Turi ku wa 22 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kuba uwo uri we no kubyishimira.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1907: Umuhanda wa gari ya moshi wo munsi y’ubutaka uzwi nka “London Underground” warafunguwe.
1941: U Budage bwa Hitler bwagabye igitero kinini mu mateka butera Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bukoresheje abasirikare bagera kuri miliyoni eshatu mu cyiswe “Operation Barbarossa.”
1986: Mu mukino wa ¼ wahuzaga Argentine n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 22 Kamena
22 June, by IGIHE -
Tariki ya 23 Kamena
23 June, by IGIHETuri ku wa 23 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bayobotse umwuga w’ubwenjeniyeri.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore b’Abapfakazi urangwa n’ibikorwa byo kubitaho.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: U Bubiligi bwashyizeho itegeko rifungura abantu 2000 bakoze ubwicanyi bwibasiye abatutsi hagati 1959-1961.
2017: Pakistan yibasiwe n’ibitero bitandukanye by’iterabwoba, abantu 96 barapfa abandi 200 barakomereka.
2016: Mu Bwongereza batoye referandumu (…) -
Tariki ya 24 Kamena
24 June, by IGIHETuri ku wa 24 Kamena 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Perezida Paul Kagame yatangije Inkiko Gacaca ku mugaragaro, inkiko zaciriye imanza abagera kuri miliyoni ebyiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
2011: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwakatiye igifungo cya burundu Pauline Ntyiramasuhuko ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza abantu kuyikora no gufata abagore ku ngufu.
2013: (…) -
Tariki ya 25 Kamena
25 June, by IGIHETuri ku wa 25 Kamena 2026.
Mozambique irizihiza ubwigenge yabonye mu 1975 yigobotoye ubukoroni bwa Portugal.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1938: Dr. Douglas Hyde yarahiriye kuba perezida wa mbere wa Irelande. 1950: Korea ya Ruguru yatangije intambara kuri Korea y’Epfo intambara yinjiwemo n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ruhande rw’iya Ruguru na Amerika ku rw’iy’Amajyepfo.
1978: Ibendera riranga abaryamana n’abo bahuje ibitsina (…) -
Tariki ya 26 Kamena
26 June, by IGIHETuri ku wa 26 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge.
Ni n’Umunsi Mpuzamahanga wo gufasha Abakorewe Ihohoterwa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2022: I Nyamagabe hatashywe urugomero rwa Mushishito ku mugezi wa Rukarara rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi ku miryango ibihumbi 175.
1906: Habaye isiganwa rya mbere ku modoka rizwi nka “Grand Prix” i Le Mans mu Bufaransa.
1960: Madagascar yabonye ubwigenge yigobotora ubukoroni (…) -
Tariki ya 27 Kamena
27 June, by IGIHETuri ku wa 27 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Imishinga Mito n’Iciriritse (SMEs).
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: Loni yafashe umwanzuro wemeza ubwigenge bw’u Rwanda ukwarwo n’u Burundi ukwabwo.
2025: I Washington D.C muri Amerika, U Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke wari umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
1994: Abasirikare b’Abafaransa bageze mu Bisesero bituma Abatutsi baho bari (…) -
Tariki ya 28 Kamena
28 June, by IGIHETuri ku wa 28 Kamena 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: I Genève mu Busuwisi, Loni yashyize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda Abatutsi bari gukorerwa Jenoside.
2025: Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare 576 ba SADC bari bamaze umwaka urenga mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batashye banyuze mu Rwanda.
2004: Guverinoma ya Iraq yahawe ububasha bwo kuyobora iki gihugu nyuma y’igihe cyari kimaze kiyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. (…) -
Tariki ya 29 Kamena
29 June, by IGIHETuri ku wa 29 Kamena 2026.
Seychelles irizihiza ubwigenge yabonye mu 1976 yigobotoye ubukoroni bw’u Bwongereza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1952: Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabaye ku nshuro ya mbere ryegukanwa n’umunya-Finlande, Armi Kuusela.
1958: Brésil yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze Suède 5-2, harimo ibitego bibiri bya Pelé.
1986: Argentine yatwaye Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru itsinze u Budage 3-2.
2007: Ikigo cya Apple (…) -
Tariki ya 30 Kamena
30 June, by IGIHETuri ku wa 30 Kamena 2026.
Ni Umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha ko mu isanzure habayo amabuye ashobora guteza ibyago ku Isi (International Asteroid Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2013: Iyi tariki yari yaratangajwe na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi ko ari yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda, icyakora ntiyakumiriye abifuzaga gutaha nyuma yayo.
1990: Nyuma y’isenywa ry’urukuta rwa Berlin, u Budage bw’Uburasirazuba bwahuje ubukungu bwabwo (…) -
Tariki ya 1 Nyakanga
1 July, by IGIHETuri ku wa 1 Nyakanga 2026.
Kuri uyu munsi, Imyaka 64 irashize u Rwanda n’u Burundi bihawe n’u Bubiligi ubwigenge butavuzweho rumwe kuko nyuma byagaragaye ko bwari ubwigenge bucagase.
Ni umunsi kandi wahariwe injyana ya Reggae mu muziki, ukanaba umunsi mpuzamahanga wo gutebya abantu bakarangwa n’akanyamuneza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2011: Perezida Kagame yahawe igihembo cyiswe Chello Foundation Humanitarian Award kubera imiyoborere myiza.
1903: Irushanwa ryo (…)
IGIHE