U Rwanda rwagaragaje ko ibitero by’ubushotoranyi Iran ikomeje kugaba ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikwiriye guhagarara, ubusugire bw’ibihugu bukubahwa kandi abasivile n’ibikorwaremezo byabo bikabungabungwa.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
U Rwanda rwagaragaje aho ruhagaze ku bitero bya Iran
26 March, by Iradukunda Serge -
Imibare yaratumbagiye: Ishusho y’indwara zitandura mu Banyarwanda
26 March, by Ntabareshya Jean de DieuMinisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasobanuye ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Banyarwanda nubwo guverinoma ikomeje gukora ibishoboka mu guhangana na zo no gutanga ubuvuzi.
-
U Rwanda rugiye kwakira toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli
9 July, by Nshimiyimana Jean BaptisteMinisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko u Rwanda ruzakira ubwato bwa mbere bw’ibikomoka kuri peteroli bingana na toni ibihumbi 40 mu mpera za Nyakanga 2026, bukazaba bugeze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
-
Guverinoma yamaze impungenge abaturage batanyuzwe n’imisanzu mishya ya mituweli
26 March, by Ntabareshya Jean de DieuMinisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko amavugurura yakozwe ku mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ‘mituweli’ atagamije gushyira umutwaro uremereye ku baturage, yizeza ko abafite ibibazo bazegerwa bafashwe.
-
Mu mezi ane u Rwanda rwashoye miliyari 47,7 Frw muri nkunganire mu gutwara abantu
9 July, by Nshimiyimana Jean BaptisteMinisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje ko kuva muri Werurwe kugera muri Kamena 2026 u Rwanda rwashyize mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu nkunganire irenga miliyari 47,7 Frw, byatumye, aho nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma kuri 2.927 Frw ku isoko ryo mu Rwanda aho kuba 3600 Frw byari kugeraho iyo idashyirwamo.
-
U Rwanda rwahanze imirimo mishya ibihumbi 238 idashingiye ku buhinzi mu 2025
27 March, by Theodomire Munyengabe, Nshimiyimana Jean BaptisteRaporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bashomeri n’abakora mu Rwanda yagaragaje ko imirimo mishya yahanzwe mu 2025 idashamikiye ku buhinzi ari 238.491, bigaragaza ukwiyongera ku gipimo cya 8,9%. Ibi byatumye ubushomeri bugabanyuka bugera kuri 12% mu gihugu hose.
-
U Rwanda rwashyigikiye ko ubucakara bugirwa icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu
26 March, by Nshimiyimana Jean BaptisteU Rwanda ni kimwe mu bihugu 123 byatoye bishyigikira umwanzuro wemeza ko ubucuruzi bw’abantu n’ubucakara bwakoreshejwe abiganjemo Abanyafurika banyujijwe mu Nyanja ya Atlantique bugirwa icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu mu mateka y’Isi.
-
Kurandura FDLR ni ngombwa ngo hagerwe ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane muri RDC- Amb. Martin Ngoga
27 March, by Nshimiyimana Jean BaptisteAmbasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe kuko ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ugamije kurimbura imbaga, bityo ugomba kurandurwa n’ibikorwa bishamikiye ku ngengabitekerezo yawo bigahagarara kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
-
Amerika yibukije RDC ko gusenya FDLR ari ingenzi ngo ibane neza n’u Rwanda
27 March, by Iradukunda SergeUmujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yongeye kwibutsa ubuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gusenya umutwe wa FDLR ari ingenzi, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.
-
Ingabire Victoire yatsinzwe
27 March, by Ntabareshya Jean de DieuUrukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.
IGIHE