Muri uyu mwaka wa 2014 Perezida Kagame yitaibiriye Inama mpuzamahanga zitandukanye muri Afurika ndetse no ku yindi migabane u Rwanda rwakuraho byinshi mu iterambere.
Mu makuru atadukanye IGIHE yanditse ku ngendo z’Umukuru w’Igihugu; amehsi muri yo yagarukaga ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’ikoranabuhanga bifitiye agaciro kanini ku Rwanda.
11 Ukuboza 2014: Perezida Kagame aheruka mu nama ifasha u Rwanda kwisanzura mu kirere cy’Umuhora wa Ruguru
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 8 y’Umuhora wa ruguru i Nairobi muri Kenya yari igamije gusuzuma imishinga y’ibikorwaremezo bihuriweho n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo.
Mu bikorwa remezo byasuzumiwe hamwe harimo umushinga w’umuhanda wa Gari ya moshi uhuza u Rwanda, Kenya na Uganda, ukazakora kuri akamaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’igice cy’Amajyaruguru ya Tanzania.
Muri iyi nama hanasinywe amasezerano afasha guhuza imicungire n’imikoreshereze y’ikirere cy’Umuhora wa Ruguru, gukuriraho abanyamahanga batuye mu Rwanda, Uganda na Kenya.
Koreya y’Epfo (31 Ukwakira 2014)
Mu ruzinduko rwe muri Koreya y’Amajyepfo, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Korea y’Amajyepfo Park Geun-hye baganira ku guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nama abakuru b’ibihugu byombi bagiranye yabereye ku icumbi rya Perezida Park Geun-hye rizwi ku izina rya “Blue House” hakaba n’ibiro bye, i Busan, mbere y’uko Kagame asoza urugendo rw’iminsi ibiri yagiriraga muri icyo gihugu.
Koreya y’Amajyepfo yihaye icyerekezo cyo guhinduka kimwe mu bihugu 20 bya mbere bikize ku isi. Abakuru b’ibihugu byombi, baganiriye ku bufatanye bw’ibi bihugu mu kugera ku byerekezo bifite, kuko n’u Rwanda rufite icyerekezo rwihaye cya 2020.
Perezida Paul Kagame na Park Geun-hye bagarutse ku mateka y’ibihugu byombi, bemeza ko amateka ya Korea atuma igirana ubufatanye n’u Rwanda mu rugendo rwo guhindura imibereho n’ubukungu.”
Trieste, Italy (05 Ukwakira)
Perezida Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo Mpuzamahanga mu bya siyansi kizwi ku izina rya Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics (ICTP) giherereye i Trieste mu Butaliyani anizeza ubufatanye hagati yacyo n’u Rwanda binyuze mu ishami kizafungura mu Rwanda.
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Butaliyani mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ikigo cya ICTP kimaze gitangiye yagishimiye uburyo gifatanya n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere guteza imbere siyansi.
Yagize ati “ Ni byiza ko mu myaka 50, ICTP yakomeje gufata iya mbere mu bufatanye mu bya siyansi n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”
Dubai (01 Ukwakira 2014)
Perezida Kagame yitabiriye i Dubai inama y’Abakuru ba za Guverinoma n’ibigo by’ubucuruzi 700, igamije gutsura umubano mu by’ubukungu hagati ya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati,
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Abanyafurika bagomba gukorera hamwe, kandi bagashyira uburyo abashoramari baza bisanga , bigateza imbere abaturage.
Atanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’“Iterambere rya Afurika” (Africa Rising- Leading the Continent towards Change) ari kumwe na Perezida Wirtu wa Ethiopia ndetse na Mahama wa Ghana mu nama y’Isi y’ubucuruzi, Perezida Paul Kagame yasangije abari bamuteze amatwi ibanga u Rwanda rwakoresheje nyuma y’amateka rwanyuzemo.
Yagize ati “Ibibazo bya Afurika ni yo mahirwe yayo. Icyangombwa ni ukumenya neza ko imitungo y’igihugu igirira akamaro abaturage.”
