{Mbere y’uko umwaka wa 2014 utangira hari byinshi byari byitezwe gukorwa mu mikino yo mu Rwanda ndetse hari n’abayobozi bakuru b’amashyirahamwe mpuzamahanga ku Isi bagomba gusura u Rwanda ariko byinshi muri byo ntibyashobotse.}

Harabura iminsi mike ngo uyu mwaka urangire, twasubije amaso tureba ibyari byitezwe bitakozwe mu 2014.

1. Shampiyona 2014-2015 yatangiye nta muterankunga

Ubwo shampiyona ya 2013-2014 mu mupira w'amaguru yasozwaga itewe inkunga na Turbo King, ikinyobwa cya BRALIRWA, igikombe cy’Amahoro cyo nticyabonye umuterankunga maze abayobozi ba FERWAFA bari batowe muri Mutarama 2014 bavuga ko kubura umuterankunga byatewe n’uko basanze mu bigo byinshi barakoze ingengo y’imari.

Shampiyona ya 2014-2015 itangira BRALIRWA, umuterankunga kuva mu 2004 yatangaje ko ihagaritse inkunga yayo, ubu ku munsi wa 11 shampiyona nta muterankunga irabona mu gihe n’igikombe cy’Amahoro na shampiyona y’icyiciro cya kabiri bizatangira mu ntangiriro za 2015.

Nyuma y'imyaka 10 itangiye gutera inkunga shampiyona, BRALIRWA yakuyemo akayo karenge
Nyuma y'imyaka 10 itangiye gutera inkunga shampiyona, BRALIRWA yakuyemo akayo karenge

2. Gutangira kuba stade ya Gahanga byigijwe inyuma

Mu gihe stade ya Gahanga yagombaga kwakira imikino nyafurika y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izabera mu Rwanda mu 2016 yagombaga gutangira kubakwa na sosiyete yo muri Turukiya, Babil Group, Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yatangaje ko itazubakwa kuko habaye ibibazo mu nyigo y’iyo stade.

Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa spoor muri MINISPOC yagize ati “Umushinga ntiwahagaze ariko nyuma yo gusuzuma inyigo ku buryo bwa tekiniki twasanze irimo ibibazo bituma isubirwamo.”

Bugingo yavuze ko imikino ya CHAN itazakinirwa kuri iyi stade kuko basanze uko imirimo itinda gutangira byazadindiza imyiteguro cyane ko hasigaye umwaka umwe.

Muri Nzeli 2014, ku buso bwa hegitari 40 mu kibanza cyari kigenewe kubakwamo iyi stade niho Akarere ka Kicukiro katangirije igihembwe cy’ihinga A mu murenge wa Gahanga, ahateganyijwe kuzubakwa stade hatewe ibigori ni ku buso bwa hegitari 40.

Kubaka stade ya Gahanga byarahagaze, akarere ka Kicukiro kahahinga ibigori
Kubaka stade ya Gahanga byarahagaze, akarere ka Kicukiro kahahinga ibigori

3. Umuyobozi wa FIFA yagombaga kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20

Tariki ya 20 Gashyantare 2014, FERWAFA yatangaje ko Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA), Sepp Blatter azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rwaje gusubikwa kuko Blatter yabuze indege imukura muri Amerika yo hagati muri Costa Rica ahaberaga igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori batarengeje imyaka 17 kuko umukino wa nyuma wabaye tariki ya 4 Mata 2014, u Buyapani butsinda Espagne.

Blatter yasanze yagera mu Rwanda nyuma ya tariki ya 7 Mata 2014, ahagararirwa na Issa Hayatou, umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

Blatter yabuze indege ahagararirwa na Issa Hayatou, aha ni ku rwibutso rwa Kigali muri Mata 2014
Blatter yabuze indege ahagararirwa na Issa Hayatou, aha ni ku rwibutso rwa Kigali muri Mata 2014

4. Umwaka wa 2014 usize stade ya Huye ikiri muzubakwa

Stade Huye, imwe muzizakiniraho CHAN 2016 yatangiye kubakwa mu 2011.

Ubwo muri Mata 2014 abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bayisuraga, babwiwe ko izuzura muri Kamena.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph we yayisuye muri Nzeli abwirwa ko izaba yuzuye mu Ugushyingo dore icyo gihe bari batangiye kuyisakara.

Mu Ugushyingo, Minisitiri Habineza yongeye kuyisura asanga nta byinshi byahindutse noneho abwirwa ko izaba yarangiye hagati mu Ukuboza.

Kuwa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2014, abakozi bubaka stade Huye barigaragambije nyuma y’amezi atatu badahembwa.

Kubaka stade Huye bishobora gukomereza mu 2015 mu gihe muri Werurwe 2015 aribwo abagize akanama ko kugenzura imyiteguro ya CHAN bazaza mu Rwanda gukora igenzura rya nyuma.

