Mbonyumutwa Dominiko akimara kugirwa Perezida ku ya 28/1/1961, yihutiye gusura Musenyeri André Perraudin i Kabgayi. Agezeyo kimwe mubyari byamujyanye ni ugusobanura amabara y’ibendera ry’u Rwanda ngo ryasimbuye Karinga.
Ngo umutuku ari ibara risobanura amaraso yamenwe n’Abanyarwanda mu ntambara za mbere y’ubukoloni no mu zabaye hagati y’Abega n’Abanyiginya, n’ayamenwe mu mvururu zo mu 1959 yitirira l’UNAR. Mbonyumutwa abwira Perraudin ko ibara ry’umuhondo risobanura ibyishimo by’abaturage bazaniwe na Repubulika; naho icyatsi kibisi rigasobanura icyizere abaturage bafitiye ubutegetsi bushya. Ngo banaganiriye ko ingoma Ntutsi yari inkoramaraso naho iy’Abahutu ikaba isoko y’ibyishimo n’umunezero. (Source: Ubwanditsi, “Perezida wa Repubulika i Kabgayi”, Kinyamateka, Umwaka wa 29, Gashyantare, 1961, No 2/6, p.1)
Uko kujya gutanga raporo kwa Mgr. Perraudin ni ibintu byumvikana cyane ku bazi amateka y’u Rwanda, by’umwihariko uruhare rw’uwo musenyeri muri PARMEHUTU. Kuba Kinyamateka yaranditse amagambo arimo urwango ntacyo babinenzeho kwari ukwamamaza iyo politiki yakoze u Rwanda mu nda.
Iringaniza ry’amoko n’uturere
Kinyamateka yigeze gutangaza inyandiko y’umuntu itavuze izina wibajije niba Abatutsi bakwiye kubona imyanya y’ubuyobozi muri za ministeri. Yarisubije avuga ko ngo gutanga akazi bigomba gukurikiza iringaniza. Yaribajije ngo ni gute wabona ‘Chef de bureau’, ‘chef de division’ na Directeur bose ari Abatutsi?
Ati: Ubwo Umuhutu uhakora yahumeka ate umwuka wa revolisiyo yo mu 1959? (Source: “ Bimwe mu bibazo by’abakozi ba Leta n’umuti wabivura”, Kinyamateka. Umwaka wa 53.no 1235, Nzeri II, 1986, p.6)
Kogeza ubwicanyi
Nyuma y’igitero cya Kagitumba (Mutara) mu Ukwakira 1990, ku ya 15 Ukwakira 1990, Perezida Juvénal Habyarimana yatangaje ko Inkotanyi zateye mu Mutara zatoje ibyitso byinshi mu baturage, kandi ko inzego z’umutekano zimaze guta muri yombi ibyitso byinshi mu Mujyi wa Kigali.
Ibyo byaje kugaragara ko byari ikinamico kuko n’ibihumbi birenga umunani by’Abatutsi byafashwe bigafungwa ku maherere bararekuwe nta rubanza. Ibyo ariko ntibyabujije Umuyobozi wa Kinyamateka, Padri André Sibomana kubisamira hejuru ngo nta wahakana ko hari ibyitso by’Inkotanyi mu baturage. (A. Sibomana , Ijambo ry’ibanze, Kinyamateka, no 1331,ukwakira 1990, p.1)
Mu biswe ibyitso, hari benshi batabashije gufungwa ngo bafungurwe kuko baguye mu minyururu kubera kwicwa urubozo. Ibyo Padiri Sibomana yakoze byo kogeza ubugome n’ubwicanyi byari ibisanzwe kuko uretse we n’abandi bari barabikoze.
Mu mpera z’umwaka w’1963 n’intangiriro y’uwa 1964 mu Rwanda hishwe Abatutsi ibihumbi birenga 20. Hishwe n’abanyapolitiki b’Abahutu bazira kudashyigikira politiki ya PARMEHUTU y’ivangura n’ubuhotozi.