Rwanda Day (Mercier University), Atlanta, USA (20 Kanama, 2014)
Ku ya 19 na 20 Nzeli 2014, Perezida Kagame yaganirije Abanyarwanda baba mu mahanga muri Rwanda Day Atlanta, aho yanabasabye gukora bibuk iwabo. Bivugwa ko yitabiriwe cyane n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda n’Abanyamahanga .
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye yagize ati “Mwese ababa hano muri iki gihugu cy’ Amerika mujye mwibuka ko muri hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho dukora ibyo ari byo byose byubaka ubuzima bwacu, ari nabyo byubaka igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukora bibuka iwabo - Amafoto
Ubwitabire bukomeye bw’Abanyarwanda muri Rwanda Day 2014- Amafoto
Perezida Kagame yashimiye abamutumiye kwitabira Rwanda Day, yibutsa ko Umujyi wa Atlanta ufite inshuti nyinshi z’u Rwanda, kandi ukaba unafitanye amateka na rwo, dore ko hari bamwe muri izo nshuti bafatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu.
Washington, DC, USA (06 Kanama 2014)
Perezida Kagame yari mu baperezida basaga 40 ba Afurika berekeje i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhura na Perezida Barack Obama, mu nama yigaga ku bufatanye mu by’ubukungu, umutekano n’imiyoborere myiza ijyanye na demokarasi; uhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Kanama 2014.
Abaperezida basaga 40 ba Afurika bazahura na Obama muri Kanama
Ku ya 5 Kanama kandi, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umukobwa we, Ange Kagame bari bakiriwe muri Perezidansi y’Amerika (White House) i Washington, basangirira ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama ari kumwe n’umugore we, Michelle.
Accra, Ghana (08 Nyakanga 2014)
Perezida Kagame yerekeje i Accra muri Ghana akaba ari na ho yashimiye Wole Soyinka ubwo yamurikaga igitabo cye yise "Crucible of the Ages: Essays in honour of Wole Soyinka at 80" kirimo ubuumwa bahaye ingufu ababohoye u Rwanda, ndetse akaba anagifatwa nk’intwari
Perezida Kagame yagize ati “Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Soyinka yaranditse ati ‘hagomba kubaho kwirengagiza ubusugire bw’u Rwanda maze tukajyayo tugahagarika ubwicanyi’. Ukuri ntikwashyizwe ahagaragara. Ibiganiro byonyine byabayeho mu muryango mpuzamahanga byari ukureba uburyo bwihuse itsinda ry’abaje kugarura amahoro ryakurwaho.”
Perezida Kagame yashimiye Wole Soyinka ku ruhare rwe mu kubohora u Rwanda
Malabo, Equatorial Guinea (27 Kamena 2014)
Ku ya 27 Kamena 2014, Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bo muri Afurika y’Uburasirazuba ayari igamije gushyiraho umutwe w’ingabo wa Afurika y’Uburasirazuba utabara aho rukomeye
27 Kamena, Perezida Kagame yerekeje i Malabo muri Guinea Equatorial aho yitabiriye inama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryaango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku mutekno muke wa Sudani y’Epfo na Centrafrique.
Afungura inama, Perezida Kagame yagarutse ku buryo ibihugu byo mu karere bikeneye gukorera hamwe ngo bikemure ibibangamira umutekano ku mugabane wa Afurika.
Malabo: Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU yiga kuri Sudani y’Epfo na Centrafrique
New York, USA (27 Gicurasi 2014)
Perezida Kagame yitabiriye inama rusange y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu n’imibereho myiza ahasuzumwaga uburyo ubwiyongere bw’imijyi bwakwifashishwa mu gushaka iterambere rirambye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 na 28 Gicurasi.
Muri iyi nama yagaragaje ko kuba abaturage biyongera mu mijyi umunsi ku wundi bidakwiriye gufatwa nk’aho igikuba cyacitse ahubwo ubwabyo byabyazwa umusaruro, kuko aho kugira ngo amahanga yicare yiga uko byahagarikwa yari akwiriye kwicara asuzuma uburyo abaturage n’igihugu muri rusange babyungukiramo.
