00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014: Abayobozi bazamuwe mu ntera, abamanuwe n’abeguye ku myanya yabo

Yanditswe na

Fabrice Twizeyimana

Kuya 31 December 2014 saa 01:08
Yasuwe :

2014, ni umwe mu myaka yabayemo impinduka zikomeye mu miyoborere y’igihugu, bamwe bazamurwa mu ntera bahabwa kuyobora inzego zikomeye mu gihe hari n’abamanuwe mu ntera babisa amaraso mashya, ndetse bamwe baremererwa n’inshingano bahawe bumvira umutimanama barekura intebe ku bushake bwabo.
Amasura mashya mu buyobozi bwa za Minisiteri n’ibigo bya Leta bikomeye, isimbuzwa rya Minisitiri w’intebe n’iyegura rya Perezida wa sena, ubwegure bw’aba Meya 4 n’ibindi bidasanzwe, biri mu bituma (…)

2014, ni umwe mu myaka yabayemo impinduka zikomeye mu miyoborere y’igihugu, bamwe bazamurwa mu ntera bahabwa kuyobora inzego zikomeye mu gihe hari n’abamanuwe mu ntera babisa amaraso mashya, ndetse bamwe baremererwa n’inshingano bahawe bumvira umutimanama barekura intebe ku bushake bwabo.

Amasura mashya mu buyobozi bwa za Minisiteri n’ibigo bya Leta bikomeye, isimbuzwa rya Minisitiri w’intebe n’iyegura rya Perezida wa sena, ubwegure bw’aba Meya 4 n’ibindi bidasanzwe, biri mu bituma abakurikira Politiki y’u Rwanda bazahoza uyu mwaka mu bitekerezo.

Dusubije amaso inyuma gato, twiyibutse uko impinduka mu miyoborere zavuzwe cyane kurusha izindi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yasimbuwe na Murekezi Anastase mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko, Perezida wa Repubulika Pau Kagame yahaye Murekezi Anastase ububasha bwo kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe, asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wayiyoboraga kuva tariki ya 7 Ukwakira 2011.

Kuba Minisitiri w’Intebe byabaye ukuzamuka mu ntera gukomeye kwa Anastase Murekezi wari umaze imyaka 6 ayoboye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo. Kugeza ubu nta murimo wa leta uzwi Dr Pierre Damien Habumuremyi arimo.

Perezida wa Sena yareguye

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 17 Nzeli, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Perezida wa Sena yateranyije inteko rusange idasanzwe, ageza ubwegure bwe ku Basenateri bagenzi be avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nabo ntibashidikanya kubwemeza.

Dr Ntawukuriryayo wari umaze imyaka 3 ku buyobozi bwa Sena, yasimbuwe na Bernard Makuza wari usanzwe amwungirije, biba ngombwa ko Senateri Harelimana Fatou aziba icyuho cye agafatanya na Senateri Jeanne d’Arc Gakuba mu kumwungiriza, binyuze mu matora nk’uko biteganywa n’itegeko.

Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo ubu ni umusenateri usanzwe.

Amasura mashya muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta

Mu mpinduka zabaye muri Guverinoma muri Nyakanga uyu mwaka, bamwe mu bayobozi bambuwe inshingano zihabwa abashya, mu gihe Minisiteri zimwe zo zahinduranyije abayobozi.

Judith Uwizeyimana yinjiye muri Guverinoma nka Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, asimbura Anastase Murekezi wari wazamuwe mu ntera akaba Minisitiri w’Intebe.

Francis Kaboneka wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yarazamuwe agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura James Musoni wahinduriwe imirimo akaba Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Prof Silas Lwakabamba wari Minisitiri w’ibikorwa remezo yagizwe Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta wayiyoboraga ahabwa kuyobora Minisiteri y’Umutungo Kamere.

Muri izi mpinduka Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yongeye kugirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais wayiyoboraga agirwa Ambasaderi muri Ethiopia.

Minisiteri y’ubuhinzi yahawe umuyobozi mushya Dr Geraldine Mukeshimana, asimbura Dr. Agnes Kalibata.

Valentine Rugwabiza wari umuyobozi mukuru wa RDB yagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asimbuye Muhongayire Jacqueline wagizwe Umusenateri. Francis Gatare wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika yagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Mu zindi mpinduka muri Guverinoma, Tony Nsanganira wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr Uziel Ndagijimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Mu ivugururwa rya Guverinoma kandi Germaine Kamayirese yinjiye muri Guverinoma bwa mbere, nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi, umwanya wahozemo Emma Françoise Isumbingabo wagizwe Ambasaderi muri korea.

Rwamukwaya Olivier yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yinjira muri Guverinoma asimbuye Mathias Harebamungu utakigaragara mu mirimo ya Leta.

Patrick Ndimubanzi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange, Dr. Anita ASIIMWE wahoze muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda.

Abayobozi mu turere beguye ikubagahu

Ku mugoroba wo wa mbere tariki ya 13 Ukwakira 2014 Murayire Protais wari umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yeguriye mu ruhame rw’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yabereye mu muhezo iyobowe na Perezida wayo Rwagasana Ernest.Ubu aka karere kayobowe na Muzungu Gerard.

Taliki ya 25 Ugushyingo Meya wa Gasabo Ndizeye Willy n’abamwungirije; Claude Munara wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imari n’Iterambere mu Bukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije wari ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Marie Louise Uwimana, bareguye. Akarere ka Gasabo ubu kayobowe na Rwamurangwa Stephen.

Ubwegure bwa bwa Ndizeye Willy bwakurikiwe n’ubwa bagenzi be bari basangiye kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo Ruboneza Ambroise waboboraga Gatsibo na Uwimana Nehemie wayoboraga Rwamagana.Aba bombi beguranye n’ababungirije bashinzwe ubukungu. Imyanya yabo ntiratorerwa abayobozi bashya.

Mu bandi bayobozi beguye kandi harimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mugenzi Jerôme weguye kuya 12 Gicurasi, n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Rutaremara Emmanuel nawe wahagaritse akazi avuga ko agiye gukomeza amasomo hanze y’u Rwanda.

Kuri aba kandi hiyongeraho uwari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, Mucyo Lambert weguye taliki ya 15 Mutarama , iyegura ryaje rikurikira iry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere nawe wari wahagaritse imirimo mbere gato.

[email protected]

ANDI MAKURU YARANZE UMWAKA WA 2014 (IBYEGERANYO)

* 2014: Perezida Kagame yasuye intara zose z’u Rwanda (Icyegeranyo)
* Inkundura n’umwiryane bitazibagirana mu mateka y’umuziki wa 2014
* 2014: PAC yabijije icyuya abayobozi bahombeje umutungo wa Leta (Icyegeranyo)
* Abantu 20 bavugishije Abanyarwanda amangambure muri 2014
* Icyegeranyo ku Buzima 2014: Ebola, Bwaki, Amavunja, Kanseri y’ibere byafashe rugari
* 2014: Ishiraniro muri Football, impagarara ku kibuga, gusezererwa utatsinzwe, imirwano ...
* Akaryoshye ntigahora mu itama! Barakundanye karahava, ubu byitwa amateka
* 2014: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu ukoresha Twitter cyane muri Afurika
* 2014: Bimwe mu byari gukorwa mu mikino yo mu Rwanda, amaso agahera mu kirere
* Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Ibyamamare byageze mu Rwanda muri 2014
* 2014: Abayobozi bazamuwe mu ntera, abamanuwe n’abeguye ku myanya yabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages