Turi ku wa 2 Nyakanga 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1974: Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Grégoire Kayibanda yakatiwe n’urukiko urwo kwicwa, we hamwe n’abandi batandatu bo muri leta ye baregwaga hamwe.
1991: Gatabazi Félicien na Nzamurambaho Frédéric bashinze ishyaka PSD (Parti Social Démocrate).
2010: Ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yaturikiye muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, abantu 230 bahasiga ubuzima.
2024: Umuvundo w’abantu bari mu bikorwa byo gusenga (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 2 Nyakanga
2 July, by IGIHE -
Tariki ya 3 Nyakanga
3 July, by IGIHETuri ku wa 03 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wahariwe abagore muri Myanmar.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: RPA yabohoye umujyi wa Huye.
1890: Idaho yabaye leta ya 43 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2013: Nyuma y’iminsi ine y’imyigaragambyo, Mohamed Morsi wayoboraga Misisri yahiritswe ku butegetsi.
Mu muziki
1969: Brian Jones wahinze itsinda rya Rolling Stones, yaanzwe yapfiriye iwe mu rugo mu Bwongereza.
Abavutse
1951: Jean-Claude Duvalier wayoboye (…) -
Tariki ya 4 Nyakanga
4 July, by IGIHETuri ku wa 4 Nyakanga 2026.
Umunsi Mwiza wo Kwibohora ku Banyarwanda bose.
Kuri uyu munsi kandi, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirizihiza imyaka 249 ishize kibonye ubwigenge kikigobotora ubukoroni bw’u Bwongereza mu 1776.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zabohoye Umujyi wa Kigali, zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho Abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa.
2020: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro ho mu (…) -
Tariki ya 5 Nyakanga
5 July, by IGIHETuri ku wa 5 Nyakanga 2026.
Algérie irizihiza ubwigenge yabonye mu 1962 yigobotoye ubukoroni bw’u Bufaransa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1973: Kayibanda Grégoire yahiritswe ku butegetsi na Juvénal Habyarimana wari inshuti ye magara.
1975: Hashinzwe ishyaka rya MRND, bishyirwa mu Itegeko Nshinga ryo mu 1978 ko ari ryo shyaka rukumbi ryari ryemewe mu gihugu.
2023: Umuhanzi w’umunya-Kenya, Bahati aherekejwe na Bruce Melodie; basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (…) -
Tariki ya 6 Nyakanga
6 July, by IGIHETuri ku wa 6 Nyakanga 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo gusomana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2016: Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. 1947: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye gukora ku bwinshi imbunda za AK-47 zaje kuba zimwe mu zikoreshwa cyane ku Isi.
1964: Malawi yabonye ubwigenge iva mu maboko y’u Bwongereza.
1998: Hatashywe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hong Kong, gisimbura icya Kai Tak. (…) -
Tariki ya 7 Nyakanga
7 July, by IGIHETuri ku wa 7 Nyakanga 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi rw’Igiswahili ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Itsinda ry’abasirikare bakuru icyenda (8) bo mu ngabo za FAR, banditse inyandiko ihamagarira ihagarikwa rya Jenoside n’ibindi byaha byibasiraga inyoko muntu byarimo bikorwa na leta bakoreraga.
2012: Abantu 172 bishwe n’umwuzure mu Burusiya.
2019: Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye Igikombe cy’Isi itsize iy’u Buholandi (…) -
Tariki ya 8 Nyakanga
8 July, by IGIHETuri ku wa 8 Nyakanga 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Buzima bw’Uruhu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Hashinzwe Radiyo ya RTLM yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
2016: Perezida Kagame yatashye inyubako ya Kigali Convention Centre.
2023: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 300 baba muri Mali, bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 29 yari ishize u Rwanda rubohowe n’Ingabo za RPA (…) -
Tariki ya 9 Nyakanga
9 July, by IGIHETuri ku wa 9 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 190 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 175 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Sudani y’Epfo irizihiza imyaka 15 ishize ibonye ubwigenge nk’igihugu igatandukana n’iya ruguru.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique ku busabe bw’icyo gihugu cyari cyugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
1982: Indege ya Pan Am Flight 759 yakoreye (…) -
Tariki ya 10 Nyakanga
10 July, by IGIHETuri ku wa 10 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 191 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 174 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bahamas irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Ku Isi hamuritswe icyogajuru cya mbere cy’itumanaho ‘Telstar’ cyafashije mu kuba televiziyo yarebwa ku migabane itandukanye.
1978: Perezida wa Mauritania, Moktar Ould Daddah yahiritswe ku butegetsi hatabayeho imirwano no kumena (…) -
Tariki ya 11 Nyakanga
11 July, by IGIHETuri ku wa 11 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 192 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 173 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaturage no gukemura ibibazo bafite.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1922: Mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California hafunguwe “The Hollywood Bowl”, ahantu hadatwikiriye hakira ibiramo bikomeye.
1977: Martin Luther King Jr. wari umaze imyaka icyenda yishwe, yagenewe umudari wo guharanira ubwisanzure na Perezida (…)
IGIHE