Yagiz ati “Iyo abantu bava mu byaro bajya mu mijyi, bahura n’ibitekerezo bishya, ikoranabuhanga, imico ndetse n’ubumenyi. Biga ubundi buryo bwo gukora. Mu yandi magambo batanga umusaruro urushijeho kuba mwinshi.”
Ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi ni inyungu ku gihugu- Perezida Kagame
Gabon (23 Gicurasi 2014)
Perezida Paul Kagame yagiriye muri Gabon yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius i Libreville aho yari yitabiriye inama ya gatatu ya "New York forum Africa", ihuza abayobozi batandukanye mu by’ubukungu, abaturutse muri za kaminuza, no mu by’ubugeni biga ku hazaza h’Afurika.
Bivugwa ko icyo gihe Fabius na Perezida Kagane bakoranye mu biganza; baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, hanemezwa ko hatezwa imbere ibiganiro bihoraho bya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande z’ibihugu byombi.
Nyuma y’agatotsi n’u Bufaransa, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri Fabius
Geneva mu Busuwisi (16 Gicurasi 2014)
Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo yagenewe ku bw’imbaraga ashyira mu iterambere ry’ikoranabuhanga no guteza imbere umurongo mugari w’itumanaho hagamijwe kugera ku iterambere rirambye’ Iki gihembo yakigenewe n’Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (ITU).
Geneve: ITU yashyikirije Perezida Kagame igihembo yamugeneye
Ku ya 11 Gicurasi, Perezida Kagame n’abakuru ba Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali ukagera n’i Juba. Aya masezerano yasinyiwe mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi.
U Bushinwa bugiye kubaka umuhanda wa gari ya moshi Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali-Juba
Abuja, Nigeria (08 Gicurasi 2014)
Perezida Kagame yageze Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria aho yitabiriye inama ya 24 yiga ku bukungu bw’isi “ World Economic Forum.”
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1,000 barimo abakuru b’ibibihugu na za Guverinoma 15 ndetse n’abayobozi mu by’ubucuruzi bavuye hirya no hino ku Isi bateganya kwiga ku ishoramari rihanga imirimo kandi ryongeraubukungu.
Nairobi, Kenya (02 Gicurasi 2014)
Perezida Kagame yitabiriye inama ya yiga ku mushinga w’ iterambere rishingiye ku muhora wa ruguru. Haganiriwe ku byakorwa ngo imishinga uyu muhora ufite yihutishwe.
Boston, USA (22 Mata 2014)
Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 22/04/2014, Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Tufts, abereka ishusho y’aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 25 Mata Perezida Kagame yanasuye Kaminuza zo mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)
Bruxelles, u Bubiligi (02 Mata 2014)
Perezida Kagame yagiye mu Bubiligi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera tariki 2 kugeza tariki 3 Mata 2014, aho yitabiriye inama ya 4 ihuje Ubumwe bw’Uburayi n’ibihugu bya Afurika (EU-Africa summit/ Sommet EU-Afrique), ahaganirirwaga ubufatanye n’iterambere rishingiye ku baturage.
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bishimiye cyane n’uru ruzinduko bakoranira ku rubuga rw’ahitwa Place du Luxembourg i Buruseli mu rwego rwo kugaragariza perezida Kagame ko banezezwa n’ho agejeje u Rwanda mu myaka 20 ishize.
Dublin, Ireland (23 Werurwe 2014)
Perezida Kagame wageze i Dublin kuwa 22 Werurwe 2014, yitabiriye inama y’Akanama akanama gashinzwe kwihutishaikoranabuhanga rya internet inyaruka ku isi (Global Broadband commission for digital development) yiga ku ikoranabuhanga rya internet inyaruka i Dublin muri Irlande
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yari ibaye ku nshuro ya cyenda nk’umwe mu bayobozi b’ako kanama kuva kashingwa mu mwaka wa 2010. Yitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga (ICT), abashyira mu bikorwa iby’ikoranabuhanga, ibigo mpuzamahanga.
