Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’umunyezamu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Tim Howard, u Bubiligi bwamutsinze ibitego 2-1 mu gice cy’inyongera bukatisha itike ya ¼ , buzahura na Argentina.
Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganya 0-0, bisaba ko bakina iminota 30 yinyongera.
Umutoza w’u Bubiligi Marc Wilmots yakuyemo Divock Origi ufite inkomoko muri Kenya hinjira Romelu Lukaku wo muri Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo (DRC).
Ku munota wa 93, ku mupira yahawe na Lukaku, (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_amakuru
Worldcup_amakuru
Articles
-
U Bubiligi buzacakirana na Argentina muri ¼
2 July 2014, by Mathias Hitimana -
Shakira, Santana na Wyclef bashoje igitaramo cy’igikombe cy’Isi (Amafoto)
13 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’ukwezi hatangijwe igikombe cy’Isi muri Brazil, kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014 nibwo hashojwe iyi mikino ikinwe ku nshuro ya 20 kuva mu 1930 muri Uruguay.
Mbere y’umukino wa nyuma uhuza u Budage na Argentina, habaye ibirori byo gusoza ku mugaragaro igikombe cy’Isi byarimo abaririmbyi nka Shakira, Carlos Santana na Wyclef Jean.
Ni ku nshuro ya gatatu, Shakira aririmba mu gikombe cy’Isi. Mu 2006 mu Budage yaririmbye Hips don’t lie naho mu 2010 aririmba Waka Waka. (…) -
U Budage buracakirana na Portugal, Nigeria ikine na Iran naho Ghana ihure na USA
16 June 2014, by Mathias HitimanaKu munsi wa gatanu w’igikombe cy’Isi, harakinwa itsinda G, u Budage bwatwaye umwanya wa gatatu mu gikombe cya 2010 burakira Portugal ya Cristiano Ronaldo naho Nigeria yatwaye igikombe cy’Afurika 2013 ikine na Iran.
U Budage vs Portugal saa 18.00 @ Arena Fonte Nova
Kapiteni wa Bayern Munich Philipp Lahm n’umunyezamu we, Manuel Neuer bakize imvune bagiriye mu mukino wa gicuti wateguraga igikombe cy’Isi kimwe nka kapiteni wa Portugal, Cristiano Ronaldo wari ugite imvune kuva ku mukino wa (…) -
Brazil 3-1 Croatia : Neymar yafashije Samba Boys kubona atatu ya mbere
13 June 2014, by Mathias HitimanaNeymar yatsinze ibitego bibiri afasha Brazil kubona amanota atatu ya mbere, iyobora itsinda A mu gihe itegereje umukino uhuza Mexique na Cameroun saa 18.00, nta kipe yakiriye iyi mikino iratsindirwa ku mukino ubanza.
Nyuma yo kotsa igitutu Brazil, myugariro wa Real Madrid na Brazil, Marcelo yananiwe kugarura umupira wari utewe na Olic yitsinda igitego ku munota wa 11. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’igikombe cy’Isi Brazil yitsinda igitego.
Ku munota wa 26, Neymar yafunguriye abandi (…) -
Kabanda Felicien arasifura ku mukino w’u Buholandi na Chili
22 June 2014, by Mathias HitimanaUmusifuzi w’Umunyarwanda, Kabanda Felicien arasifura mu mukino uhuza kuri uyu wa Mbere u Buholandi na Chili saa 18.00, umukino ugomba gutanga ikipe ya mbere iyobora itsinda B uzabera kuri Arena Corinthians, São Paulo.
Kabanda araba yungirije Umunyagambia Bakary Gassama afatanye na Evarist Menkouande wo muri Cameroun. Umunya Slovenia, Joel Aguilar abe ari umusifuzi wa kane.
Kabanda yavutse mu 1971 aba umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2002, yasifuye umukino wa nyuma wa CAF champions league (…) -
Bwa mbere amakipe yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi arahura k’ubanza mu matsinda
13 June 2014, by Mathias HitimanaEspagne n’u Buholande birakina umukino wa mbere wo mu itsinda B w’igikombe cy’Isi mu gihe aya makipe yombi yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2010 muri Afurika y’Epfo.
Uyu mukino uratangira saa 21.00 ubere kuri Arena Fonte Nova muri Salvador. Ni ku nshuro ya mbere, amakipe yombi yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ahurira ku mukino ubanza wo mu matsinda.
Rutahizamu wa Espagne ukomoka muri Brazil, Diego Costa ukinira Atleteico Madrid wari uhanganye n’imvune shampiyona (…) -
Na Argentina isezereye u Busuwisi hitabajwe igice cy’inyongera
1 July 2014, by Mathias HitimanaIgitego cya Angel Di Maria ku munota wa 118 gihaye itike ya ¼ Argentina izahura n’itsinda hagati y’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kuwa Gatandatu, tariki 5 Nyakanga 2014 kuri Estádio Nacional Mané Garrincha.
Di Maria yatsinze iki gitego nyuma y’akazi kari gakozwe na Lionel Messi ku munota wa 118.
U Busuwisi bwashoboraga kugombora ku munota wa 120 iyo umupira w’umutwe watewe na Dzemali udakubita igiti cy’izamu.
Argentina yabonye amahirwe yo kubona igitego cya kabiri (…) -
Berlin: Abadage basaga miliyoni bakiriye igikombe cy’Isi
15 July 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo gutwara igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane, ikipe y’u Budage yageze i Berlin yakirwa n’abafana barenga ibihumbi 500 bamwe bari bakiri mu mujyi hagati kuva ku Cyumweru ubwo batwaraga iki gikombe baherukaga mu 1990.
Ku mukino wa nyuma u Budage bwatsinze Argentina igitego 1-0 cya Mario Gotze ku munota wa 113.
Abafana benshi bari i Brandenburg Gate mu murwa Berlin bategereje abasore ba Joachim Low naho abandi bategereje ku mihanda.
Kapiteni Philipp Lahm n’igikombe cy’Isi mu ntoki (…) -
Cameroun, ikipe ya mbere ihagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi yatsinzwe umukino ubanza
13 June 2014, by Mathias HitimanaCameroun, imwe mu makipe atanu ahagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi yatsinzwe umukino wa mbere wo mu itsinda A na Mexique igitego 1-0 cya Perlata ku munota wa 61, kuva mu 2002 Cameroun ntiratsinda mu gikombe cy’Isi.
Iyi kipe yari yanze kurira indebe itabanje guhabwa agahimbazamusyi nta byinshi yagaragaje mu kibuga, haba kurema amahirwe yabyara igitego cyangwa umukino ushimishije.
Amwe mu mahirwe Cameroun yabonye ni umupira wa Samuel Eto’o wakubise ipoto kimwe n’umupira watewe na Benoit (…) -
Igitego cyo kwishyura Van Persie yatsinze Espagne ngo nicyo cya mbere mu buzima bwe
14 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma y’aho Xabi Alonso atsindiye igitego u Buholande kuri penaliti, kapiteni Robin Van Persie yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 44 n’umutwe yemeza ko aricyo cyiza atsinze mu buzima bwe.
Nyuma y’umukino, Van Persie yavuze ko ari bumwe mu buryo bukomeye bari bagize mu gice cya mbere. Ati “Nibyo ni igitego cyiza. Mbere yo kubona umupira nabanje kubona ko Casillas ari imbere.”
Yakomeje agira ati “Ndebye uburyo nagitsinzemo, nicyo gitego cyiza mu buzima bwanjye.”
Uretse kuba ari (…)
IGIHE