00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’incuke biga muri G.S Murambi bakinira hejuru y’icyobo cy’umusarani

Yanditswe na

Kayitare Jean Paul

Kuya 4 February 2015 saa 07:22
Yasuwe :

Abana biga mu Rwunge rw’Amashuri ya Murambi mu Murenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro, bakinira hejuru no hafi y’ icyobo cy’ umusarani mu gihe cy’ikiruhuko gito.
Hari mu masaha ya saa yine za mugitondo, abana bari basohotse mu ishuri bamwe bahetse udukapu twabo abandi bafit udukinisho twabo tubafasha kuruhuka turimo imipira n’ibindi.
Ingimbi n’abangavu biga mu burezi bw’imyaka icyenda bari bahagaze baganira cyane ko abenshi baba baziranye ariko batiga mu ishuri rimwe.
icyo gihe (…)

Abana biga mu Rwunge rw’Amashuri ya Murambi mu Murenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro, bakinira hejuru no hafi y’ icyobo cy’ umusarani mu gihe cy’ikiruhuko gito.

Hari mu masaha ya saa yine za mugitondo, abana bari basohotse mu ishuri bamwe bahetse udukapu twabo abandi bafit udukinisho twabo tubafasha kuruhuka turimo imipira n’ibindi.

Ingimbi n’abangavu biga mu burezi bw’imyaka icyenda bari bahagaze baganira cyane ko abenshi baba baziranye ariko batiga mu ishuri rimwe.

icyo gihe hari ku wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2015, ubwo abana bato biga mu mashuri abanza bagenderaga ku mbaho zitwikiriye uruhande rumwe rw’icyobo, hirya yacyo hari abagenda nka kanyerezi (gutsuka), abandi bari hejuru y’uruhande rudatwikiriye hafite metero ziri hagati y’eshatu n’enye.

Umwana w’umuhungu uvuga ko afite imyaka irindwi y’amavuko wiga mu ishuri ry’incuke, yavuze ko bashimishwa no kugendera ku mbaho ziri hejuru y’umusarani kandi ko nta muntu ubibabuza.

Iki cyobo kiri inyuma y’ibiro by’umuyobozi w’ishuri, ahadatwikiriye hashinzemo urwego abana bamanukiraho, ariko igiteye impungenge ni uko abana bahakinira ari za ncuke zishobora kuhavunikira cyangwa bakahasiga ubuzima bitewe n’impanuka iki cyobo cyabakururira.

Appolonie Nyabuhoro, Umuyobozi wa GS Murambi, yabwiye IGIHE ko icyobo kivugwa gitwikirijwe imbaho kandi ko umwarimu ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri akunda kuhahagarara, kugira ngo abana batagikiniraho.

Akomeza avuga ko icyobo cyacukuwe kirimo kubakwa, ariko ko uyu munsi abahakora batakoze akaba ari yo mpamvu umunyamakuru yasanze nta mukozi urimo kuhakorera.

Ni kenshi hagiye havugwa impanuka zitewe n’imisarani iba idapfundikiye cyangwa ishaje, ibyobo birebire bitwara ubuzima bw’abanti abandi bakaba banahavunikira bo gukomereka.

Mu Gushyingo 2014, Umusore witwa Mbonyumugenzi Ismael wari umukozi wo mu rugo mu Mudugudu wa Gikundiro, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye nyuma y’amasaha asaga umunani yari amaze yaburiwe irengero.

Ibi byabaye nyuma y’abandi bana babiri barohamye muri Kamena 2013 bahita bapfamu mirenge ibiri itandukanye y’Akarere ka kicukira.

Uretse abana, mu mpera z’umwaka wa 2011 mu kwezi k’Ukuboza, mu Karere ka Gasabo ahitwa i Gasogi umugabo yaguye mu musarani w’ikigo cya ‘Collège de l’Espoir de Gasogi’ amaramo iminsi itatu atarabasha gukurwamo, avamo ku munsi wa kane yaramaze gupfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages