Turi ku wa 21 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubusizi. Muri Tunisia ho bawizihiza nk’uwahariwe urubyiruko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1917: Mu Rwanda hashyizweho itegeko rigena ibihano by’ikiboko; bikozwe n’abakoloni.
1990: Igihugu cya Namibie cyabonye ubwigenge nyuma y’imyaka 75 kigengwa na Afurika y’Epfo.
2000: Papa Paul Yohana II yasuye Israel aba Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika usuye icyo gihugu.
2006: Hashinzwe urubuga nkoranyambaga (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 21 Werurwe
21 March, by IGIHE -
Tariki ya 22 Werurwe
22 March, by IGIHETuri ku wa 22 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi aho abantu bibutswa akamaro k’amazi meza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1906: Hakinwe umukino wa mbere wa Rugby hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa, ubera kuri stade ya Parc des Princes iherereye i Paris.
2019: Bisi ebyiri zaragonganiye ahitwa Kitampo, mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, abantu 50 bahasiga ubuzima.
2020: Ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo u Bugiriki n’u Buhinde, byatangaje gahunda ya Guma (…) -
Tariki ya 23 Werurwe
23 March, by IGIHETuri ku wa 23 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere kuva mu 1950 ubwo hashyirwago Umuryango Ushinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi (World Meteorological Organization).
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2000: Pasteur Bizimungu wayoboraga u Rwanda, yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka itandatu ari ku butegetsi.
2009: I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya leta n’umutwe wa Congrès National Pour La Défense (…) -
Tariki ya 24 Werurwe
24 March, by IGIHETuri ku wa 24 Werurwe 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurandura Igituntu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2000: Perezida Paul Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu buryo bw’inzibacyuho kugeza ku wa 25 Kanama 2003 ubwo binyuze mu matora rusange, yatorerwaga kuyobora u Rwanda mu gihe cya manda y’imyaka irindwi.
2018: Abanyeshuri bo muri Amerika bakoze imyigaragambyo bise “March for Our Lives” basaba leta gushyiraho amategeko akarishye agenga ibyo gutunga no gukoresha (…) -
Tariki ya 25 Werurwe
25 March, by IGIHETuri ku wa 25 Werurwe 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no guha icyubahiro abacakara bakorerwaga iyicarubozo bambutswa inyanja ya Atalantique. Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abana bapfa bataravuka aho intego nyamukuru yawo ari ukurwanya ibikorwa byo gukuramo inda. Watangijwe na Papa Paul Yohana II mu 1993.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1918: Ni bwo hashyizweho Repubulika ya Belarus.
1947: Abantu 111 bahitanwe n’iturika ryabereye ahacukurwaga nyiramugengeri (…) -
Tariki ya 26 Werurwe
26 March, by IGIHETuri ku wa 26 Werurwe 2025.
Bangladesh irizihiza Ubwigenge yabonye yigobotoye ubukoloni bwa Pakistan mu 1971.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1854: Jean-Joseph Hirth watangije akaba n’Umushumba wa mbere wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni bwo yavutse.
1962: Abatutsi babarirwa hagati ya 1.000 na 2.000 barimo abana n’abagore, barishwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba mu gihe abandi batwikiwe bagasahurwa ibyabo ndetse bakamburwa n’ubutaka bwabo.
1934: Mu Bwongereza (…) -
Tariki ya 27 Werurwe
27 March, by IGIHETuri ku wa 27 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ikinamico, wizihizwa kuva mu 1961.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1996: Nahimana Ferdinand wari warashinze Radiyo RTLM yatawe muri yombi mu gihugu cya Cameroun aho yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside no kuba Radiyo yari abereye umuyobozi ari yo yifashishijwe mu kubiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
2000: Macedonie ya Ruguru yabaye umunyamuryango wa 30 wa NATO. (…) -
Tariki ya 28 Werurwe
28 March, by IGIHETuri ku wa 28 Werurwe 2026. Ni umunsi wahariwe Mwarimu muri République Tchèque no muri Slovaquie.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Uwari ushinzwe gucunga umutekano mu ishyaka rya ANC muri Afurika y’Epfo, yishe arashe abantu babarirwa mu binyacumi bo mu ishyaka riharanira kwibohora rya Inkatha bari bari mu myigaragambyo.
2005: Indonésie yibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 8.6 abantu barenga 1000 bahasiga ubuzima.
2006: Abantu babarirwa muri miliyoni barimo (…) -
Tariki ya 29 Werurwe
29 March, by IGIHETuri ku wa 29 Werurwe 2026.
Ni umunsi w’ikiruhuko muri Cenrafrique uzwi nka “Boganda Day” aho baba bizihiza ubuzima bwa Barthélemy Boganda ufatwa nk’uwahanze iki gihugu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Ibihugu birindwi ari byo Bulgarie, Estonie, Lettonie, Lituanie, Roumanie, Slovaquie na Slovénie byabaye ibinyamuryango bya NATO mu buryo bwuzuye.
2013: Muri Tanzania hapfuye abantu 36 bazize kugwirwa n’umuturirwa w’amagorofa 16 wahirimye mu mujyi wa Dar es Salaam. (…) -
Tariki ya 30 Werurwe
30 March, by IGIHETuri ku wa 30 Werurwe 2026.
Ni umunsi w’ubutaka muri Palestine, ukaba uwa muganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe muri Espagne ho ari umunsi w’amahoro no kurwanya ihohoterwa mu mashuri.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1958: Umwami Mutara III Rudahigwa yashyizeho komisiyo idasanzwe igamije kunoza imibanire n’imibereho myiza mu Banyarwanda, mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku moko abakoloni bari bakomeje kwenyegeza.
1994: Jenerali Majoro Déogratias (…)
IGIHE