Turi ku wa 24 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 160 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1982: Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mu Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima.
1987: Hulda Crooks wari ufite imyaka at 91 yageze ku gasongero k’umusozi wa Fuji mu Buyapani, aba umuntu ukuze kurusha abandi uzamutse uwo musozi muremure mu gihugu.
2014: Indege ya Air Algérie yaburiwe irengero nyuma (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 24 Nyakanga
24 July 2025, by IGIHE -
Tariki ya 25 Nyakanga
25 July 2025, by IGIHETuri ku wa 25 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 206 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 159 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Uwahoze ari umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ni bwo yatangiye i Bujumbura mu Burundi.
1996: Mu Burundi Buyoya yafashe ubutegetsi abuhiritseho Sylvestre Ntibantunganya wayoboraga icyo gihugu.
1837: Abahanga William Cooke na Charles Wheatstone bashoboye gukoresha itumanaho rya Telegram hagati y’uduce twa Euston (…) -
Tariki ya 26 Nyakanga
26 July 2025, by IGIHETuri ku wa 26 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rirwambura ubusugire bwarwo, bikozwe n’abakoloni.
1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka, ryitwaje ko ngo u Rwanda rwari rufite ibibazo by’ubukungu.
1986: Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’agateganyo w’u Rwanda, yaguye i Bruxelles (…) -
Tariki ya 28 Nyakanga
28 July 2025, by IGIHETuri ku wa 28 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 209 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 156 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara y’Umwijima.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1915: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye kugenzura Haiti mu bya politiki no mu by’ubukungu mu gihe cy’imyaka 19.
1957: U Buyapani bwibasiwe n’imvura mu burengerazuba bwa Kyushu, abantu 992 bahasiga ubuzima.
1976: Umujyi wa Tangshan mu Bushinwa, (…) -
Tariki ya 29 Nyakanga
29 July 2025, by IGIHETuri ku wa 29 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 210 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 155 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyamaswa y’Igisamagwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2005: U Rwanda rwarekuye abagororwa basaga 36.000, biganjemo abashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Barekuwe nyuma yo kwirega, kwemera icyaha no kugisabira imbabazi.
2024: Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo, nyuma y’iminsi ibiri yitabye (…) -
Tariki ya 30 Nyakanga
30 July 2025, by IGIHETuri ku wa 30 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 211 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 154 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucuti, himakazwa amahoro n’ubwumvane.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2002: U Rwanda na Congo byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Igikorwa cyabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho u Rwanda rwemeye kuvana ingabo zarwo muri Congo, Congo na yo ikemera kurandura FDLR nubwo itabishyize mu bikorwa.
2006: (…) -
Tariki ya 31 Nyakanga
31 July 2025, by IGIHETuri ku wa 31 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 212 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 153 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Hafunzwe Radiyo ya RTLM nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
1992: Georgia yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1992: Indege yo muri Thailand yitwa Thai Airways International Flight 311 yakoreye impanuka mu misozi ya Kathmandu muri Nepal, ihitana abantu 113 bari bayirimo.
2006: Fidel Castro (…) -
Tariki ya 1 Kanama
1 August 2025, by IGIHETuri ku wa 01 Kanama 2025. Ni umunsi wa 213 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 154 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi w’Umuganura mu Rwanda
Uyu ni n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri y’Ibihaha.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Emmanuel de Jambline wari Adiministrateri wa Nyanza, yanditse amabwiriza asaba ko Abatutsi bari barajyanywe gutuzwa mu Bugesera ku gahato nyuma bagashaka kwimukayo kubera ubuzima bubi bari babayemo, ko bagomba gusubizwayo (…) -
Tariki ya 2 Kanama
2 August 2025, by IGIHETuri ku wa 2 Kanama 2025. Ni umunsi wa 214 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 151 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Mu karere ka Nyanza habereye ibirori bisoza icyumweru cy’Umuganura cyari cyatangiye ku wa 29 Nyakanga uwo mwaka.
1939: Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida Franklin D. Roosevelt wayoboraga Amerika, (…) -
Tariki ya 3 Kanama
3 August 2025, by IGIHETuri ku wa 3 Kanama 2025. Ni umunsi wa 215 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 150 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Niger irizihiza ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa mu 1960.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
1949: Hashinzwe ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.
1975: Indege ya Boeing 707 yakoreye impanuka muri Maroc, abantu 188 bahasiga ubuzima.
2005: Maaouya Ould Sid’Ahmed Taya wayoboraga Maurtanie yahiritswe ku butegetsi ubwo (…)
IGIHE