Turi ku wa 22 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 203 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 162 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’ubwonko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2018: Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aba uwa mbere w’icyo gihugu usuye u Rwanda.
1894: Mu Bufaransa hatangijwe isiganwa ry’imodoka rya Paris-Rouen, ryegukanwa na Jules-Albert de Dion.
2003: Amerika yagabye igitero (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 22 Nyakanga
22 July, by IGIHE -
Tariki ya 23 Nyakanga
23 July, by IGIHETuri ku wa 23 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 204 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 161 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2014: Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, inshingano yakoze kugeza ku wa 30 Kanama 2017, ubwo yasimbuzwaga Dr. Edouard Ngirente.
2018: Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
2019: Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami Charles III wari (…) -
Tariki ya 24 Nyakanga
24 July, by IGIHETuri ku wa 24 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 160 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1982: Imvura nyinshi yateye inkangu isenya ikiraro i Nagasaki mui Buyapani abantu 299 bahasiga ubuzima.
1987: Hulda Crooks wari ufite imyaka at 91 yageze ku gasongero k’umusozi wa Fuji mu Buyapani, aba umuntu ukuze kurusha abandi uzamutse uwo musozi muremuire mu gihugu.
2014: Indege ya Air Algérie yaburiwe irengero (…) -
Tariki ya 25 Nyakanga
25 July, by Zigiranyirazo BajecteurTuri ku wa 25 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 206 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 159 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1959: Uwahoze ari umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa ni bwo yatangiye i Bujumbura mu Burundi.
1996: Mu Burundi Buyoya yafashe ubutegetsi abuhiritseho Sylvestre Ntibantunganya wayoboraga icyo gihugu.
1837: Abahanga William Cooke na Charles Wheatstone bashoboye gukoresha itumanaho rya Telegraph hagati y’uduce twa (…) -
Tariki ya 26 Nyakanga
26 July, by Zigiranyirazo BajecteurTuri ku wa 26 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 158 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Liberia irizihiza ubwigenge imaze imyaka 179 ibonye ubwo yigobotoraga ubukoloni bwa Amerika mu 1847.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1925: Mu Rwanda hashyizweho itegeko ryambura u Rwanda ubusugire bwarwo bikozwe n’abakoloni.
1986: Ishyaka MRND ryatangaje ko nta mpunzi y’Umunyarwanda izemererwa gutahuka kubera ibibazo by’ubukungu igihugu ngo cyari (…) -
Tariki ya 27 Nyakanga
27 July, by IGIHETuri ku wa 27 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 208 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 157 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizihiza ubuzima bwa ba sekuru na ba nyirakuru b’abantu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1989: Indege yo muri Koreya yendaga kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tripoli muriLibya, yakoze impanuka abantu 75 mu 199 bari bayirimo barapfa, inahitana abandi bane bari ku butaka.
1997: Abantu bagera kuri 50 biciwe mu bwicanye (…) -
Tariki ya 28 Nyakanga
28 July, by IGIHETuri ku wa 28 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 209 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 156 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya indwara y’Umwijima.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1915: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangiye kugenzura Haiti mu bya politiki no mu by’ubukungu mu gihe cy’imyaka 19.
1957: U Buyapani bwibasiwe n’imvura mu burengerazuba bwa Kyushu, abantu 992 bahasiga ubuzima.
1976: Umujyi wa Tangshan mu Bushinwa, (…) -
Tariki ya 29 Nyakanga
29 July, by IGIHETuri ku wa 29 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 210 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 155 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inyamaswa y’Igisamagwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Radio rutwitsi ya RTLM ntiyongeye kumvikana nyuma y’aho Ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
2005: U Rwanda rwarekuye abagororwa basaga 36.000, biganjemo abashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe (…) -
Tariki ya 30 Nyakanga
30 July, by IGIHETuri ku wa 30 Nyakanga 2025.
Ni umunsi wa 211 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 154 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucuti, himakazwa amahoro n’ubwumvane.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2002: U Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Igikorwa cyabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho u Rwanda rwemeye kuvana ingabo zarwo muri RDC, RDC na yo yemera kurandura FDLR nubwo itabishyize mu ngiro.
2006: Israel (…) -
Tariki ya 31 Nyakanga
31 July, by IGIHETuri ku wa 31 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 212 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 153 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Hafunzwe bidasubirwaho Radiyo ya RTLM nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
1992: Georgia yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1992: Indege yo muri Thailand yitwa Thai Airways International Flight 311 yakoreye impanuka mu misozi ya Kathmandu muri Nepal, ihitana abantu 113 bari bayirimo. (…)
IGIHE