Umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang ’Fireman’ uherutse gukora impanuka ikomeye kuri uyu wa Gatanu arihanganisha abafana be abasezeranya ko azagaragara mu gitaramo cy’i Nyanza kizaba kuri uyu wa Gatandatu.
Mu Kiganiro na IGIHE, Fireman yatangaje ko yakutse amenyo abiri andi abiri agacikamo kabiri. Iyo mpanuka Fireman yayikoreye mu muhanda Musanze-Ruhengeri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013, ubwo yatahaga i Kigali avuye mu gitaramo.
Iyi mpanuka kandi yatumye uyu (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > arthiphop
arthiphop
Articles
-
Nyuma y’impanuka yamutwaye amenyo, Fireman azaririmba i Nyanza
20 May 2013, by Dean Irak -
Amag The Black yatewe utwatsi na Touch Records
26 April 2013, by Rutaganda JoelHakizimana Amani uzwi cyane ku izina rya Amag The Black, kuri ubu nyuma y’aho atangaje ko atakiri mu nzu itunganya ibihangano by’abahanzi izwi nka “The Super Level”, yaba yarashatse kwerekezsa mu yindi nzu itunganya ibihangano yitwa “Touch Records”, ariko bamutera utwatsi. Imwe mu mpamvu yaba yatumye Amag The Black yangirwa kwinjira muri iyo nzu ngo ajye akoreramo ibihangano bye nk’umuhanzi ubarizwa muri label yayo, ni uko babona adafite gahunda zifatika, cyangwa ngo abe afite icyo yageho (…)
-
Muyoboke aravuga ko adateganya kuba umujyanama wa Ama-G
22 June 2013, by Dean IrakAho bumvikaniye bari kumwe mu kiganiro kuri imwe mu maradiyo ya hano muri Kigali bavuga ku by’ubujyanama; abantu bari batangiye guhwihwisa ko Muyoboke Alex yaba agiye kuba umujyanama wa Ama-G The Black, ibintu we ahakana yivuye inyuma
Hashize iminsi itari mike, Muyoboke atakiri umunyanama wa Urban Boyz.
Tumubajije iby’ayo makuru y’uko ngo yaba agiye gukorana na Ama-G, Muyoboke yagize ati” Ntimwiyumviye se ibyo yaraye avuze, avuga ko umujyanama nta cyo amaze, birumbimvikana rero ntabwo (…) -
Akanyamuneza ku bitabiriye igitaramo cya Gaël Faye na Milk Coffee &Sugar
9 June 2013, by Dean IrakUrusaku n’induru nyinshi, amashyi agenda umujyo umwe, kubyina bacinya akadiho buri wese yatwawe n’akanyamuneza, nibyo byagaragaraga ku maso y’abantu benshi bari bitabiriye igitaramo cya Live cy’umuraperi w’Umunyarwanda (Franco-Rwandais) Gaël Faye n’itsinda rye Milk Coffee &Sugar.
Iki gitaramo cyabereye ku mogoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku Kimihurura mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Mu magambo yakunze gukoresha ubwo yaririmbaga, umuraperi Gaël Faye (…) -
B-GUN baranenga imikorere ya Dj Folo
21 May 2013, by Audace Willy MucyoItsinda B-GUN rigizwe na M-Cool, Abba na Unko Petchi ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ese uribuka’ bakoranye na Knowless, ‘Bwiza bwanjye’ bakoranye na Tom Close, ‘Ntawagusimbura’, n’izindi baranenga uburyo Producer Dj Folo yabakoreye indirimbo nshya yabo bise ‘Bagira amashyari’ iherutse gushyirwa hanze, aho bavuga idatunganyije neza mu gihe we yemeza ko irangiye. Iyi ndirimbo ‘Bagiramashyari’ bari bayikorewe na Dj Folo, umwe mu batunganya muzika mu Rwanda ubarizwa muri studio ya (…)
-
Simbarizwa muri “The Super Level”- Amag The Black
16 April 2013, by Rutaganda JoelHakizimana Amani uzwi cyane ku izina rya Amag The Black, kuri ubu arasobanura ko atari mu itsinda ry’abahanzi babarizwa mu nzu itunganya ibihangano izwi ku izina rya “The Super Level”, ahubwo ko akoreramo nk’abandi bahanzi bakorera muri iyo nzu.
