Urubanza rwa Capt. Pascal Simbikangwa rwatangiye kuburanishwa i mu Bufaransa, aho aregwa ibyaha bya Jenoside. Nk’uko abatamuzi babitekereza, kubera kutamumenya, Simbikangwa yari akomeye cyane mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana ku buryo abantu badashobora kubyiyumvisha.
Nta muntu uzi aho yakuye ububasha kwa Habyarimana budasanzwe, ariko yari abufite buhagije. Hari abavuga ko ngo ari ukubera ko yari muramu wa Col. Elie Sagatwa, uyu Sagatwa akaba yari muramu wa Habyarimana n’umunyamabanga we wihariye.
Uyu munsi hari abantu batazabasha kumushinja kubera ko bishwe muri Jenoside ariko Simbikangwa yarabakoreye iyicarubozo. Hari n’abanyamakuru, niba bakiriho, batazamushinja kubera ko babaye aba PAWA. Abo ni nka Ntawuyirushintege Boniface (w’Ikinyamakuru Umurangi) cyangwa Hangimana Francois Xavier (w’Ikinyamakuru Ijambo).
Mu bantu bashobora kutazashinja Simbikangwa, harimo uwitwa Ntawuyirushintege Boniface, umwe mu bakorewe iyica rubozo .
Iby’iryo yicarubozo byanditswe na Padiri Sibomana Andereya muri Kinyamateka N° 1359 – Ukuboza I 1991Urup. 11, mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Ab’iyi ngoma ntibazagarure ikiboko!” [Mwihanganire amakosa y’imyandikire y’ikinyarwanda ni ko iyo nkuru yasohotse imeze]
“Ku gasusuru ko ku wa kabiri tariki ya 3/12/1991, abakozi babiri bo mu biro bikuru by’igihugu bishinzwe iperereza bagiye kwa Bonifasi Ntawuyirushintege, uyu uyobora ikinyamakuru « UMURANGI ». Atuye mu Biryogo hafi y’isoko rishya akaba azwi cyane cyane kuko ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi, akanaririmba muri Nyampinga.
Bagiye yo rero bitwaje urupapuro rumuhamagara ngo yitabe ku biro bishinzwe iperereza, rusinyweho n’uwitwa Atanazi Munyemana, uyu wahoze yiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Bati “Tukakujyana”. Bonifasi ati “Nimugende ndizana, simpayobewe ni ko nsanzwe mbigenza”. Amaze gutirimuka inzu barayaduka, ibintu batera hejuru sinakubwira. Ubwo Bondifasi yari yageze kuri Sesera (S.C.R) dore ko ariko bita ibiro bikuru by’iperereza. Hari nko mu ma saa yine n’igice. Aho bamwakiriye nyuma ya saa sita yiriwe aho, aratungurwa.
Yakubiswe iz’inzoka
Nubwo yari yatumijwe na Munyemana Atanazi, yagiye kubona abona haje umugabo witwa Pasikari Simbikangwa bamwe bita Safari amubaza igituma yandika ibintu bivuga nabi Perezida wa Repubulika Bonifasi yasubije ko umuntu afite uburenganzira bwo gutangaza ibyo atekereza. Akimara kuvuga atyo, umugabo atangira inzira y’umusaraba ye igizwe n’uburoko n’ibiboko. Arakubitwa se ye! Ukuntu rero muri ibyo biro bakubita ni ibindi bindi. Harimo“amayere” n’ubugome bwinshi. Bagutekega kuvanamo inkweto n’amasogisi maze ugatega ubworo bw’ibirenge. Bagafata inkoni y’icyuma, rimwe na rimwe iba igizwe n’ikiziriko kiboshye mu mikwege, maze bagahondagura bungikanya mu bworo bw’ibirenge. Hashira umwanya urushunzi rukanega. Bonifasi yatangajwe n’ukuntu aho hantu hasa rwose no mu ibagiro: amaraso yarumiye ku nzu no ku nzugi. Ibyo ariko ukubita ntabikangwa. Ahubwo yadukira n’ibiganza n’umutwe na byo agahondagura bigatinda. Biterwa n’igihe ananiriwe.
