Turi ku wa 28 Kanama 2025. Ni umunsi wa 240 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 125 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Indege yihariye ya sosiyete ya GainJet Aviation S.A yo mu Bugereki, yagejeje Rusesabagina i Kigali ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.
1916: Mu ntambara ya mbere y’Isi, u Budage bwatangije ibitero kuri Romania, uwo munsi u Butaliyani na bwo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 28 Kanama
28 August 2025, by IGIHE -
Tariki ya 29 Kanama
29 August 2025, by IGIHETuri ku wa 29 Kanama 2025. Ni umunsi wa 241 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 124 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igerageza ry’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda.
1912: Imiraba y’inyanja yibasiye u Bushinwa abantu ibihumbi 50 bahasiga ubuzima.
1997: Hatangijwe ku mugaragaro (…) -
Tariki ya 30 Kanama
30 August 2025, by IGIHETuri ku wa 30 Kanama 2025. Ni umunsi wa 242 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 123 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abantu baba baraburiwe irengero hirya no hino ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Edouard Ngirente yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, imirimo yakoze kugeza mu 2025. 1981: Perezida wa Iran Mohammad-Ali Rajai na Minisitiri w’Intebe Mohammad-Javad Bahonar w’icyo gihugu, barishwe. (…) -
Tariki ya 31 Kanama
31 August 2025, by IGIHETuri ku wa 31 Kanama 2025. Ni umunsi wa 243 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 122 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1995: Pierre-Célestin Rwigema yagizwe Minisitiri w’Intebe.
2021: Dr. Jean Damasccène Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yagizwe Minisitiri wa mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu.
2005: Umubyigano w’abantu ku kiraro cya Al-Aaimmah (…) -
Tariki ya 1 Nzeri
1 September 2025, by IGIHETuri ku wa 1 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 121 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wizihizwa hirya no hino ku Isi nk’uwahariwe kwandikirana amabaruwa hakoreshejwe intoki.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1923: Imijyi ya Tokyo na Yokohama mu Buyapani yibasiwe n’umutingito wahitanye abantu ibihumbi 105.
1969: Muammar Gaddafi yageze ku butegetsi bwa Libya abuhiritseho Umwami Idris I.
1982: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije (…) -
Tariki ya 2 Nzeri
2 September 2025, by IGIHETuri ku wa 2 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 245 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 120 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1970: NASA yatangaje ko isubitse ingendo ebyiri zo kujya ku kwezi zari zitiriwe Apollo 15 na Apollo 19.
1998: Jean Paul Akayesu wayoboraga Komini ya Taba mu 1994, yahamwe n’ibyaha 9 bijyanye na Jenoside akatirwa gufungwa burundu na TPIR.
2008: Google yamuritse uburyo bwo gushakisha amakuru kuri murandasi wifashishije (…) -
Tariki ya 3 Nzeri
3 September 2025, by IGIHETuri ku wa 3 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 246 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 119 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Qatar irizihiza ubwigenge yabonye mu 1971 yigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1967: Muri Suède abantu bimukiye ku gutwarira imodoka mu gisate cy’iburyo bw’umuhanda bavuye mu cy’ibumoso mu rwego rwo kubahiriza ku itegeko ryubahirizwaga na byinshi mu bihugu by’u Burayi.
1987: Pierre Buyoya yafashe u Butegetsi bw’u Burundi (…) -
Tariki ya 4 Nzeri
4 September 2025, by IGIHETuri ku wa 4 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 118 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wizihizwa nk’uwahariwe ubuzima bw’imyororokere hirya no hino ku Isi.
Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umukino wa Taekwondo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1972: Mark Spitz uzwi mu mukino wo koga, yabaye umuntu wa mbere ushyizeho agahigo ko gutsindira imidari irindwi mu mikino ya Olempike.
1998: Larry Page na Sergey Brin bigaga muri Kaminuza ya (…) -
Tariki ya 5 Nzeri
5 September 2025, by IGIHETuri ku wa 5 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 248 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 117 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugiraneza washyizweho ku bwa Mama Tereza w’i Kalikuta ku bw’ibikorwa byamuranze.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Portsmouth, yahagaritse intambara y’u Burusiya n’u Buyapani bigizwemo uruhare na Theodore Roosevelt wayoboraga Amerika.
1941: Estonia yose yigaruriwe n’ingabo z’aba-Nazi mu (…) -
Tariki ya 9 Nzeri
9 September 2025, by IGIHETuri ku wa 9 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1776: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo cyahawe iryo zina kireka kwitwa “United Colonies.”
1791: Washington D.C yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitiriwe George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu.
1945: Nyuma y’uko u Buyapani bukubiswe inshuro n’u Bushinwa, Ubwami bw’u (…)
IGIHE