Kuri uyu wa 26 Gicurasi i Paris mu Bufaransa hasojwe iserukiramuco mpuzamahanga ry’Amafilimi. Mu kurisozwa hahembwe amafilime meza kurusha ayandi, aho iyitwa “Blue is the Warmest Colour” [cyangwa “La Vie d’Adèle” mu Gifaransa] ya Abdellatif Kechiche yegukanye umwanya wa filime nziza y’umwaka.
Iyi filime yo mu Bufaransa imara amasaha atatu, ivuga ku bijyanye n’abakobwa babiri ari bo Adele Exarchopoulos and Lea Seydoux baba bakundana nk’umugabo n’umugore.
N’ubwo yagiye igarukwaho na (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artsinema
artsinema
Articles
-
Filimi y’ukubana kw’abahuje ibitsina yabaye iya mbere mu Iserukiramuco rya Cannes
27 May 2013, by Dean Irak -
Filimi 10 zinjirije The Rock akayabo kurusha izindi
3 May 2013, by Audace Willy MucyoUmukinnyi wa filimi n’uw’umukino wo gukirana (Catch), Dwayne Johnson uzwi nka ‘The Rock’, ni umwe mu bamaze kwigaragaza cyane, dore ko amaze kugaragara muri filimi nyinshi, aho uyu mwaka amaze kugaragara muri film nka ‘G.I Joe: The Retaliation’, ‘Snitch’, ‘Pain and Gain’, ndetse akaba azanagaragara muri ‘Fast and Furious 6’ iteganywa gusoka muri uku kwezi kwa Gicurasi.
Nk’uko tubikesha IMDB, turabagezaho urutonde rwa filimi za The Rock 10 zamwinjirije akayabo k’amadolari.
Twabibutsa ko (…) -
Abayobozi ba sinema barateganyirizwa amahugurwa yo kurushaho gukora filimi nziza
8 March 2013, by Nsabimana EmileMu gihe filimi nyarwanda zigenda zirushaho gutera imbere, harategurwa amahurwa ku bayobozi ba filimi no ku bazifata amashusho (Camera men) kugira ngo zirusheho gukorwa mu buryo bwiza bujyanye n’igihe.
Aganira na IGIHE, Niyomwungeri Aaron, umuyobozi w’imwe mu nzu zitunganya filimi mu Rwanda akaba n’umuhuzabikorwa mu rwego ruhagarariye abayobozi ba sinema mu Rwanda, yagize ati “Tumaze kwicara tukareba icyerekezo sinema ifite, twasanze hakwiye amahugurwa ku bayobozi ndetse no kuri bamwe (…) -
Impamvu Leonardo DiCaprio akiri ingaragu
18 April 2013, by Audace Willy MucyoUmukinnyi wa filimi w’icyamamare wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ’Leonardo DiCaprio’ ageze ku myaka isaga 38 akiri ingaragu kubera umwuga we udatuma abasha kugera ku mateka meza mu rukundo.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, umunyamerika Leonardo DiCaprio wavutse mu w’1974 wamenyekanye cyane muri filimiyitwa ‘Titanic’ akina yitwa Jack, akanakina no muri ’Inception’ na ’Jungle unchained’, n’izindi, yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma adashaka umugore ari ukubera umwuga we wo gukina filme. (…) -
U Rwanda mu iserukiramuco "Récréâtrales"
13 November 2012Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 8 Ugushyingo, i Ouagadougou muri Burkina Faso habereye ku nshuro ya 10 iserukiramuco ngarukamwaka ryiswe "Récréâtrales" ryerekanirwamo imico y’ibihugu bitandukanye aho n’u Rwanda rwaryitabiriye, umuco nyarwanda umurikwa binyuze mu bugeni, muzika, ikinamico na sinema.
Uyu mwaka u Rwanda rwari rwatumiwe nk’umushyitsi w’imena w’iserikiramuco mpuzamabanga «Récréâtrales» riba buri myaka ibiri mu mugi wa Ouagadougou muri Burkina Faso. Gahunda y’ibihangano ikaba (…) -
Hateguwe umuhango wo kwibuka ‘Steven Kanumba’
29 March 2013, by Audace Willy MucyoMu rwego rwo kwibuka no kuzirikana ibikorwa bye; umuryango, inshuti n’abakunzi ba nyakwigendera Steven Kanumba bateguye umunsi wo kwibuka umwaka amaze apfuye.
Steven Kanumba, umukinnyi wa filme utazibagirana wo muri Tanzania yashizemo umwuka bitunguranye mu ijoro ryo ku wa 7 Mata 2012 aguye iwe mu rugo, nyuma yo kugirana ubushyamirane n’umukunzi we Elizabeth ‘Lulu’ Michael waje no gutabwa muri yombi agafunga aryozwa ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kanumba.
Ku cyumweru gitaha, (…) -
BWM ifite ingamba nshya kuri Sinema zo mu Rwanda
16 April 2013, by Rutaganda JoelBuy and Watch Movie ni ikigo kizajya giteza sinema nyarwanda imbere, bijyanye no kuzishyiza ku masoko. Iki kigo kikaba gifite abakozi bagera kuri 45 harimo abagize staff 14 n’abashinzwe gucuruza filime bagera kuri 31.
Nkuramurage Arafat umuyobozi wa BWM, avuga uko iki gitekerezo cyavutse. Mu magambo make yagize ati “Ubusanzwe na ri nsanzwe nkora amafilime nka director nanacuruza inkuru za filime, ariko nza gusanga buri gihe ba producer baba abfite ikibazo cyo guhemba abakinnyi ndetse (…) -
WDA igiye kurushaho guteza imbere gukora filimi na za video mu Rwanda
28 October 2012Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu Rwanda (Work Force Development Authority-WDA) kigiye kurushaho guteza imbere uburyo bwo gukora amafilimi na za video mu Rwanda.
Mu muhango wo gufungura ku mugararagaro ishuri ADMA (African Digital Media Academy) ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2012, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na WDA ku nkunga ya Sosiyete y’Abanyamerika, Pixel Corps ikora amafilimi na za video ku buryo bugezweho, bagaragaje ko iri shuri rigiye kongerera (…) -
Uwacitse ku icumu yamuritse filme y’uko yabayeho muri Jenoside
15 April 2013, by Audace Willy Mucyo’Mukiza Wellars’ yashyize hanze filme yise "Ibibi ntibikagutsinde’ igaragaza ubuzima yabayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amaze kubona ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Mukiza yakoze filme yerekana ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo, aho agaragaza uburyo yagiye yiyunga n’abamuhemukiye.
Aganira na IGIHE, Mukiza yatangaje ko impamvu yatumye akora iyi filme itanga ubutumwa bwo kugira ubutwari bwo gutanga imbabazi, ari (…) -
"Home", film ya Yann Arthus yashyizwe mu Kinyarwanda igiye kwerekanwa bwa mbere
10 October 2012, by M. M.Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012, nibwo bwa mbere Filime «Home» yashyizwe mu Kinyarwanda izerekanwa ku mugaragaro muri KIST mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iki gikorwa cyo kuyerekana ku mugaragaro hamwe n’icyo kuyishyira mu Kinyarwanda, byose byakozwe n’umuryango wita ku kurengera ibidukidukije n’iterambere ry’abantu ARECO Rwanda Nziza ku bufatanye na Institut Francais au Rwanda
Iyi filime iri ku rwego mpuzamahanga, ivuga ku buzima no (…)
IGIHE