Esther Uwingabire, w’imyaka 23 y’amavuko yatorewe umwanya wa Nyampinga w’Intara y’I Burengerazuba ku manota 91%. Ni mu gitaramo cyo gutora Nyampinga muri iyi Ntara cyabereye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo ‘RTUC’ ishami ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012. Uwingabire yakurikiwe n’abandi bakobwa babiri ari bo bazaserukira iyi Ntara. Abo ni Natacha Uwamahoro (usanzwe ari Miss SFB 2012-utuye mu Karere ka Rubavu n’ubwo yiga i Kigali (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_photosgallery
a_photosgallery
Articles
-
Miss Rwanda 2012-Uburengerazuba
22 July 2012, by M. M. -
Jeannette Kagame yahembye urubyiruko
25 August 2013Mme Jeannette Kagame, kuya 20 Kanama 2013, yatanze ibihembo byiswe CYRWA, ku rubyiruko rufite ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere no kwitangira abandi.Igikombe cya CYRWA gitangwa ku rubyiruko nyuma y’imyaka ibiri, 2013 cyagenewe aba bakurikira:Hitimana Emmanuel Nkubito, Isabelle Kamaliza, Clarisse Ilibagiza, Esther Mbabazi, Dominique Ntirushwa, Chance Tubane na Violette Uwamariya.umuhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali.Foto:Faustin Nkurunziza
-
Umwiherero w’Abayobozi bakuru
9 March 2012Kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 7 Werurwe 2012, Abayobozi bakuru b’Igihugu basaga 250 bari bateraniye i Gako mu mwiherero. Perezida Kagame atangiza uyu mwiherero yavuze ko kwihaza muri byose bituma umuntu yigenga muri byose, yanavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi bikorwa n’aba bayobozi bishingiye ku kwigizayo ubukene. Mu gusoza uyu mwiherero kandi abagize guverinoma n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga bihaye izina ry’ubutore ry’Impezamihigo nyuma yo gusinya imihigo na Perezida wa Repubulika. (…)
-
Imigendekere y’ibirori bya "Dîner en Blanc"
13 August 2012, by Samuel IshimweKuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama, ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika, I Kigali habaye umuhango wo kwizihiza ibirori bizwi ku izina rya “Dîner en Blanc” byabereye i Gacuriro mu mudugudu wa Vision 2020, bihuza abantu batandukanye baturutse imihanda yose.
Ibirori bya Dîner en Blanc byatangijwe mu myaka 20 ishize mu Bufaransa. Nk’uko amabwiriza y’ibi birori abisaba, umutumirwa wese agomba kuza yambaye imyenda y’umweru hose, kandi akizanira ibyo gutegura ku meza ari burireho (…) -
Amafoto ya Peace mu bihe bitandukanye
18 January 2012 -
Amafoto ya Nicole Musoni mu bihe bitandukanye
15 July 2012, by M. M.Foto: nicolemusoni.com
-
Inkuru zaranze icyumweru mu mafoto (tariki ya 6-12 Gicurasi 2013)
11 May 2013, by Richard Dan IraguhaInkuru twabagejejeho mu cyumweru cya 19, cyatangiye tariki ya 6 kugeza 12 Gicurasi 2013, mu Rwanda twibanze ku iyangirika ry’umuhanda Kigali-Musanze n’uburyo waje gusanwa, tugaruka ku rugendo rw’Abasenateri ba Congo basuye u Rwanda, tuvuga ku bwumvikane buke mu ishyaka Green Party, ibibazo muri Diyoseze gaturika ya Kabgayi, n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Gicurasi 2013, mu buzima tuvuga umwana i Kigali uri munsi y’umwaka ufite ibiro birenga 17. Hanze y’u Rwanda (…)
-
Abategarugori bakurura abagabo kurusha abandi ku isi
6 November 2012Uru rutonde rw’abategarugori 30 bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika) rwakusanyijwe n’urubuga rw’Abashinwa peopledaily.com.cn aho bagaragazaga abo abagabo b’Abashinwa bakunda kurusha abandi.
-
Amafoto ya Jody mu bihe bitandukanye
16 April 2012, by Dean Irak -
Amarushanwa ya FESPAD mu mafoto Huye na Karongi
2 March 2013, by Rene Anthere RwanyangeAmarushanwa y’imbyino mu iserukiramuco ry’imbyino ku munsi wa gatatu yabereye mu Karere ka Huye na ho ku munsi wa Kane abera mu Karere ka Karongi. Amafoto: FESPAD
IGIHE