Aganira na IGIHE, Amag The Black yagize ati: “Njye ntago ndi umuhanzi ubarizwa muri studio ya The Super Level, nkoreramo indirimbo nk’uko umuhanzi wese yakoreramo, bisobanuke rero njye ndi umuhanzi ushobora gukorera mu nzu itunganya muzika iyo (…) -
Nta mwiryane uri mu rukundo rwa Riderman na Asinah
16 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Gatsinzi Emery, Uzwi ku izina rya Rideman ndeste n’umukunzi we ariwe Asinah Erra, kuri ubu baratangaza ko nta mwiryane na mucye uri hagati y’urukundo rwabo nk’uko benshi bakomeje kugenda babitangaza.
Aganira na IGIHE, Riderman yagize ati”Iyo nkuru ukuntu yaje twe byaradutunguye cyane, kuko njye n’umukunzi wanjye Asinah nta kibazo na gito twigeze tugirana kuburyo twahagarika umubano wacu. Nta kirori na kimwe njyamo musize, rero sinibaza abo babivuze aho babikuye”.
Asinah umukunzi (…) -
Hip Hop yashyizwe ku ibere muri PGGSS II
17 March 2012Mu gikorwa cyo guhitamo abahanzi 10 muri 20 bakomeza mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star II, abahanzi bakora injyana ya Hip Hop byagaragaye ko ari bo bashyizwe ku ibere n’abakunzi ba muzika nyarwanda kurenza abakora izindi njyana.
Kimwe cya kabiri cy’abahanzi 10 batorewe gukomeza muri PGGSS II (ni ukuvuga abahanzi 5) baririmba injyana ya Hip Hop, mu gihe abandi batanu bakora izindi njyana zitandukanye ziganjemo R’n’B.
Habayeho gutungurwa kwa benshi...
“Ndabibona ko Abanyarwanda (…) -
Fireman yatunguwe n’abafana be
9 March 2013, by Nsabimana EmileAbakunzi b’umuhanzi Fireman baramutunguye bamutegurira igitaramo cyo kwishimira ko yagiye mu marusharunwa ya PGGSS 3, iki gitaramo bise “Welcome in PGGSS” kikaba cyarabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya munani Werurwe 2013 muri resitora ya Quelques i Kigali.
Fireman bita rutwitsi mu itsinda rya Tuff Gangs yagaragarijwe n’abafana be urukundo rukomeye, bagira ngo banamwereke ko bazamutora bishimishije mu marushanwa y’umuhanzi w’icyamamare ya PGGSS 3.
Kubera ibyishimo Fireman yemereye (…) -
Riderman arasabira Paccy guhabwa ibikombe bya Salax Awards yariganyijwe
4 January 2013, by Mathias HitimanaUmuraperi Riderman asanga igihe kini Salax Awards imaze itegurwa, umuraperi Paccy yagiye arenganywa agahatana n’abahungu mu cyiciro cya Hip hop yari akwiye kuba yashimirwa ukwe nk’umukobwa.
Riderman asaba ko niba bishoboka Paccy yahabwa ibikombe atabonye kandi yari abikwiye, ariko akazitirwa no gushyirwa mu cyiciro cy’abaraperi hamwe n’abahungu.
Riderman ati “Ugasanga nkanjye ndi kumwe na Jay Polly harimo na Paccy, ako ni agasuzuguro ku gikorwa cya Hip hop, ni ugutesha agaciro Hip hop (…)
IGIHE