Turi ku wa 9 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
632: Intumwa Muhammad yavuze isengesho rya nyuma (Khutbatul Wada).
1908: Hashinzwe ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan.
1945: Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo wagabweho ibitero bihitana abasivili barenga ibihumbi 100.
2020: Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte, yatangaje gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’Icyorfezo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 9 Werurwe
9 March, by IGIHE -
Tariki ya 10 Werurwe
10 March, by IGIHETuri ku wa 10 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1922: Mahatma Gandhi waharaniye ubwigenge bw’u Buhinde yakatiwe gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.
1952: Fulgencio Batista yayoboye coup d’état yahiritse ubutegetsi bwa Cuba.
1982: Imibumbe yose uko ari icyenda kuva kuri Mercure kugera kuri Pluto yagaragaye iri ku ruhande rumwe n’Izuba.
2019: Indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 bari (…) -
Tariki ya 11 Werurwe
11 March, by IGIHETuri ku wa 11 Werurwe 2026. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Hakoreshejwe bwa mbere ijambo “Imperuka y‘Abatutsi” bikozwe na Perezida Kayibanda Grégoire ubwo yavugiraga ijambo kuri Radio Rwanda.
Icyo gihe Kayibanda mu ijambo rye yagize ati “Mu gihe Inyenzi zaba zibashije gufata Kigali, nubwo bitazaborohera, izaba ari imperuka yihuse ku bwoko bw’Abatutsi.”
2000: Muri Ukraine, Gaz methane yaturikiye ku kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Barakova ku mupaka (…) -
Tariki ya 12 Werurwe
12 March, by IGIHETuri ku wa 12 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe ubwisanzure bw’abakoresha internet ntibakumirwe ku makuru runaka y’ibyo bashaka kureba.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya IDC, André Louis, yanditse ashyigikira ijambo rya Léon Mugesera rihamagarira abantu kwica Abatutsi.
1999: Mu Rwanda hashyizweho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
1992: Ibirwa bya Maurice byahindutse Repubulika.
1993: Umujyi wa Mumbai mu Buhinde waturikirijwemo (…) -
Tariki ya 13 Werurwe
13 March, by IGIHETuri ku wa 13 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1781: William Herschel yavumbuye umubumbe wa Uranus.
2013: Papa Francis yaratowe, aba umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika.
2016: Abagabo batatu bari bitwaje intwaro bateye hoteli ebyiri zo muri Côte d’Ivoire bica abantu 18 bakomeretsa 33.
2020: Katerina Sakellaropoulou yarahiriye kuyobora u Bugereki.
2020: Donald Trump wayoboraga Amerika yatangaje ibihe bidasanzwe muri Amerika kubera icyorezo cya (…) -
Tariki ya 14 Werurwe
14 March, by IGIHETuri ku wa 14 Werurwe 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus.
1939: Slovakie yatangaje ubwigenge bwayo.
1967: Umubiri w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy wajyanywe mu irimbi ry’aho wagombaga gushyingurwa ryitwa Arlington National Cemetery.
1982: Leta ya Afurika y’Epfo yateye ibisasu ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rya ANC cyari i Londres mu Bwongereza.
2019: Umwuzure wahitanye (…) -
Tariki ya 17 Werurwe
17 March, by IGIHETuri ku wa 17 Werurwe 2026.
Muri Bangladesh bari kwizihiza umunsi wahariwe abana mu gihe muri Kiliziya Gatolika ho ari umunsi wa Mutagatifu Patrick.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: U Rwanda rwaciye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi runategeka abadipolomate b’icyo gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
1948: U Bubiligi, u Bufaransa, Luxembourg, u Buholandi n’u Bwongereza byasinye amasezerano yiswe aya Bruxelles ari na yo yaje kuba intandaro (…) -
Tariki ya 18 Werurwe
18 March, by IGIHETuri ku wa 18 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe abagabo ndetse n’abasirikare muri Mongolia mu gihe muri Syria ari umunsi wahariwe umwarimu. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
1997: Abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Nyange bagaragaje ubutwari kugeza ubwo bemera (…) -
Tariki ya 19 Werurwe
19 March, by IGIHETuri ku wa 19 Werurwe 2026.
Ni umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Portugal, u Butaliyani, Honduras na Bolivie.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2025: M23 yafashe Umujyi wa Walikale
2002: Zimbabwe yavanywe mu muryango wa Commonwealth, ishinjwa guhohotera uburenganzira bwa muntu.
2003: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush yatangaje ko igihugu cye gitangije intambara kuri Iraq. 2013: Mu mijyi itandukanye yo muri (…) -
Tariki ya 20 Werurwe
20 March, by IGIHETuri ku wa 20 Werurwe 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kurangwa n’ibyishimo ukanaba umunsi mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igifaransa ari na bwo hizihizwa Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, (OIF) uyobowe n’Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2009: Perezida Paul Kagame yahuriye na Nelson Mandela i Johannesburg, aho yahaye uyu mukambwe wahoze ayobora Afurika y’Epfo, impano y’inkoni igizwe n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda. (…)
IGIHE