Byagejeje mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba bajyana Bonifasi kumufungira kuri “Brigade” y’i Gikondo, arara aho. Bwarakeye bajya kumufungira mu gasho ko muri Sesera, saa sita yegereje bongera kumucocagura. Ubwo kandi ni na ko inzara n’inyota byiyongeraga kuri izo nkoni zisa n’izikubita impiri cyangwa incira. Mu ma saa cyanda nibwo abandi bakozi ba S.C.R. baje bamubaza ngo impamvu yandika ibidashimisha ubutegetsi.
Nuko bafata urupapuro rumwe rw’Umurangi” bararumuha ngo narye. Ubanza bari babonye ko inzara yamwishe. Akora uko ashoboye aratapfuna aramira. Wagira ngo ni uburyo bushya bwo kurwanya inzara ibiro bikuru by’iperereza byavumbuye. Ni bwo rero bamusinyishije ngo ntazongere kwandika Jenerali, ingabo z’u Rwanda n’ibibazo by’irondakarere. Bonifasi yaratubwiye ati “Aho ibintu byari bigeze nari gusinyira ibyo bashaka byose ariko ntibongere kumponda”. Nuko kubera ko hari hakibona, Bonifasi kandi yahindutse inyama nsa n’amaraso yamutarukiye ku myenda, barongera bamufungirana mu gasho. Nta ho yari guhinguka kuri ayo manywa! Bamurekuye ku ya 4/12/1991 saa moya n’igice za nimugoroba. Agenda yikurura kugera ku nshuti ye ituye hafi aho, baraterura buriza tagisi, intere itaha mu Biryogo.”
Ibigaragaza ko yari inkoramutima ya Perezida Habyarimana
Ku itariki ya 12 Mata 1990, Simbikangwa yandikiye Perezida Habyarimana amugira inama yo gutunganya politiki y’igihugu. Simbikangwa yasabaga Habyarimana kureba imbere nibura imyaka 10 kugera mu mwaka w’2000.
Muri urwo rwandiko rwandikishije umukono mwiza cyane, Simbikangwa abwira umukuru w’igihugu asa n’umutegeka. Byongeye kandi, byinshi yamubwiye byagiye byubahirizwa, uretse ko hari ibitarakozwe.
Simbikangwa yagiriye inama kwigizayo abagabo bari bakomeye muri politiki. Abo ni Aloys Nsekarije, Habimana Bonavanture (wari umunyamabanga mukuru wa MRND itarivugurura), Nduwayezu Augustin (wari Umukuru w’iperereza), Dr. Nyandwi Charles, Nteziryayo Athanase, na Mugemana Jean Marie Vianney na Nzirorera Joseph nabo bari mu buyobozi bwo hejuru.
Mu bo Simbikangwa yasabye ko baba bigijwe iruhande gato ni Zigiranyirazo Protais. Kandi buri muntu yavugaga ko akwiye kwigizwa iruhande yatangaga n’impamvu. Izo mpamvu akazita ku neza y’igihugu.
Aba bose nyuma y’imyaka ibiri ntawari akiri mu mwanya yari arimo. Uretse Nzirorera na Zigiranyirazo bagiye muri politiki yo gutegura Jenoside ku buryo bugaragara, abandi bashyizwe iruhande. Abo nabo kandi ni uko bakomeje kugira byose n’ubwo babonekaga nk’aho ntacyo bafite. Bari “AKAZU”.
Simbikangwa ariko hari n’abo yabonaga ko bakwiye kuzamurwa mu ntera kandi koko biraba. Abo ni nka ba Col Laurent Serubuga, Bagosora Theoneste, Renzaho Tharcise na Rutayisire Laurent. Undi ni Munyazesa Faustin.
Asoza, Simbikangwa yavuze gato cyane ku kibazo cy’impunzi ziba Uganda, anavuga no ku Batutsi mu Rwanda. Tuzagira umwanya wo kuyibagezaho yose. Simbikangwa uwo wategekaga Habyarimana agendera ku kagare yicaye kubera ko yari yaramugajwe n’impanuka.
Inkuru z’itangira ry’urubanza rwa Simbikangwa:
1.U Bufaransa : Simbikangwa yahingutse imbere y’urukiko yiyita andi mazina
2. U Bufaransa burashyize buburanisha Umunyarwanda wa mbere ukurikiranweho Jenoside



















TANGA IGITEKEREZO