjora iyobowe n’abatoza babiri irangiza ari iya mbere.
Umutoza wa Mexique, Miguel Herrera, yavuze ko (…) -
Espagne, ikipe ya 5 ifite igikombe cy’Isi isezerewe ku ikubitiro
19 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutsindwa na Chili ibitego 2-0 mu gice cya mbere, Espagne ibaye ikipe ya 5 ifite igikombe cy’Isi isezerewe mu matsinda, mu itsinda B Chili n’u Buholande zabonye itike ya 1/8 .
Eduardo Vargas yatsinze igitego cya mbere ku munota 20 maze mbere yo kujya kuruhuka Charles Aranguiz atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari ugaruwe ku rubuga na Iker Casillas umunyezamu wa Espagne.
Espagne yabonye amahirwe afatika abiri yo gutsinda igitego, umupira watewe na Diego Costa unyura inyuma (…) -
Brazil yakiriye igikombe yatashye amaramasa, Abaholandi batwara umwanya wa 3
13 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo kunyagirwa n’u Budage 7-1, Brazil yakiriye igikombe cy’Isi 2014 yifuzaga guhanagura amarira abakunzi bayo, yatsinzwe n’u Buholandi ibitego 3-0 bwegukana umwanya wa gatatu.
U Buholandi bwinjije igitego cya mbere ku munota wa 3 nyuma y’ikosa Thiago Silva yakoreye Arjen Robben, umusifuzi wo muri Algeria, Djamel Haïmoudi atanga penaliti yatsinzwe na Robin Van Persie.
Ku munota wa 17, myugariro wa Brazil David Luiz yagaruye nabi umupira mu rubuga rw’umunyezamu we, ufatwa na Daley (…) -
Portugal, u Bubiligi, USA na Algeria mu rugamba rwo gushaka itike ya 1/8
22 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’aho u Budage buguye miswi na Ghana, Portugal yari yanyagiwe 4-0 irasabwa intsinzi ngo ishake itike ya 1/8 mu gihe intsinzi y’u Bubiligi yabageza muri 1/8, Algeria yo ishake intsinzi ya mbere kuri Koreya y’Epfo.
U Bubiligi vs u Burusiya saa 18 @Estadio do Maracanã
Kapiteni w’u Bubiligi, Vincent Kompany wari wagize imvune ku mukino batsinze Algeria 2-1 ashobora gukina n’u Burusiya kimwe nka Eden Hazard wari wagize ikibazo ku ino, intsinzi byabaha itike ya 1/8 cy’irangiza. (…) -
Cote d’Ivoir yatsinzwe na Colombia izategereza itike ku mukino w’u Bugereki
19 June 2014, by Mathias HitimanaCote d’Ivoir yatsinzwe na Colombia ibitego 2-1 izategereza umukino wa nyuma wo mu itsinda ngo yizere itike ya 1/8 cy’irangiza ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’Isi.
Mbere y’amasaha abiri ngo uyu mukino utangira, Serey Die yamenye ko se yapfuye byatumye afatwa n’ikiniga ubwo baririmbaga indirimbo y’igihugu ndetse yemera gukina uyu mukino.
Iyi kipe rukumbi ya Afurika yari yatsinze umukino ubanza yarangije igice cya mbere ari 0-0, Didier Drogba ari ku ntebe y’abasimbura naho Umwongereza (…)
IGIHE