00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yafunguye imodoka y’Umuyobozi wa Radiyo waburiwe irengero

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 10 April 2014 saa 12:34
Yasuwe :

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe iperereza n’igenzura ry’ibyaha bari mu gikorwa cy’iperereza ku ibura rya Ntamuhanga Cassien, umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace.
Abapolisi umunani n’ibikoresho bitandukanye batangiye igikorwa cyo kugenzura imodoka y’uyu muyobozi wa Radiyo aho iparitse, barayifungura.
Imodoka yafunguwe inzugi z’imbere, iz’inyuma ahabikwa ibintu mu modoka nto(boot) hari hagitegerejwe gufungurwa.
Igikorwa cyaje gucibwamo n’inkuru y’iboneka ry’umurambo w’umugabo mu mazi mu (…)

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe iperereza n’igenzura ry’ibyaha bari mu gikorwa cy’iperereza ku ibura rya Ntamuhanga Cassien, umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace.

Abapolisi umunani n’ibikoresho bitandukanye batangiye igikorwa cyo kugenzura imodoka y’uyu muyobozi wa Radiyo aho iparitse, barayifungura.

Imodoka yafunguwe inzugi z’imbere, iz’inyuma ahabikwa ibintu mu modoka nto(boot) hari hagitegerejwe gufungurwa.

Igikorwa cyaje gucibwamo n’inkuru y’iboneka ry’umurambo w’umugabo mu mazi mu Kinamba cya Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, wari uri kuri iyo modoka, muri ako kanya yahise yerekeza ahabonetse uwo murambo mu mazi.(Soma: Kigali : Umuntu utaramenyekana yabonwe mu kinamba yapfuye)

Umukoresha wa Ntamuhanga nawe yahise ajyayo kureba niba uwo ubonetse ari we, ariko yaje gusanga atari we, ahita yikubura arataha.

Iperereza ku irengero rya Ntamuhanga rirakomeje.

Polisi ubwo yafunguraga imodoka ya Ntamuhanga waburiwe irengero

Soma inkuru bifitanye isano: Ntamuhanga wayoboraga Amazing Grace Radio yaburiwe irengero

Amafoto/ Shaban Masengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages