Denzel Washington ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, umwe mu byamamare bikomeye muri uyu mwuga, dore yanegukanye igihembo cy’agahebuzo muri sinema "Oscar".
Mu mpera z’ukwezi kw’Ukuboza umwaka wa 2012, nibwo yaje mu gihugu cya Nigeria aje kumenya byinshi kuri filimi azakinana n’abakinnyi bo muri icyo gihugu. Iyo filimi bayise “Spider Basket”, ni filimi nshya y’abanya Nigeria yatewe inkunga n’umunyemari ukomoka muri icyo gihugu witwa Dennis Osadebe.
Osadebe ni (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artsinema
artsinema
Articles
-
Denzel Washington agiye gukinana filimi n’abanyanijeriya
12 March 2013, by M. M. -
Rwanda Film Festival : Filimi ziracyakirwa
1 May 2013, by Audace Willy MucyoAbategura iserukiramuco ngarukamwaka rya filimi ribera mu Rwanda mu Rwanda, baratangaza ko kugeza na n’ubu bacyakira ibihangano bya filimi by’abifuza ko bazaryitabira muri uyu mwaka w’2017, ku nshuro yaryo ya 9.
Ubwo bamenyeshaga abantu aho bigeze ubushize, yatangaje ko bamaze kwakira filimi 120, none ubu bakaba bamaze kwakira izisaga 150, ndetse imiryango ikaba igifunguye kugeza mu ntangiriro za Gicurasi, aho abakora filimi bose ku isi, by’umwihariko abo mu karere k’ibiyaga binini, (…) -
Umuhanzi VD Frank agiye kumurika kompanyi yashinze itunganya amafilimi
29 November 2012, by Nsabimana EmileKu wa 30 Ugushyingo 2012, umuhanzi VD Frank azamurika ku mugaragaro kompanyi ye itunganya amashusho (Filimi n’ubukwe) yitwa Kigalihwood Cinema.
Azayimurikira mu gitaramo kizabera kuri Relax iri mu Nyubako y’isiko rishya rya Nyarugenge.
Muri iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba hazaba harimo abahanzi basanzwe bamenyerewe mu by’amafilimi mu Rwanda nka Paul, Rwasa, Sonia, Ngenzi, Kanyombya n’abandi.
Aganira na IGIHE, VD Frank yavuze ko iyi kompanyi ari na yo yatunganyije ibice (…) -
Filimi z’Abanyekongo zaje ku isonga muri RCFF
15 November 2012Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye iserukiramuco nyarwanda rya Sinema za gikirisitu “Rwanda Christian Film Festival” Abanyekongo bakaba baraje ku isonga mu kwegukana ibihembo byinshi.
Iserukiramuco rya filimi za gikristu ryatangiye ku wa 2 rirangira kuri 11 Ugushyingo 2012, rikaba ryarateguwe n’Umunyarwanda Mwungura Chris ririmo ibuhugu 3 ari byo U Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri filimi 12 zarushanijwe, hatoranyijwemo enye ndende n’ebyiri ngufi ari zo (…) -
Filimi nshya ‘Amaraso nk’andi’ izanye umwihariko muri sinema nyarwanda
5 May 2013, by Audace Willy MucyoFilimi ‘Amaraso nk’andi’ yateguwe ku bufatanye bwa African Cinema Training Company Ltd na Triple Pictures Entertainment Ltd izanye muri sinema nyarwanda umwihariko wo kutibanda ku nkuru z’urukundo gusa.
Ku gitekerezo cyagizwe n’umuyobozi wa ‘African Cinema Training Company Ltd’ witwa Kayiranga Jerubbal, yanditse filimi ‘Amaraso nk’andi’ ayishyikiriza ‘The Triple Pictures Entertainment Ltd’ bafatanye bashyira umushinga mu bikorwa, aho amashusho yayo yafashwe n’uwitwa Dushime Gedeon Reeves (…) -
Filme 20 zimaze kwinjiza akayabo kurusha izindi ku isi
28 March 2013, by Audace Willy MucyoKu rutonde rwa filme zinjije agatubutse kurusha izindi ku isi rwashyizwe hanze n’urubuga imdb.com, ebyiri zirangaje izindi imbere zombi zayobowe n’igihangange mu kuyobora film ‘James Cameron’.
