Ubushinjacyaha bwari bwerekanye ko Pierre Basabose yari uwa kabiri mu bafite imigabane myinshi muri RTLM nyuma ya Perezida Habyarimana Juvenal. Undi ubagwa mu ntege ni Kabuga Félicien.
Ubwo itsinda ryakoze iperereza ku byaha Pierre Basabose na Twahirwa ryabazwaga mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, ryavuze ko ryohereje amatsinda mu Rwanda gukora iperereza mu bihe bitandukanye.
Kuri Twahirwa iperereza ryangiye mu 2015 ariko iryo tsinda rigera mu Rwanda bwa mbere mu 2016 mu gihe kuri Basabose ryatangiye mu 2016.
Mu 2021 basuye inzu ya Twahirwa, iya Basabose (yaje guturwamo na Pasteur Bizimungu), iduka yakoreragamo mu mujyi, irimbi rya Gatenga n’agace kazwi nka Sodoma.
Abakoze iperereza babwiye Urukiko ko ubwo Basabose yabazwaga, yavuze ko yari umusirikare, ibirebana no kurinda umukuru w’igihugu yabyigiye muri Zaire (RDC) ari naho yigiye gutwara imodoka.
Yasobanuye ko yahawe amasomo ya gisirikare mu bindi bihugu birimo Cameroon, u Bushinwa na Koreya.
Basabose yavuze ko yamenye iby’urupfu rwa Habyarimana abibwiwe n’umwe mu bari abashoferi be wahise anamubwira ko agomba gukora ibishoboka byose akava muri Kigali kuko ibintu bigiye kumera nabi.
Ubwo Basabose yabazwaga niba azi radio RTLM, ngo yasubije ko iyo radiyo ntayo azi, asaba uwakoraga iperereza kumusobanurira iyo ari yo n’icyo yakoraga.
Nyamara uretse imigabane y’ibihumbi 600 Frw, Basabose yari yaraguze muri radio RTLM, n’abana batandatu yari afite buri umwe yari yaramuguriye imigabane ifite agaciro k’ibihumbi bitanu by’amafaranga muri yo.
Ku rundi ruhande, abakoraga iperereza babajije niba Twahirwa ari umwe mu bari bagize Akazu, mu bantu 32 babajijwe 16 bemeje ko ariko byari bimeze.
Bamwe mu babajijwe kandi bavuze ko Twahirwa yari Interahamwe ikomeye yakundaga ko bayita “Perezida”.
Abatangabuhamya bavuze ko mbere ya Jenoside, ubuzima bwari bubi i Gikondo bitewe n’uko hari imiryango y’Abatutsi yagabwagaho ibitero n’Interahamwe indi ikicwa.
Twahirwa yibukwa nk’umuntu ngo wakundaga kuvuga ko akunda abagore b’abatutsi kandi ko uwo ashatse kuryamana nawe (gufata ku ngufu) abikora.
Ubwo iri tsinda ryabazaga Twahirwa niba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibikorwa birimo ubwicanyi byabereye mu gace yari atuyemo, yavuze ko ntabyigeze bihaba.
Yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Inkotanyi ari zo zatangiye kwica abaturage.
Abahoze ari Interahamwe babajijwe bavuze ko bakoranaga na Twahirwa ndetse ngo mu gitondo cyakurikiye urupfu rwa Habyarimana, Interahamwe zagiye zihabwa intwaro zirimo imbunda n’intwaro gakondo kandi ko Twahirwa yagiye agira uruhare mu kwica Abatutsi.
Abajijwe ku birebana n’intwaro, Twahirwa yavuze ko atazi gukoresha imbunda kandi ko ntayo yigeze atunga.
Abakoze iperereza bavuga ko igihe cyose Twahirwa yabazwaga yavuze ko ntaho ahuriye n’Interahamwe kandi atigeze azijyamo.
Abajijwe ku bwicanyi bwabereye muri ETO Kicukiro, yavuze ko ibyahabereye atabyibuka, ko icyo azi ari uko abahahungiye bari barinzwe na MINUAR (ingabo za Loni).
Abakoze iperereza bavugishije uwari umugore wa Twahirwa avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga, Twahirwa yagendaga mu gitondo ari kumwe n’Interahamwe, bakagaruka bigamba Abatutsi bishe n’ibyo basahuye.
Yavuze ko kandi Twahirwa yigambaga gufata ku ngufu abakobwa, aho bari batuye, akabivuga aticuza ahubwo agaragaza ko bimugira udasanzwe, “champion”.
Abakoze iperereza bavuga ko ubwo bashakaga kuganira n’umugore wa Pierre Basabose usigaye aba mu Buholandi bitakunze kuko yanze kugira icyo avuga.
Abakoze iperereza bavuga ko hari abantu ba hafi mu miryango y’abaregwa bagiye begerwa ngo batange ubuhamya ariko bakanga.
Uruhande rw’abunganira abaregwa rwavuze ko iperereza ryakozwe ridahagije.
Me Jean Flamme wunganira Basabose yabajije abakoze iperereza icyakwemeza ko abishwe muri Jenoside bari abatutsi.
Yavuze kandi ko batakomeza kuvuga ko uwo yunganira yari umukire ngo kuko yacuruzaga iduka rito aho yari atuye ririmo ibibiriti.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko kuba uruhande rw’abaregwa ruri kuvuga ko hakenewe irindi perereza no kubaza ibibazo bidahuye n’urubanza ari impamvu zo gushaka gutinza urubanza.
Kugeza ubu ni umunsi wa munani w’iburanisha ariko Pierre Basabose ntararigaragaramo kubera ibibazo by’uburwayi mu gihe Twahirwa Séraphin aryitabira.
Izindi nkuru:
- Hagaragajwe uko Twahirwa Séraphin yasambanyaga abagore muri Jenoside, abandi akabagabiza Interahamwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!