Mu nshuro ebyiri, Minisitiri Habineza yabwiwe igihe stade Huye izuzurira ariko n'ubu iracyubakwa
Mu nshuro ebyiri, Minisitiri Habineza yabwiwe igihe stade Huye izuzurira ariko n'ubu iracyubakwa

5. Umuyobozi wa UCI yagombaga gutangiza Tour du Rwanda yatwawe n’Umunyarwanda

Ubwo yari avuye mu mikino y’Isi yo gusiganwa ku magare y’abatarengeje imyaka 23 yabereye muri Espagne, Bayingana Aimable, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko Brian Cookson uyobora uyu mukino ku Isi (UCI) azaza mu Rwanda.

Cookson yagombaga gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya gatandatu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda ryatangiye tariki ya 16-24 Ugushyingo 2014 ryegukanwa ku nshuro ya mbere ribaye mpuzamahanga n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens.

Mbere gato y’uko ritangira, Bayingana yavuze ko Cookson atazaboneka kuko umugore we arwaye.

Nyuma y’aho Ndayisenga yegukaniye iri siganwa, Cookson yamwoherereje ubutumwa bwo kumushima uko yakoresheje amahirwe yabonye dore ko mbere yo kwitabira Tour du Rwanda yari avuye mu mahugurwa mu kigo cya UCI mu Busuwisi.

Brian Cookson, umuyobozi wa UCI ntiyatangije ku mugaragaro Tour du Rwanda kuko umugore we yarwaye bitunguranye
Brian Cookson, umuyobozi wa UCI ntiyatangije ku mugaragaro Tour du Rwanda kuko umugore we yarwaye bitunguranye

6. Gupima abakinnyi mbere ya shampiyona

Nyuma y’aho Umunyekongo Fabrice Muamba wakiniraga Bolton Wonderers mu Bwongereza aguye hasi agahwera kubera umutima akamara iminsi itatu muri koma, ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, abakinnyi b’icyiciro cya mbere babanje gupimwa mbere yo gutangira shampiyona ya 2013-2014.

Nubwo ibizamini byamenyekanye nta mukinnyi wari urwaye umutima, ubwo shampiyona ya 2014-2015 yatangiraga hari abandi bakinnyi bashya bagombaga gusuzumwa yewe n’abasanzwe bakongera gukorerwa ibizamini ariko ntibyaba.

7. Ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC ryagombaga gutangira

Ubwo tariki ya 27 Nzeli 2013 yakoranaga n’abanyamakuru ikiganiro cya mbere nk’umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen Jacques Musemakweli yavuze ko ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe ryari ryarahagaze rizasubukurwa.

Uyu muyobozi mushya wa APR FC yemeje ko ishuri ry’umupira ryari ryahagaze rizatangirana na 2014, yizeye ko rizakomeza gutanga umusaruro nibura buri myaka itatu kuko bifuza abakinnyi beza banyuze mu ishuri ryabo.

APR FC yagombaga kongera gutangiza ishuri ry'umupira w'amaguru mu 2014
APR FC yagombaga kongera gutangiza ishuri ry'umupira w'amaguru mu 2014

Musemakweli yagize ati “Umwaka utaha haratangira ikindi cyiciro kuva ku bana bafite imyaka 14, nyuma y’imyaka 3 abazaba biyerekanye bazajyanwa muri APR FC naho abandi batizwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.”

Kuba APR FC ikinisha Abanyarwanda gusa bisaba ko bagira nibura ishuri cyangwa ahantu bajya bakuramo abakinnyi.

8. AS Kigali yabaye iya nyuma itwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

Kuba mu bihugu byinshi n’imigabane bagira amarushanwa abiri ahoraho buri mwaka, shampiyona n’igikombe cy’igihugu bituma habaho umukino wa kamarampaka uhuza amakipe yatwaye ibi bikombe byombi mu mwaka uba urangiye.

Mbere yo gutangira umwaka wa 2013-2014, AS Kigali yari ifite igikombe cy’Amahoro yatsinze Rayon Sports yari ifite icya shampiyona igitego 1-0 cya Ndikumana Bodo.

Nubwo APR FC yatwaye ibikombe byombi mu bihugu nk’u Budage na Espagne iyo ikipe imwe ibitwaye byombi ihura n’iyabaye iya kabiri muri shampiyona mu gihe mu Butaliyani, ihura n’iyatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.

