“Umuntu iyo yibagiwe aho yavuye ibintu byose abifata kimwe yewe ku buryo n’ibyamubayeho bibi bishobora kongera bikamubaho, naho iyo uzirikana aho wavuye ni bwo buryo buruta ubundi bwo kuba wasubira inyuma.”
Uku ni ko umuhanzi Gasigwa Leopord wakoze filimi yise "Impano y’uwampimbaje" ivuga ku bigwi by’umuryango FPR Inkotanyi yatangaje, ubwo yashyiraga ahagaragara filimi ivuga ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Gasigwa yatangarije IGIHE ko (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artsinema
artsinema
Articles
-
Yubile y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi isize asohoye Filimi
20 December 2012, by Nsabimana Emile -
Yanga wamamaye mu gusobanura filime yinjiye mu kuzikina
21 December 2012, by Mathias HitimanaUmusore wamenyekanye cyane ku izina rya Yanga mu gusobanura amafilime, ubu yinjiye muri sinema nyarwanda aho agiye gushyira ahagaragara filime yise “Ibara”.
Aganira na IGIHE Yanga yavuze ko filime ye ya mbere agiye kugaragarizamo ibyo yigiye mu kumara igihe kinini areba anasobanura amafilime y’abanyamahanga.
Filime yise Ibara izamurikwa ku mugaragaro muri Mutarama 2013, avuga ko ugereramyije na filime zisanzwe zikinwa mu Rwanda, hari igishya kizagaragaramo.
Yanga ati “Ikidasanzwe (…) -
Nyuma yo kuvugwaho kwica Kanumba "Lulu" yagarutse muri filime
23 April 2013, by Rutaganda JoelElizabeth Michael wamenyekanye ku izina rya ”Lulu”, yongeye gukina filime ye ya mbere kuva yafungurwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, aho yagizwe umwere ku cyaha cyo kwica uwari umukinnyi wa Filime wakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania Steven Kanumba.
Hashimu Kambi umukinnyi wa Film mu gihugu cya Tanzania, kuri ubu niwe wemeje ko arimo gukinana filime na Lulu wamaze igihe kinini atavuga rumwe n’abakunzi ba Filime muri Tanzania. Gusa kugeza ubu ntiharatangazwa izina ry’iyo filime bitewe (…) -
Umuhanzi VD Frank azashyingiranwa n’umuraperikazi Dada Cross muri uku Kuboza
26 November 2012, by Olivier MuhirwaTariki ya 21 Ukuboza 2012 umuhanzi VD Frank wamenyekanye cyane ku bw’ubuhanzi bwo kuririmba, akaba asigaye ari umukinnyi n’umwanditsi w’amafilmi azashyingiranwa n’umuraperikazi Dada Cross mu Murenge wa Kacyiru.
Aganira na IGIHE, VD Frank avuga ko ubukwe bwe buzaba ari ubwo mu mategeko, ko ubundi bukwe bwo mu miryango buzaba muri Werurwe 2013, bukazabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bazatura.
VD Frank avuga ko indi mihango yo gufata irembo yamaze kuyikora.
Yagize ati “ubukwe ni (…) -
Abanyarwenya ‘The Ebones’ n’umuhanzi Ragga Dee mu Rwanda
30 May 2013, by Dean IrakKampani Kigaliwood Cinema y’umuhanzi VD Frank yatumiye abanyarwenya bagera kuri 40 bo muri Uganda bitwa ‘The Ebones’ bazataramira Abanyarwanda mu bitaramo bibiri bazaba bari umwe n’umuhanzi Ragga Dee.
Ibi bitaramo bisanzwe bimenyerewe ku izina rya ‘The Drum Beat Enguliko’ bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2013 muri Serena Hotel no ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2013 kuri Stade Ntoya Amahoro y’i Remera.
Muri ibi bitaramo kandi hazagaragaramo abahanzi nyarwanda barimo Tom Close na (…) -
Hagiye gukorwa filme igaragaza ubusambanyi bukorwa n’Abihayimana
4 April 2013, by Audace Willy MucyoDreamWorks na Participant Media, zimwe mu nzu zikora amafilme muri Hollywood zahawe uburenganzira bwo gukora filme igaragaza ubusambanyi bukorwa n’abihayimana.
Nk’uko 7sur7 yabitangaje, izi nzu zifatanyije zamaze kubona uburenganzira bwo gukora iyi filme nyuma y’igihe kinini Kiliziya Gatolika ibirwanya.
Iyi filme izakorwa mu rwego rwo kugaragaza ibyagiye bitangazwa n’ikinyamakuru ‘The Boston Globe’ ko hari abapadiri bagiye bafatwa basambana hagati yabo cyangwa basambanya abagore (…) -
Bwa mbere filimi yakorewe muri Kenya ’Nairobi Half Life’ igiye guhatanira Oscar Awards
15 October 2012Bwa mbere mu mateka, kuri uyu wa Mbere filimi yakorewe kandi igakinirwa mu gihugu cya Kenya yitwa ‘Nairobi Half Life’ yemerewe kujya ku rutonde rwa filimi zizahatanira igihembo cya Oscar nka filimi ikinwe mu rurimi rw’amahanga nziza.
‘Nairobi Half Life’ yayobowe n’uwitwa David Gitonga ’Tosh’, irahatanira iki gihembo n’izindi filimi mpuzamahanga zaturutse mu bihugu 70 zigomba kujogorwamo eshanu zizahatanira iki gihembo muri iki cyiciro.
Urutonde rwa filimi zatoranijwe ruzatangazwa tariki (…)
IGIHE