Loni yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutweM23, u Rwanda na rwo rukabihakaba rwivuye inyuma ko ari ibihuha, ubu bimaze gushyirwa ahagaragara na bamwe mu bakuru b’ingabo za Congo, ko imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kinshasa ikorera mu Burasiraziba, ikura intwaro imbere mu gihugu, aho zahishwe bakiri muri CNDP.
Ibi byashyizwe ku mugaragaro n’ingabo za Congo Kinshasa zavuze ko ziherutse kwigarurira agace ka Mpati muri zone ya Masisi mu mirwano ikaze yamaze iminsi ibiri, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > AmakuruHighlights
AmakuruHighlights
Articles
-
RDC: Imitwe irwanya Leta ikura intwaro imbere mu gihugu
18 October 2012 -
Abanyarwanda 3 bahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye muri Uganda
9 September 2012, by Olivier MuhirwaMu gitondo cyo kuri icyi Cyumweru imodoka y’ivatiri yari irimo Abanyarwanda yavaga mu Rwanda yerekeza i Kampala yakoze impanuka, ubwo yagonganaga n’ikamyo hafi y’Umujyi wa Masaka aho bita Nkoni, muri bane bari bayirimo batatu bahise bapfa umushoferi nawe arakomereka bikomeye aho yahise ajyanwa ku bitaro bya Murago.
Nk’uko tubikesha Ngarambe François Régis umwe mu Banyarwanda baba hafi aho watabaye ku ikubirito, ngo iyo vatiri ifite pulaki RAB 882Z yari ivuye mu Rwanda yerekeza i (…) -
Nyamasheke: Urwibutso rwa jenoside rwagwiriwe n’igiti
19 September 2012, by Olivier MuhirwaUrwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, rwagwiriwe n’igiti cy’ingazi maze rusenyuka ku gisenge igice kimwe.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 18 rishyira kuya 19 Nzeri 2012 mu mvura yaguye mu masaha y’umugoroba.
Ubwo twageraga kuri uru rwibutso mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, twasanze abaturage bafatanije na Kiliziya Gatorika Paruwasi ya Nyamasheke rwubatsemo barimo gukora (…) -
Gakenke: Yatawe muri yombi akekwaho amafaranga y’amahimbano
9 September 2012Umusore witwa Sibomana Jean Baptiste w’imyaka 27 wo mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga ho mu karere ka Gakenke yatawe muri yombi na Polisi kuwa 7 Nzeri 2012 akekwaho gutunga no gukoresha inoti z’impimbano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke, Chief Inspector of Police Kinani Donat yatangaje ko ubu bubaye ubwa gatatu kuko ukwezi gushize Polisi yafashe abandi bantu babiri bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano.
Yagize ati “Twishimiye imikoranire myiza iri hagati yacu (…) -
Babujijwe gukora ikizamini ku munota wa nyuma
14 November 2012, by Samuel IshimweMu gihe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2012 mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange, abari biteguye gukora ibizamini nk’ibi bigiraga aho bita Kigali Leading School mu mujyi wa Kigali baratangaza ko bangiwe kubikora habura amasaha make ngo ibizamini bitangire.
Aba bagombaga gukora ikizamini mu buryo buzwi ku izina rya "Candidats Libres", ni ukuvuga abanyeshuri bakora ibizamini nta shuri runaka baturukamo.
Umwe mu banyeshuri twaganiriye avuga ko aho (…) -
Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe Demokarasi n’amahoro
15 September 2012Mu ngoro y’Inteko rshinga amategeko hatangirijwe icyumweru cyahariwe Demokarasi n’amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2012.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzira ya Demokarasi.
Gusa Ntawukuriryayo yavuze ko hakiri intambwe zikenewe guterwa kugira ngo Demokarasi yuzure.
Ntawukuriryayo kandi yongeyeho ko inshingano z’inteko ishinga amategeko ari izo kurengera abaturage, bityo Demokarasi bifuza (…) -
Goma: Ubugenzuzi ku mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa bwatangiye
15 September 2012, by Samuel IshimweIbihugu 11 bigize Umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari byahuriye i Goma gutangiza ibikorwa by’ingabo zishinzwe kugenzura umupaka mu Burasirazuba bwa Congo no kugarura amahoro mu karere kuwa Gatanu ku itariki ya 14 Nzeri 2012.
Iri Huriro ry’ubugenzuzi ryari ryemejwe n’Inama y’abakuru b’ibihgu byo mu karere iheruka kubera i Kampala.
Ubwo hatangizwaga ku mugararagaro ihuriro ry’ingabo zishinzwe ubugenzuzi zigizwe n’abasirikare bakuru 3 bo mu ngabo z’u Rwanda, 3 bo (…) -
Gicumbi : Umugore yatwitse igitsina cy’umugabo we
17 September 2012, by Olivier MuhirwaMu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare, mu Kagari ka Gatwaro , mu Mudugudu wa Kanaba umugore witwa Menyuwawe yatwitse umugabo we ibice bimwe na bimwe by’umubiri harimo n’igitsina, umugore akavuga ko ngo yabikoze kubera Shitani.
Hari mu ijoro ryo kmuri uyu wa 12 Nzeri 2012, ubwo umugore witwa Menyuwawe Grâce yatwikaga umugabo we Gakuru Céléstin bimwe mu bice by’umubiri akoresheje ibishirira yari avanye mu ziko.
Iyo urebye umugore ubona akuze ku buryo abaturanyi bo bavuga ko (…) -
Abasirikare 357 b’umutwe wihariye wa gisirikare batahutse
2 September 2012Abasirikare b’u Rwanda (RDF) b’umutwe udasanzwe (special forces) bari baragiye gufatanya n’ingabo za Congo Kinshasa FARDC guhashya FDLR, zatahutse.
Ahagana saa kumi z’umugoroba ni bwo ingabo 357 z’u Rwanda ziherekejwe na Brig. Gen. Licie Bauma Ambamba ndetse na Col. Yave bo muri FARDC, zari zisesekaye ku mupaka wa Kabahanga mu kagari ka Mutovu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.
Izi ngabo zinjiye n’imizigo yazo mu bikapu ku migongo, bagenda ku murongo hagati y’umuntu n’undi harimo (…)
IGIHE