Mu ibaruwa Abasenyeri Gatolika bo mu Rwanda (André Perraudin, Aloys Bigirumwami, Jean Baptiste Gahamanyi na Joseph Sibomana) yo kuwa 1 Mutarama 1964, banditse ko bababajwe n’uko ibirori by’Umunsi Mukuru wa Noheri byaburijwemo n’ibitero by’abagizi ba nabi. Ibyo bitero ngo byaguyemo ingabo za leta n’iz’abari bateye u Rwanda. Ariko ngo mu kwitabara (self-defense), abaturage bishe inzirakarengane. Bemeza ko nyirabayazana iri ku Banyarwanda bo mu mahanga n’ababashyigikiye bo mu gihugu imbere, n’ibihugu bibatera inkunga. (Source: Ubwanditsi, “Ubutumwa bw’abepisikopi b’u Rwanda” Kinyamateka, Umwaka wa 32, No 2, Mutarama 1964, p.1)
Ubwo bwicanyi bwabaye ubwa kabiri abantu bise Jenoside. Muri make, abishe nta cyaha bari bafite. Ariko, nta n’icyaha cy’abishwe cyavuzwe. Bitiswe gushyigikira jenoside byakwitwa iki?
Ibyo Abasenyeri Gatolika mu Rwanda bakoze, byagize ingaruka zikomeye. Hari ikinyamakuru cyitwa ‘Temoignage Chretien’ (Ikinyamakuru cya gikirisitu cyo mu Bufaransa, kuko hari n’icyo mu Bubiligi) cyari cyarabanje gutabariza Abatutsi ko bagiye gushira.
Nyuma icyo kinyamakuru cyaje kwisubiraho gihindura imvugo gisaba ko u Rwanda rukwiye gufashwa aho kugawa ngo kubera ko Abahutu bariho barengera uburenganzira bwabo bwapfukiranywe n’Abatutsi b’ibigango (giants) babategetse imyaka amagana(centuries) bakabaheza mu bugaragu ‘feudal system’. Ngo Abahutu bari abaja (serfs) bityo ubwicanyi bwakoraga bukaba bwari mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo. [Source: Dubois-Dumee, J.P, “Il faut aider le Rwanda et non le condemner” Temoignage Chretien (France), 13 fevrier 1964, p.13]
Kwita Abanyarwanda bamwe abanzi
Kinyamateka yunganiye leta mu gucengeza amatwara na politiki yo gutegura jenoside. Mu 992, Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta ya Habyarimana zatanze igisobanuro cy’icyo ‘UMWANZI’ aricyo. Ibyo byakozwe hashize igihe kirenga umwaka n’igice ubuyobozi bwa Kinyamateka bubishyize mu Ijambo ry’Ibanze.
“Intambara u Rwanda rumaranye amezi ane n’igice, itangiye kurambirana mu mitwe y’abanyarwanda. Uko itinda kandi, ni na ko kuyitsinda bigenda bitera ibibazo, n’ubwo abasirikare b’u Rwanda ari indatsimburwa. Byaragaragaye ko biriya bitero bigamije kunaniza imitwe y’Abanyarwanda, kugira ngo amaherezo bazinubire abategetsi babo, nibirimba ndetse bivumbagatanye.” Umwanditsi akavuga aho abona ikibazo: “…uruhare rukomeye muri biriya bitero rufitwe n’abitwa ibyitso biri mu gihugu.”
Ijambo rya Habyarimana na propaganda y’IMVAHO Padiri Sibomana akabihindura ivanjiri. “Ku rundi ruhande na ho, Perezida Habyarimana n’abafasha be bati “rwose Abanyarwanda birinde gusubiranamo, badaha umwanzi icyuho”. Ibyo wabikoza abakozwe mu nda n’Inkotanyi bati “ahubwo gukomeza kunonera bariya bantu ni byo byahaye umwanzi icyuho”. Ngo niba koko batubuza gusubiranamo, nibakore iperereza rikaze, rizagere n’aho rihagarika abari bagenewe kujya muri ya myanya yasohotse mu Mvaho n° 881. Ni ho bazaba baciye Inkotanyi umutwe. Hanyuma tuzarebe niba ntabikingiriza Inkotanyi bagakotanira guhirika ubutegetsi ariko bakanashaka kugarura ingoma ya gihake. Abaherutse gushingwa umutekano n’ubutegetsi bw’igihugu rero bakore uko bashoboye, bamare abaturarwanda icyo kidodo baterwa n’ibyitso bikuru. Ni ho bose bazafatanya kubumbatira amahoro, no guhangana n’umwanzi.” (Source: Padiri Andre SIBOMANA, Editorial, Kinyamateka: N° 1339 – Gashyantare I 1991 Urup. 1)
Urwango nk’umuhamagaro w’Imana
Iyo ubona ingengabitekerezo ya jenoside ikwira mu karere hakaduka icyitwa ‘Hima-Tutsi Empire, si KANGURA, ISIBO na RTLM byonyine byagize uruhare mu kubikwiza. Kinyamateka yaragakoze inashishikariza abasomyi bayo kuyoboka amagambo ya Habyarimana nk’Ivanjiri.