Ireland: Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga
Kampala, Uganda (20 Gashyantare 2014)
Perezida Kagame yitabiriye Uganda, u Rwanda na Kenya batabgije iyi gahunda ya Viza imwe ku bukerarugendo bw’akarere mu nama yabereye Kampala tariki ya 20 Gashyantare 2014.
Los Angeles World (17 Gashyantare 2014 )
Ku wa 15 Gashyantare 2014, Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ku munsi wa nyuma w’uruznduko rwe yitabiriye inama yiswe Wisdom 2.0, aho yatanze ikiganiro ku bushobozi bw’Afurika mu gukemura ibibazo byayo; cyari gifite umutwe ugira uti ” Kuvura, imikoranire n’akamaro k’ikoranabuhanga.”
Icyo gihe yagize ati “Tugomba kugira umuco wo kumva ko dushoboye kwivana mu bukene, amakimbirane n’ibyorezo. Hari ibintu twakwikorera tugamije kwihesha agaciro.”
Kagame yatanze urugero rw’ukuntu u Rwanda rwiyubatse, aho yagize ati “Nyuma ya byose nta n’umwe wungukiye muri Jenoside. Twatakaje abantu ariko na bariya babishe baratakaje. Ariko mu ntangiriro Abanyarwanda banze kugwa mu mutego. Hari icyerekezo twagombaga kurebaho.”
Cap Vert (05 Gashyantare 2014)
Perezida Kagame yageze muri Cape Verde mu nama ya Afurika ku guhanga ibishya
Iyi nama mpuzamahanga yahuzaga Abikorera, abahanga ibishya, Abanyemari, Abategetsi n’abashakashatsi hagenderewe kuganira ku guhanga ibishya no kuvumbura muri Afurika, hishingikirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurata ibigo bya Afurika by’ubuvumbuzi bitera imbere.”
Bwari ubwa mbere iyi nama ibaye ikaba yaratewe inkunga na Cape Verde,Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), ECOWAS, NEPAD n’abikorera bo muri icyo gihugu.
Perezida Kagame yageze muri Cape Verde mu nama ya Afurika ku guhanga ibishya
Addis-Ababa, Ethiopia (30 Mutarama 2014)
Perezida Kagame na na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nteko rusange ya 22 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe-AU, izabera i Addis Abeba, ibanzirijwe n’inama y’abahagarariye komisiyo zihoraho, yakurikirwe n’inama ya komite nyubahirizategeko y’uwo muryango yateranye ku itariki ya 27 n’iya 28 Mutarama i Bahir Dar.
Addis Abeba: Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inteko rusange y’Afurika yunze ubumwe
Davos, Switzerland (24 Mutarama 2014)
Perezida Kagame yerekeye i Davos mu Busuwisi mu Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi aho yifatanyije n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku rwego rw’Isi mu gutangiza igikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe "One Million Community Health Workers Campaign", bishatse gusobanura "Ubukangurambaga kuri miliyoni y’abajyanama b’ubuzima".
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Uruganda Novartis rwa kabiri ku Isi mu gukora imiti Joseph Jimenez, ndetse na Jeffrey Sachs ukuriye ikigo Earth Institute cyo kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame mu ’Bukangurambaga kuri miliyoni y’abajyanama b’ubuzima’
Naivasha, Kenya (21 Mutarama 2014)
Mu nama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2014 muri Kenya, ihuje abakuru b’intara 47, aho biga ubufatanye n’imiyoborere myiza, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wayifunguye, yababwiye ko bagomba kugira ubufatanye bukomeye bo n’abaturage bayobora. Ibi ngo nibyo bizatuma bagera ku migambi biyemeje kugeraho ijyanye n’iterambere.
Perezida Kagame ubwo yabihuzaga n’u Rwanda, yabwiye aba bayobozi ko Abanyakenya bagomba kwishakamo ibisubizo, ibibazo bahuye nabyo bagashaka uko bahangana nabyo babikemura.
Perezida Kagame yahuguye abayobozi 47 ba Kenya uko bagera ku ntego z’ubuyobozi bwiza



















TANGA IGITEKEREZO