{Nyumay’aho bivuzwe cyane ko rutahizamu wa Police FC, Sina Jerome ashobora gusubira muri Rayon Sports, ubuyobozi bwa Police FC buvuga ko uyu mukinnyi atagurishwa kuko abafitiye amasezerano kandi bamukeneye.}
Umunyamabanga wa Police FC, CIP Mayira Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko Sina afite amasezerano y’umwaka kuko yahageze muri Mutarama 2014 asinya imyaka ibiri avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “ Nta gihe bitavuzwe ko Sina bamwifuza kuva agarutse ntibamuhaye amahoro. Adufitiye amasezerano y’umwaka urenga, ntawuratubwira ko amushaka ariko kandi natwe twamuzanye tumukeneye.”


Sina Jerome yavuye muri Rayon Sports nta ruhushya mu Ukwakira 2013 agarutse muri Mutarama 2014 asinyira Police FC mu gihe Rayon Sports yasaba ko yahabwa impozamarira za miliyoni 5 kuko atubahirije amasezerano.
Uyu mukinnyi wafashije Police FC mu kunyagira SEC academy muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro, ni umwe mu bafashije iyi kipe gutwara umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame cup yaberaga i Kigali.
Nyuma yo guha iyi kipe umutoza, Casa Mbungo Andre, ubuyobozi bwa Police FC bufite icyizere ko bashobora gutwara igikombe muri uyu mwaka w’imikino bakongera gusohokera u Rwanda.


Casa Mbungo amaze kwegukana umwanya wa gatatu wa CECAFA yagize ati “ Tugomba gukora cyane uyu mwaka tukongera kwitabira iyi mikino ya CECAFA, turasabwa nibura gutwara igikombe."
Police FC yaguze abakinnyi bashya barimo Mbaraga Jimmy, Mwemere Ngirinshuti n’umunyezamu Mvuyekure Emery na Ngendahimana Eric.
Nshimiyimana Imran wagize ikibazo ku munwa muri CECAFA Kagame cup yamaze kuvurwa n’umuganga ukorera mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe naho Habyarimana Innocent wavunitse mbere y’iri rushanwa ashobora gutangirana na bagenzi be imyitozo kuwa Mbere.




Ibitekerezo 0