Turi ku wa 19 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umwijima wizihizwa abantu bashishikarizwa kwita ku buzima bwawo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ni bwo Perezida Sindikubwabo yagiye i Butare atanga imbwirwaruhame rutwitsi isaba Abanya-Butare kureka kwigira ba “Ntibindeba” mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari ugamije kumaraho Abatutsi.
Iri jambo ryanyujijwe inshuro nyinshi kuri Radio Rwanda.
1994: Hishwe Abatutsi benshi i Rwezamenyo kuri Nyabarongo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 19 Mata
19 April, by IGIHE -
Tariki ya 20 Mata
20 April, by IGIHETuri ku wa 20 Mata 2026.
Ni Umunsi wo kuzirikana Abakorerabushake no kwishimira umusanzu wabo muri sosiyete.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1947: Umwami Mutara III Rudahigwa yambitswe impeta yari yagenewe n’ Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Pio XII.
1994: Rosalie Gicanda ni bwo yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
1994: Abatutsi benshi biciwe kuri Kiliziya ya Mugombwa, i Gisagara ahiciwe abagera ku 26.700 uhereye ku munsi wari wabanje.
2023: (…) -
Tariki ya 21 Mata
21 April, by IGIHETuri ku wa 21 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo guhanga Udushya. (World Creativity and Innovation Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ku munsi nk’uyu mu 1994 ni bwo hishwe Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi 200.
1994: Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro wa 912 uhindura inshingano za MINUAR, isigara ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa.
1994: Ingabo za RPA zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi zabohoye (…) -
Tariki ya 22 Mata
22 April, by IGIHETuri ku wa 22 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Mubumbe w’Isi. (Earth Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1991: Umugaba mukuru w’ingabo z’u Buifaransa LANXADE yise FPR “Inyeshyamba z’Abagande b’Abatutsi.”
1994: Ababikira babiri b’i Huye barimo Mukangango Consolata uzwi nka Soeur Gertrude na Mukabutera Julienne uzwi nka Sœur Kizito, banze kwakira Abatutsi bahigwaga, kugeza ubwo binjiye ku ngufu abo babikira bajya kubahururiza Interahamwe ngo zibice. (…) -
Tariki ya 23 Mata
23 April, by IGIHETuri ku wa 23 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ibitabo wizihizwa kuva mu 1995. Kuri uyu munsi abantu bashishikarizwa gukunda gusoma ibitabo, kubyandika no kubaha uburenganzira bw’abanditsi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, Callixte Kalimanzira wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Rwankubito Petero wari Burugumestri wa Komini Ndora bategetse Abatutsi kujya ku musozi wa Kabuye, maze (…) -
Tariki ya 24 Mata
24 April, by IGIHETuri ku wa 24 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwizihiza Ubuzima bw’Inyamaswa ziba ziri gukorerwaho ubushakashatsi muri za Laboratwari. (World Day for Laboratory Animals)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Abatutsi batwikiwe mu musarani ku Kamonyi, abandi bicirwa i Kabgayi.
2025: Bamwe mu banyarwenya b’amazina azwi mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, baganirizwa amateka banunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
2005: (…) -
Tariki ya 25 Mata
25 April, by IGIHETuri ku wa 25 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Malaria.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Mata, Abatutsi barenga 100 biciwe mu Nkomane, Ntyazo mu Karere ka Nyanza ahahoze ikiraro cy’umugezi wa Nkomane.
2010: Jean Bosco Barayagwiza wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM ni bwo yapfuye. Uyu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha rwari rwaramukatiye (…) -
Tariki ya 26 Mata
26 April, by IGIHETuri ku wa 26 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umutungo mu by’Ubwenge (World Intellectual Property Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Hishwe Abatutsi bagera ku 25.000 bari bahungiye kuri Komini ya Muyira.
1964: Tanganyika yishyize hamwe na Zanzibar bikora Tanzania.
1994: Muri Afurika y’Epfo habaye amatora ya mbere aciye mu buryo bwa demokarasi yasize Nelson Mandela abaye perezida wa mbere w’umwirabura w’icyo gihugu.
2012: Uwahoze ari Perezida wa Liberia, (…) -
Tariki ya 27 Mata
27 April, by IGIHETuri ku wa 27 Mata 2026.
Ni umunsi w’Ubwigenge Togo yabonye yigobotoye ubukoloni bw’Abafaransa mu 1960 mu gihe Sierra Leone yo yizihiza ubwo yabonye mu 1961 yigobotoye ubukoloni bw’Abongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Leta y’u Bufaransa yakiriye abayobozi bakuru ba Hutu Power i Paris ikomeza gukorana na Leta y’abicanyi yari ikomeje gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Abakiriwe muri Champs Elysée ni Jérôme Bicamumpaka na Jean Bosco Barayagwiza, bakiriwe (…) -
Tariki ya 28 Mata
28 April, by IGIHETuri ku wa 28 Mata 2026.
Ni Umunsi mpuzamahanga w’umutekano n’ubuzima bwiza mu kazi no kwizihiza ubw’abakaguyemo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1994: Yusufu Munyakazi yavanye n’Interahamwe mu Bugarama bajya kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Shangi.
1994: Ambasaderi Karel Kovanda wari uhagarariye Rupubulika ya Tchèque, yasabye ko Akanama ka Loni kiga ku kibazo cya Jenoside yari iri gukorerwa Abatutsi.
1937: Umunya-Afurika y’Epfo, Max Theiler yakoze (…)
IGIHE