Aganira na IGIHE.com, CIP Mayira Jean de Dieu yavuze ko bamaze kwishyura no gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri Muganza Isaac wakiniraga Rayon Sports.
Muganza watsinze igitego mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsinze Panthere du Nde bakabona itike yo gukina na Zamalek ntiyakiniye Rayon Sports imikino isoza shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro kubera imvune.
Muganza asanze muri Police FC Tuyisenge Jacques watsinze ibitego birindwi, Nshuti Idesbald, Usengimana Dany baguze mu Isonga FC.
CIP Mayira yagize ati “ Shampiyona ishize ijya gutangira twatakaje abakinnyi barindwibabanzaga mu kibuga byatumye bitugora, ubu turashaka ko n’umusimbura yaba ari umukinnyi ukomeye.”
Uyu munyamabanga avuga ko bakiri kuvugana n’abandi bakinnyi bakina nka ba rutahizamu barimo Songa Isaie watsindiye AS Kigali ibitego 14 byinshi muri shampiyona na Mugenzi Bienvenu wa Marines watsinze birindwi.
Yagize ati “ Turifuza kubaka ikipe ikomeye by’igihe kirekire, iby’uko Tuyisenge azajya i Burayi ndabona bigenda biguru ntege.”
CIP Mayira avuga ko nyuma yo gutwara Igikombe cy’Amahoro bagiye kwicarana n’abatoza Cassa Mbungo Andre n’uwungirije Nshimiyimana Maurice “Maso” bakagena abakinnyi bazasohokamo.
Kuba Police FC ikinisha Abanyarwanda gusa byatumye shampiyona itamgira yaratakaje abakinnyi barindwi bari bafite ibyangombwa bitemewe by’uko ari Abanyarwanda barimo Sina Jerome, Mutuyimana Moussa, Habimana Moussa, Ndaaka Frederick, Mbaraga Jimmy, Peter Otema na Kipson Atuheire.
Muganza yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya nka Neza Anderson, Mushimiyimana Mohamed (AS Kigali), Ndatimana Robert (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie (Gicumbi FC), Usengimana Dani (Isonga FC), Ngomirakiza Hegman (APR FC).
Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, CAF confederation cup.



















TANGA IGITEKEREZO