Turi ku wa 9 Mata 2026. Ni Umunsi w’Ubumwe bw’abanya-Georgie ukaba uwahariwe Itegeko Nshinga muri Kosovo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Sindikubwabo Théodore yagizwe perezida n’agatsiko kateguye kakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside kari kayobowe na Théoneste Bagosora. 1994: Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.
1994: Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 9 Mata
9 April, by IGIHE -
Tariki ya 10 Mata
10 April, by IGIHETuri ku wa 10 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abavandimwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi itatu itangiye gukorwa, Abasenyeri gatolika banditse ibaruwa ivuga ko bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, ntibamagana Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi muri icyo gihe.
1994: Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri guverinoma yakoraga jenoside, yakiriwe na ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, (…) -
Tariki ya 11 Mata
11 April, by IGIHETuri ku wa 11 Mata 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara yo gususumira izwi nka Parkinson.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za Loni zari mu Rwanda by’umwihariko iz’Ababiligi zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, wari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bayoborwaga na Colonel Luc Marshall wari wungirije Jenerali Romeo Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR; zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe, bicirwaga ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro. (…) -
Tariki ya 12 Mata
12 April, by IGIHETuri ku wa 12 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wibukwaho Yuri Gagarin, umuntu wa mbere wagiye mu isanzure mu 1961.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
1994: Ubwo hakorwaga Jenoside, Burugumesitiri Furere Abel hamwe n’Interahamwe n’abasirikare, bishe Abatutsi bo muri Komini ya Rwamatamu, Umurenge wa Gihombo ku Kibuye. (…) -
Tariki ya 13 Mata
13 April, by IGIHETuri ku wa 13 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwishimira Ibimera.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari bahungiye i Nyamirambo mu ishuri rya Saint André, irya Saint Joseph no muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, barishwe.
1994: Hishwe Abatutsi b’i Kibilira muri Ngororero, abari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Rukara muri Kayonza n’ahandi henshi mu gihugu.
2019: Majoro Nsabimana Callixte wari uzwi ku izina rya Sankara, icyo gihe (…) -
Tariki ya 14 Mata
14 April, by IGIHETuri ku wa 14 Mata 2026.
Ni Umunsi wahariwe Urubyiruko muri Angola.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda. Icyo gihe izirenga 450 zahise zurira indege zisubira iwabo.
1994: Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye.
2023: Umuhanzi Bruce Melodie n’abo mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM basuye Urwibutso (…) -
Tariki ya 15 Mata
15 April, by IGIHETuri ku wa 15 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugeni.
Ibi ni bimwe mu mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi bari bahungiye mu ku musozi wa Ruhanga no mu rusengero rw’aho barishwe.
1994: Umutwe w’interahamwe ziyitaga Amahindure wishe Abatutsi 400 bari bahungiye mu nyubako y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, yahoze yitwa Cour d’Appel.
1994: Abatutsi bagera ku 3000 bari bahungiye i Ntarama bishwe n’abasirikare n’interahamwe zikoresheje imbunda, grenades n’intwaro (…) -
Tariki ya 16 Mata
16 April, by IGIHETuri ku wa 16 Mata 2026. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ijwi hazirikanwa akamaro karyo mu itumanaho. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Muri Rukumberi habaye igikorwa cyiswe icyo gukubura Abatutsi hagamijwe kumaraho abari bagiye barokoka nk’uko byigambwe na Depite Mutabaruka Sylvain nyuma y’uko uwo munsi hishwe abarenga ibihumbi 10 muri uwo murenge.
1994: Abatutsi bo ku Mugonero ku Kibuye biciwe mu rusengero, mu bitaro no mu ishuri ry’abaforomo.
2012: I Kinazi mu (…) -
Tariki ya 17 Mata
17 April, by IGIHETuri ku wa 17 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kumenyekanisha indwara ya Hemophilia itera kuva cyane kubera kutavura kw’amaraso.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Leta yiyise iy’Abatabazi yashyizeho yashyizeho ba Perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za Perefegitura.
1994: Abatutsi benshi biciwe ku cyobo cyo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge.
2017: Hashinzwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Rwari rwahawe umwaka umwe wo kwitegura maze rutangira imirimo (…) -
Tariki ya 18 Mata
18 April, by IGIHETuri ku wa 18 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wa Radiyo zitari iza Kinyamwuga zikora hatagamijwe ubucuruzi.(Amateur)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro ku Kibuye. Uyu yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.
1994: Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, zasenye inyubako yakoreragamo Radiyo RTLM yakwirakwizaga umwuka (…)
IGIHE