Turi ku wa 10 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 253 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 112 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya impamvu zituma abantu biyahura no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Guinée-Bissau yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bwa Portugal.
2002: U Busuwisi nk’igihugu kizwiho kudafata uruhande mu bihe by’intambara, bwinjiye mu Muryango w’Abibumbye nk’umunyamuryango wa 190.
2007: Nawaz (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 10 Nzeri
10 September 2025, by IGIHE -
Tariki ya 11 Nzeri
11 September 2025, by IGIHETuri ku wa 11 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 254 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 111 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Kayibanda n’umugore we bavanywe i Rwerere bajyanwa gufungirwa i Kavumu mu rugo rwabo ari na ho baguye.
2011: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Bufaransa, akomoza ku bwiyunge mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 2001: Habaye ibitero bizwi nk’ibyo “ Ku wa 11 Nzeri” ubwo (…) -
Tariki ya 12 Nzeri
12 September 2025, by IGIHETuri ku wa 12 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 255 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 110 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2003: Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda ye ya mbere nyuma y’amatora rusange yari yabaye ku wa 25 Kanama uwo mwaka akayatsinda ku majwi 95 %.
2021: Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zabohoje abakobwa icyenda bari bamaze imyaka ibiri barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado muri Mozambique. (…) -
Tariki ya 13 Nzeri
13 September 2025, by IGIHETuri ku wa 13 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 256 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 109 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2006: Alexis Kanyarengwe wigeze kuba Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yitabye Imana azize uburwayi.
1989: Muri Afurika y’Epfo habaye imyigaragambyo y’abarenga ibihumbi 30 bigabije imihanda y’i Cape Town bamagana ivangurahu ryamenyekanye nka ‘Apartheid’.
2001: Indege za gisisvili muri Amerika zongeye gusubukura ingendo (…) -
Tariki ya 15 Nzeri
15 September 2025, by IGIHETuri ku wa 15 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 107 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, ingabo z’u Rwanda zabohoje abagore n’abakobwa barimo n’abatewe inda bari barashimuswe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado.
1935: Abayahudi bafite ubwenegihugu bw’u Budage barabwambuwe, hashyirwaho n’itegeko ribuza ishyingiranwa hagati yabo n’Abadage. (…) -
Tariki ya 16 Nzeri
16 September 2025, by IGIHETuri ku wa 16 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 259 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 106 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa bigamije kurengera akayunguruzo k’izuba.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Habaye imishyikirano ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.
1908: Hashinzwe Sosiyete ya General Motors izwiho gukora imodoka.
1975: Ibihugu bya Cape Verde, Mozambique na São Tomé et (…) -
Tariki ya 18 Nzeri
18 September 2025, by IGIHETuri ku wa 18 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 261 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 104 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo guharanira kugira amazi meza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: U Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi, Jamaica na Trinidad byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1961: Dag Hammarskjöld wayoboraga Umuryango w’Abibumbye yapfiriye mu mpanuka y’indege, agiye muri Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo (…) -
Tariki ya 19 Nzeri
19 September 2025, by IGIHETuri ku wa 19 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 262 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 103 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1985: Ababarirwa mu bihumbi bishwe n’umutingito wanasenye inyubako 400 muri Mexico City.
1902: Umubyigano uhambaye wabaye mu rusengero rwa Shiloh Baptist muri Amerika, abantu 115 biganjemo abagore n’abana bahasiga ubuzima.
2019: Ingabo za Amerika zakoresheje drone zica abaturage 30 zikomeretsa abandi 40 basaruraga ubunyobwa (…) -
Tariki ya 20 Nzeri
20 September 2025, by IGIHETuri ku wa 20 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 102 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Igikorwa cya Rwanda Day cyabereye muri Leta ya Georgia, umujyi wa Atlanta muri Amerika.
1977: Vietnam yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1979: Umwami w’Abami Bokassa yahiritswe n’abari bashyigikiwe n’u Bufaransa ku butegetsi bwa Centrafrique yari yarahinduwe ubwami.
2019: Abantu biganjemo abanyeshuri bagera kuri (…) -
Tariki ya 23 Nzeri
23 September 2025, by IGIHETuri ku wa 23 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 99 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1951: Umwami w’u Bwongereza George VI, yakuwemo igihaha cy’ibumoso nyuma y’uko basanzeho ikibyimba.
2004: Umuhengeri w’inyanja wahawe izina rya Jeanne wahitanye abarenga ibihumbi bitatu muri Haiti, hanasenyuka amazu menshi.
2010: Teresa Lewis yahanishijwe kwicwa, aba umugore (…)
IGIHE