APR FC yatwaye ibikombe byombi mu 2013-2014 ntihaboneka isimbura AS Kigali yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda mu 2013
APR FC yatwaye ibikombe byombi mu 2013-2014 ntihaboneka isimbura AS Kigali yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda mu 2013
2012-2013: Rayon Sports yari ifite igikombe cya shampiyona yatsinzwe na AS Kigali bayitwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda
2012-2013: Rayon Sports yari ifite igikombe cya shampiyona yatsinzwe na AS Kigali bayitwara igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

9. Guhemba abakinnyi bitwaye neza no gushimira abatsinze ibitego byinshi

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino 2012-2013, binyuze mu matora yakozwe n’abanyamakuru b’imikino, Amissi Cedric wakiniraga Rayon Sports yari yatwaye igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 16 mu mikino 13 yo kwishyura yatowe nk’umukinnyi mwiza n' Uwamahirwe Chadia mu bagore wari kapiteni wa AS Kigali.

Buri umwe yahawe igikombe giherekejwe na sheki y’ibihumbi 700 Rwf.

Amissi Cedric yahawe kandi igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi 16 mu mikino 13, Ntirenganya Zuberi wakiniraga Etoile de l’Est y’i Kibungo atsinda ibitego 23 mu cyiciro cya kabiri naho mu bagore hahembwa Mbarushimana Jolie wakiniraga APR W FC n’ibitego 25.

Buri mukinnyi mu batsinze ibitego byinshi yahawe igihembo ndetse na sheki y’ibihumbi 400 Rwf.

Shampiyona ya 2013-2014 irangiye, nta mukinnyi washimiwe ko yitwaye neza kurusha abandi kimwe nka Wayi Yeka wakiniraga Musanze watsinze ibitego 14.

Amissi Cedric (wa kabiri ibumoso) yabaye umukinnyi mwiza wa 2013 ntihaboneka umusimbura mu 2014
Amissi Cedric (wa kabiri ibumoso) yabaye umukinnyi mwiza wa 2013 ntihaboneka umusimbura mu 2014

10. Ethiopia yanze kwakira CECAFA y’ibihugu, irushanwa rirasubikwa

Muri Mata 2014, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba (CECAFA) ryatangaje ko u Rwanda ruzakira imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, CECAFA Kagame cup ryabaye muri Kanama naho Ethiopia ikakira iry’ibihugu, CECAFA senior challenge.

Mu Ugushyingo, Ethiopia yamenyesheje CECAFA ko bitewe n’imikino myinshi bari gutegura harimo n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika bari mu itsinda B ko bigoye kwakira iyi mikino, birangira risubitswe.

Al-Merrikh yatsinze APR FC yegukana CECAFA Kagame cup nyuma y’imyaka 20.

Iyi mikino yari iteganyijwe kubera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 23 Ugushyingo na 13 Ukuboza 2014.

Kuva u Rwanda rutangiye gukina CECAFA mu 1995, iri rushanwa ryasibye mu 1997 na 1998.

Biteganyijwe ko mu 2015, u Rwanda ruzaryakira mu rwego rwo kwitegura CHAN ya 2016 gusa mu nama rusange yabereye muri Kenya bemeje ko iri rushanwa ryajya rikinwa mu mikino ibanza n’iyo kwishyura amakipe asurana.

CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda, Senior challenge cup ibura uyakira ntiyaba
CECAFA Kagame cup yabereye mu Rwanda, Senior challenge cup ibura uyakira ntiyaba

11. Ubukwe bwa Migy bwavuzwe muri Mutarama ntiwaba no mu Ukuboza

Kuva muri Mutarama 2014, havuzwe ubukwe bwa Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ukinira APR FC n’ikipe y’igihugu hamwe na Gisa Fausta, umunyamakuru wa Lemigo TV.

Tariki ya 17 Mutarama 2014, ku rubuga rwa Facebook, Migi yatangaje ko bitegura gushyingiranwa (fiançailles).

Nyuma yo gutwara shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, Migi yatangaje ko ubukwe buzaba nyuma kukobari bahugiye mu majonjora y’igikombe cy’Afurika, Amavubi yari arimo mbere y’uko basezererwa kuko Birori Dady yakinishaga ibyangombwa bituzuye.

CECAFA Kagame cup irangiye, abakinnyi bagize ikiruhuko muri Nzeli byavuzwe ko umubano wa Migi na Gisa wamanutse ku buryo n’ubukwe bushobora kuba bwarajemo agatotsi.

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" na Gisa Fausta bagombaga gukora ubukwe mu 2014 none hasigaye iminsi itatu
Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" na Gisa Fausta bagombaga gukora ubukwe mu 2014 none hasigaye iminsi itatu
Kuva tariki ya 17 Mutarama Migi yararitse abantu ko ubukwe bwegereje buzaba mu 2014
Kuva tariki ya 17 Mutarama Migi yararitse abantu ko ubukwe bwegereje buzaba mu 2014

Muri uyu mwaka kandi, ikipe y’igihugu y’abagore muri Basketball ntiyitabiriye imikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Uganda kubera ikibazo cy’amikoro.