Abantu benshi bakunze kwibaza ko abahanzi aba ari nk’abantu b’ibyigenge, bananiye ababyeyi cyangwa bataye indangagaciro z’umuco, ariko burya si ko bose bameze kuko usanga abenshi bagifite ababyeyi cyangwa imiryango ibakabukira, Riderman ngo ababyeyibe ni bamwe mu bantu bakurikiranira hafi ibyo akora, yakosa bakamugaya, yakora neza bakamushima.
Riderman aganira na IGIHE, yavuze ko akenshi ababyeyi be bamushyigikira kandi nk’umuntu mukuru ushobora kwifatira imyanzuro, akenshi bubaha (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > arthiphop
arthiphop
Articles
-
Ibihe bibi n’ibyiza Riderman yagiranye n’ababyeyi be kubera indirimbo yakoze
9 March 2013, by Olivier Muhirwa -
Riderman arahakana ko we na AmaG The Black rutajya imbizi
21 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperi Gatsinzi ‘Riderman’ Emery arahakana amakuru avuga ko muri iyi minsi atajya imbizi na mugenzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black.
Mu kiganiro na IGIHE, Rideman yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na AmaG The Black, ndetse nta n’ikirageza gutumba hagati yabo.
Yagize ati: “Nta kibazo habe na kimwe mfitanye na we kandi nta n’icyo tuzagirana, kuko kugeza ubu akibarizwa mu Bisumizi nk’ibisanzwe, kandi mufata nk’umuvandimwe wanjye rwose, tunakorana neza ”.
Ku murongo wa (…) -
Edsha na Melodie bashyize hanze amashusho y’indirimbo ishishikariza urubyiruko guhakanira ababashuka
17 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi ’Edsha’ ukora injyana ya Hip Hop afatanyije na ’Bruce Melodie’ uririmba mu njyana ya R&B bashyize hanze amashushu y’indirimbo "Bahakanire" bakoranye.
Iyi ndirimbo iha urubyiruko ubutumwa bwo kwirinda abantu bakuru babashuka bazwi ku izina rya ’Sugar Mummy’ na ’Sugar Daddy’, baba bashaka kubashora mu busambanyi bushobora cyane kubakururira ingaruka zitari nkeya.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo yakozwe ku bufatanye bwa ’26 Iron Makers’ na ’Arnold Films’ hagaragaramo umuhanzi ’Lil (…) -
Album ya Lil G “Nimba Umugabo” ibimburiye izindi mu 2013
4 January 2013, by Mathias HitimanaUmuhanzi ukiri muto mu myaka ariko umaze kumenyekana mu Rwanda, Lil G, kuri uyu wa gatandatu arashyira ahagaragara album ye ya mbere inabimburiye izindi z’abandi bahanzi zizasohoka muri uyu mwaka wa 2013.
Albuma ya mbere ya Lil G yise “Nimba Umugabo”, izayishyirwa ku mugaragaro tariki ya 5 Mutarama 2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Lil G yatangarije IGIHE ko album “Nimba umugabo” hariho indirimbo 15.
Usibye ariko gushyira ahagaragara iyo album, Lil G yatangarije IGIHE ko iki gitaramo (…) -
Young Grace agiye gushyira hanze indirimbo aburira abasore babeshya abakunzi babo
20 April 2013, by Rutaganda JoelAbayizera Mary Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace yakoze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kumvikanisha ibibi by’abasore batendeka abakobwa bababeshya ko babakunda n’ingaruka zabyo, iyo ndirimbo yise “Farsel” akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi Queen Cha.
Young Grace yagize ati: “ Indirimbo "Farsel" nayihimbye mu rwego rwo kubwira abasore bafite umuco mubi wo kugira umukunzi urenze umwe, muri iyo ndirimbo mvugamo ko gutendeka bifite ingaruka mbi kuko nta nyungu ivamo uretse kuba (…) -
Nicki Minaj yerekanye amabere mu kiganiro kuri Televiziyo
4 November 2012Nicki Minaj yerekanye amabere mu kiganiro kuri Televiziyo
Mu kiganiro "Alan Carr’s Chatty Man Show" mu Bwongereza, Nicki Minaj yafunguye ibipesu maze yerekana amabere.
Uyu muraperi wo mu itsinda rya YMCMB yatunguye abari bakurikiye ikiganiro dore ko bamwe bari imbere ye neza batari kugikurikiranira kuri televiziyo.
Mu nzu ya Michael Jackson hateye abagabo bambaye amakariso
Hashize ibyumweru bitatu abanyamideli batandukanye b’amakariso bageze mu nzu yari ituyemo Michael Jackson ku (…) -
Umwuka mubi hagati ya Bruce Melody n’abaraperi bo mu Rwanda
22 November 2012, by Mathias HitimanaIndirimbo zimaze kuba esheshatu umuhanzi Bruce Melody yaririmbyemo nyamara ntagaragare mu mashusho ya zo; Bruce Melody akavuga ko biterwa n’Abaraperi bakorana batagira gahunda, Abaraperi bamwe bo bakavuga ko biterwa n’uko abiyemeraho.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Black B., Rudahusha na POG Bin Cell bagize itsinda rya Hood Rapperz baherutse gusohora indirimbo bari bakoranye na Bruce Melody bise “Isi najemo”, badutangarije ko bashatse gufata amashusho y’iyo ndirimbo bwa mbere (…) -
Bulldogg yatanze ubutumwa mu gihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
9 April 2013, by Rutaganda JoelNshimiyimana Bertrand Malik uzwi cyane ku izina rya Bulldogg ni umuhanzi umaze kugeza kure muzika nyarwanda mu njyana ya hiphop, muri iki gihe abanyarwanda bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagize ubutumwa atanga abinyujije k’urubuga rwe rwa facebook. Bulldogg yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukomera muri iki gihe barushaho gutekereza icyatuma igihugu kirushaho gutera imbere.
Bulldogg yagize ati”Nkomeje kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , mukomere (…) -
Mahoniboni akomereje muzika ye mu itsinda ’The number One’ mu Buholandi
16 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperi w’umunyarwanda ’Mc Mahoniboni’ ubarizwa ku mugabane w’u Burayi aratangaza ko atazareka umuziki n’ubwo umwanya wo kuwukora umubana muke.
Bienvenue ’Mc Mahoniboni’ Mahoro wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Kubaka izina’, ’Dusenge’, n’izindi yavuye mu rwnda yerekeza mu Buholandi mu w’2007, aza kumara imyaka igera kuri 5 nta ndirimbo n’imwe yongeye kugeza ku bakunzi be, nyuma aza gushyira ahagaragara izitwa ’Nkafata’ na ’Twubake akazoza’.
Nk’uko yabitangarije Radio Salus mu (…) -
Igitaramo cya Jay Polly cyimuriwe ku Cyumweru
1 December 2012, by Dean IrakBitewe n’izindi gahunda ziri kuri Stade Amahoro z’Akarere ka Gasabo zijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango RPF Inkotanyi umaze uvutse, igitaramo cya Jay Polly cyo kumurika ‘album’ ye “Umwami uganje” cyari kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2012 cyimuriwe kuri iki cyumweru tariki ya kabiri Ukuboza 2012.
Iki gitaramo kizabera imbere muri Petit Stade aho kubera muri Parking.
Uwera Jean Maurice, umunyamakuru kuri Radio Flash FM akaba na mukuru wa Jay Polly, uri (…)
IGIHE