Mu nimero mvuze haruguru, harimo inyandiko ishishikariza amadini kuvuga rumwe na leta yateguraga jenoside. Bibaye ngombwa ko igice kinini cy’iyo nyandiko nkigaragariza umusomyi ngo yumve atarinze gusobanurirwa ibitekerezo Kinyamateka yakwizaga.
“Ubwo Umukuru w’Igihugu yifurizaga Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 1991, yasabye abashinzwe roho gutanga ibitekerezo byarasa ku bumwe n’amahoro dukeneye muri iki gihe. Uko tuzifata n’imbere y’intambara yashojwe n’Inkotanyi bizaduhesha inzozi nziza cyangwa mbi. Ntitugomba gutegereza abatugenera cyangwa baharanira imibereho yacu twe twigaramiye. Ni koko intambara yashojwe n’Inkotanyi, zifatanyije n’ingabo za Uganda yatonetse ibikomere by’amoko byari hafi gukira. Ngiyo impamvu kimwe mu bikorwa byihutirwa ari ukwikiriza intero ya Perezida wa Repubulika. Tugategurira hamwe umugambi w’ubwiyunge mu Banyarwanda. Nk’uko Perezida Habyarimana yiyambaza kenshi abanyamadini, uruhare rwabo rwagombye kuba ingirakamaro. Twizere ko bazambura umwambaro w’ubwoba no kwiyoberanya ubahambiriye bakamenya ko igihugu n’itorero ry’Imana bikeneye umuhamagaro wabo.
“Byagaragaye ko Inkotanyi/Inyenzi zahunze revolisiyo n’ishingwa rya demokarasi yasozereye ugutsinda kwa rubanda nyamwinshi mu 1959-61 zitigeze zihanganira ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko ya rubanda nyamwinshi. Byabaheshaga gutsikamira no kumunga imitsi ya rubanda rwa giseseka. Abagifite mwene ibyo bitekerezo bariho ariko ni agatsiko gato. Usibye ko kagomba kurandurwa kugirango katazanduza n’abandi. Uko kurandura ibitekerezo bimunga ntituzakoresha intwaro gusa. Tugomba kwisunga imiyoboro yose y’itaramakuru, imishyikirano no kugaragaza ibitekerezo byacu mu gihugu no mu mahanga.
“Nyamara aho ikibazo gikomereye ni uko ako gatsiko karushaho gucurikwa umutima n’abafite umugambi wo gushinga ubutegetsi bagenzura muri aka karere ka Afurika y’Ibiyaga bigari. Ibyo bikaba ahari byamuhesha kuzabona aho yinyagamburira igihe Abagande batamureba n’irihumye bazaba bamaze kumuhinda. Aha na ho benshi bibaza impamvu mu Rwanda tugumya kuruma duhuha aho kwerura ngo tugaragaze imigambi y’uwo mwanzi. Ibyo tukabyereka amahanga ariko tukanabyereka abaturage b’abavandimwe bacu bo muri Uganda.
“Amadini yacu tuzi ko akomeye kandi yubashywe mu bihugu byombi ashobora gutizanya umurindi maze abo mu Rwanda bakereka bagenzi babo n’abaturage ba Uganda uburyo Leta yabo ihotora Abanyarwanda ku maherere. Ibyo nibisakara muri paruwasi zose zo mu Rwanda no mu za Uganda, ndetse no mu bindi bihugu bidukikije byarekuye bamwe mu mpunzi ngo bajye mu Nkotanyi, nibisakara mu madini yose, birumvikana ko Imana na yo itazatwima amatwi.” (Tharcisse Gatwa & Israheli Havugimana, Turi amaraso amwe, Kinyamateka: N° 1339 – Gashyantare I 1991 p. 2)
Ni amagambo akomeye y’urwango. Niyo mvugo yakoreshwaga ndetse igikoreshwa n’abajenosideri. Ni imvugo yahawe umugisha n’igitangazamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Nk’Urwego!
…BIRACYAZA…



















TANGA IGITEKEREZO