Uyu muhango wabaye ubwo Perezida Kagame yakirwaga n’Umwami Mohammed VI bagasangira n’ifunguro ry’umugoroba rizwi nka ‘Iftar’ dore ko ku bayoboke b’idini ya Islam bari mu gisibo gitagatifu cy’ukwezi kuzwi nka Ramadan.
Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Maroc rufatwa nk’icyiciro gishya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, dore ko kimwe mu bimenyetso bigiye kuwuhamya ari ugushyiraho ababihagarariye ku mpande zombi.
Umwami Mohammed VI, yatumiye Perezida Kagame, kuko mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize ubwo u Rwanda rwabaga ruri mu Kanama k’Umutekano ka Loni, rwakunze gushyigikira ibitekerezo byabaga byazanywe na Maroc.
Inkuru bifitanye isano :Perezida Kagame mu ruzinduko muri Maroc
Zimwe mu mpamvu umwami wa Maroc yatumiye Perezida Kagame
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO