Rulindo - Muri iki gihe cy’icyunamo abatuye Akarere ka Rulindo bari kwigishwa uburyo bashobora kwirinda ihungabana igihe bumvise rigiye kubagereho.
Mujawamariya Suzanne ushinzwe gukumira ihungabana muri aka karere avuga ko iyo ibiganiro bigiye gutangira basobanurira abaturage bumwe mu buryo bashobora gukoresha kugira ngo birinde ihungabana.
Mujawamariya avuga ko basabonurira ko uwumva agiye kugira ikibazo cy’ihungabana agomba guhita yitarura ahantu hari abantu benshi akajya ahantu (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka_counseling
a_kwibuka_counseling
Articles
-
Bigishijwe uburyo bunoze bwo kwirinda ihungabana
9 April 2012 -
"Kwiyegereza abacitse ku icumu mu bihe byo kwibuka bituma batigunga"
5 April 2012Ibi ni ibitangazwa n’abagize Humura Family, umuryango ufite inshingano yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye ku misozi hirya no hino.
Uyu muryango ugizwe n’abahoze biga muri Groupe Scolaire AIPER Nyandungu bari bibumbiye no muri AERG yaho.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye bahisemo kwibumbira hamwe bakiteza imbere cyane cyane bubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda nk’Urubyiruko.
Uru rubyiruko kandi nk’uko twabitangarijwe n’uhagarariye Humura Family, Nyetera Ernest (…) -
Hafashwe ingamba zo gufasha abahungabanye
12 April 2012Huye - Kugira ngo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye bigende neza, ari abayobozi ndetse n’abatuye Akarere uyu mwaka bashyize imbaraga nyinshi mu gufasha abantu bahura n’ikibazo cy’ihungabana.
Ibi byatanze umusaruro ugaragara, kuko bigaragara ko umubare w’abagize ikibazo cy’ihungabana uyu mwaka wagabanyutse ugereranyije no mu myaka ishize, ahanini bitewe no kubaba hafi ndetse no kubaganiriza.
Kugeza ku wa 11 Mata 2012, abari bamaze kugira ikibazo (…) -
Dr. Munyandamutsa avuga ko kwibuka hatangwa ubuhamya ari ngombwa
12 April 2012Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare(CHUB) kuri uyu wa kane bwateguriye abakozi babikoramo ikiganiro kirebana no kwibuka ibyabaye ariko biganisha kukubaka ejo hazaza.
Iki kiganiro cyatanzwe na Dr. Munyandamutsa Naasson, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro (IRDP) akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.
Dr.Munyandamutsa yavuze ko kwibuka hatangwa ubuhamya ari ngombwa (…) -
AERG izatanga ubujyanama mu ihungabana mu cyunamo
7 April 2012Abanyamuryango b’Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) barenga 800, bahuguwe mu bujyanama ku ihungabana, bakaba bazatanga ubufasha hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AERG, Egide Gatari atangaza ko abahuguwe bazafasha mu byiciro bitatu: mu gukumira, bigisha, baganira n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babafasha kwirinda ihungana cyangwa guhangana (…) -
Barasabwa kutitiranya amarangamutima asanzwe no guhungabana
6 April 2012Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) barasaba abazita ku bashobora kugira ibibazo by’ihungabana mu gihe cy’icyunamo cyegereje kwitonda bakirinda kwitiranya amarangamutima asanzwe n’ihungabana.
Aba bahagarariye abandi akaba ari inkeragutabara n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage. Akaba ari nabo bagaragaje iki kibazo cy’abantu babangamira abandi mu gihe cyo kwibuka kuko baba batazi neza ibimenyetso by’abahungabanye.
Valens Ntakirutimana nk’Inkeragutabara avuga ko iki (…) -
Uko icyunamo kigeze urugo rwe ruterwa amazirantoki
9 April 2012Ngoma: Uru ni urugo rw’umugabo witwa Ngarambe Zenock utuye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya akorerwa ibikorwa by’iterabwoba n’itotezwa uko icyunamo gitangiye, ibiheruka bikaba byarabaye ku ijoro ryio ku wa 6 rishyira uwa 7 Mata 2012.
Uyu mugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abana be bakuru bakicwa, ubwo yaganiraga na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere (…) -
Uko waganiriza abana kuri Jenoside
11 April 2012Abana b’Abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se abari bakiri bato cyane mu gihe yakorwaga, uko bagenda bakura baba bakeneye kumenya ukuri ku byabaye muri iyo Jenoside.
By’umwihariko muri iyi minsi y’icyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bumva mu bitangazamakuru bitandukanye amakuru ndetse n’indirimbo bijyanye n’iyo Jenoside ku buryo baba bakeneye guhabwa ibisobanuro bihagije kandi bijyanye n’imyumvire yabo.
Ababyeyi bafite abana bato (…) -
28,5% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cy’ihungabana
9 April 2012Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 ku bijyanye n’ihahamuka, bwagaragaje ko 28,5% by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri 16 kuzamura hejuru bahura n’ikibazo cy’ihungabana kubera agahinda karenze urugero (dépression).
Dr. Naason Munyandamutsa, umuganga w’indwara zo mu mutwe akaba umwarimu muri Kaminuza ndetse n’umushakashatsi, avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, bugashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2009; muri rusange bwarebaga ibijyanye n’uburwayi (…)
IGIHE