Dore uko zikurikirana:
1. Avatar [2009] yakorewe muri Fox ikayoborwa na James Cameron imaze kwinjiza $760,507,625
2. Titanic [1997] yakorewe muri Paramount ikayoborwa na James Cameron imaze kwinjiza $658,672,302
3. Marvel’s The Avengers [2012] yakorewe muri BV ikayoborwa na Joss Whedon (…) -
‘Gasumuni’ aritegura kujya mu Buyapani kwerekanayo ikinamico “Hate Radio”
7 June 2013, by Dean IrakUmukinnyi w’amakinamico yiganjemo gusetsa Ntarindwa Diogene, uzwi cyane ku izina rya Atome cyangwa Gasumuni azajya mu Buyapani mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena gukinirayo umukino we mushya (ikinamico) yise Hate Radio, uvuga ku bubi n’uruhare radio yagize muri Jenoside yo mu Rwanda.
Uyu mukino ugaragaza amateka mabi itangazamakuru by’umwihariko Radio-Télévision libre des Mille Collines (RTLM) yagize mu iyicwa ry’abatutsi. Ntarindwa we akina ari umunyamakuru witwa Kantana.
Mu kiganiro na (…) -
Ibyo nkina mu ikinamico, ntaho bihuriye n’ubuzima bwanjye bwite!-Cyungo
29 May 2013, by Richard Dan IraguhaCyungo, umusore yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikinamico “Umurage urukwiye”, ahanini akaba yarumvikanaga nk’umusore uzi kuryoshyaryoshya inkumi cyane, dore ko yavugaga amagambo, benshi mu nkumi batanatinyaga kuvuga ko abanyura ku rugero rwo hejuru!
Iyo yabaga akina wumvaga akunda kuvuga utuntu tujyanye no kureshya umukobwa uwo ariwe wese, gusa aha nkaba nakwibutsa ko yakundaga gukina atereta uwitwaga Julia umukobwa wa Rwambika, wari umukire muri ako gasantere. Urugero ni nk’aho (…) -
Burundi: Hateguwe iserukiramuco ry’amafilimi rizahuza ibihugu birenga 75
30 May 2013, by Dean IrakKuri uyu wa 30 Gicurasi mu Burundi haratangizwa iserukiramuco ry’Amafilimi ku nshuro yaryo ya gatanu.
Ngabo Leonce, umuhanzi usanzwe unatunganya amafilimi, watangije iri serukiramuco kuva mu 2009 yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko iri serukiramuco ryateguwe mu rwego rwo kwerekana ibibera imbere mu Burundi no gufasha urubyiruko kongera ubumenyi mu bijyanye na sinema.
Ngabo yagize ati “Ni ukugira ngo duhe akaryo abashaka kwimenyekanisha kugira ngo bakarishye ubwenge bwabo. Kwari (…) -
Inyoni zikoreshwa muri filme zigira ibisobanuro byihariye
26 March 2013, by Audace Willy MucyoInyoni zikoreshwa mu za filme ziba zifite ubusobanuro butandukanye zisobanura.
Akenshi iyo tureba filme, hari igihe tubona hazamo ibintu runaka tukagira ngo byashyizwemo nta ntego cyangwa se mu buryo butunguranye, ariko si ko bimeze kuko bamwe mu bahanga mu gusobanura ibimenyetso batuviriye I muzingo ibyerekeranye n’inyoni.
Uwita Aaliyah, umwe mu bahanga mu gusobanura ibimenyetso, yavuze ko inyoni zikoreshwa mu ma filime ziba zifite ubusobanuro butandukanye harimo nk’Ubwigenge, (…)
IGIHE