00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyegeranyo ku Buzima 2014: Ebola, Bwaki, Amavunja, Kanseri y’ibere byafashe rugari

Yanditswe na

Tombola Felicie na Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 December 2014 saa 08:02
Yasuwe :

N’ubwo indwara ya Ebola itageze mu Rwanda iryo zina ryarumvikanye cyane mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kuyikumira, urujya n’uruza rw’abinjira mu Rwanda bakabanza gupimwa. Hafashwe kandi ingamba zitandukanye zo kurwanya indwara zitandukanye zirimo amavunja na Bwaki.
Mu rwego rwo kubibutsa zimwe mu zavuzwe cyane mu rwego rw’ubuzima muri 2014, IGIHE yabakusanyirije indwara zagiye zivugwa cyane n’ingamba zafashwe mu kuzirwanya.
Ebola
Icyorezo cya Ebola n’ubwo (…)

N’ubwo indwara ya Ebola itageze mu Rwanda iryo zina ryarumvikanye cyane mu mwaka wa 2014, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kuyikumira, urujya n’uruza rw’abinjira mu Rwanda bakabanza gupimwa. Hafashwe kandi ingamba zitandukanye zo kurwanya indwara zitandukanye zirimo amavunja na Bwaki.

Mu rwego rwo kubibutsa zimwe mu zavuzwe cyane mu rwego rw’ubuzima muri 2014, IGIHE yabakusanyirije indwara zagiye zivugwa cyane n’ingamba zafashwe mu kuzirwanya.

Ebola

Icyorezo cya Ebola n’ubwo atari gishya ku isi kuko cyabayeho mu myaka myinshi ishize, uyu mwaka wa 2014 nibwo cyumvikanye cyane. Iyi ndwara yagarutse mu buryo budasanzwe itunguranye, yibasira Afurika y’Uburengerazuba, cyane cyane ibihugu bya Sierra Leone, Liberia na Guinéa.

Ebola yanibasiye abaturage mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda aricyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahaguye abakabakaba 60, yageze no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Espagne.

Ebola ni iki?

Kuva mu mwaka w’1976, icyorezo kidasanzwe cyica vuba, kikanaba kitaranabonerwa umuti n’urukingo cyatangiye gutera isi gihereye muri Afurika, mu gihugu cyitwaga Zaire ubu ni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyo gihe Ebola yamaze amezi 3 gihitana ababarirwa muri 300.

Kuva icyo gihe mu myaka inyuranye no mu bice binyuranye by’isi byiganjemo umugabane wa Afurika, iyi ndwara yagiye igaruka ndetse ikica benshi.
Muri uyu mwaka wa 2014, icyorezo cya ebola cyongeye kwigaragaza ariko noneho kikaba cyarazanye ingufu zidasanzwe, aho cyibasiye Afurika y’uburengerazuba abasaga ibihumbi birindwika bahitanywe nayo.

Ingamba u Rwanda rwafashe

Ebola yaravuzwe cyane n’ubwo itageze mu Rwanda. U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kuyikumira, haba mu bitaro binyuranye, ku nkiko z’igihugu no ku kibuga cy’indege. Ibikoresho binyuranye byagejejwe aho hose.

Inzego z’umutekano zahawe amahugurwa yo kuyirwanya, ibikoresho bifasha kuyirinda nabyo biragurwa.
Uretse mu Ngabo na Polisi, amatangazo menshi yaratanzwe ku maradiyo,televisiyo n’ahandi. Abaturage barahuguwe n’inzego z’ubuvuzi zifata ingamba zo kwita ku muntu wakekwaho Ebola.

Kwivuguruza kwa Minisitiri w’Ubuzima

Minisitiri w’ubuzimaDr Agnes Binagwaho yategetse ko abavuye muri Espange na Amerika bajya babanza gusuzumwa Ebola ku kibuga cy’indege ubundi bagakurikiranwa buri munsi nibura igihe cy’iminsi 22, ariko ntibyateye kabiri yahise yivuguruza, avuga ko icyemezo yagifashe mu izina rye, atari icyemezo cya Guverinoma.
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-na-polisi-birakora-imyitozo-yo
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-1300-bagiye-guhugurwa

Indwara zikomoka ku mirire mibi (Bwaki)

Mu makuru atandukanye y’ubuzima twagarutseho muri uyu waka, nkuru zitandukanye mu rwego rw’ubuzima zagiye zikorwa kuri IGIHE n’ahandi zigaragaza ko indwara zikomoka ku mirire mibi harimo na Bwaki zicyugarije bamwe mu bana b’Abanyarwanda . Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwerekanye ko 44, 3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira kubera imirire mibi.

Uturere twavuzwe cyane ni Gisagara, Gatsibo,Nyamagabe na Burera aho ako karere kabarurirwamo 52% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Mu rwego rwo kurandura imirire mibi mu bana b’abanyawanda, hakozwe ubukangurambaga bw’iminsi igihumbi ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, hakozwe ubukangurambaga mu midugudu imwe n’imwe hashyirwaho igikoni cy’umudugudu mu rwego rwo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

http://www.igihe.com/ubuzima/article/nyaruguru-amakimbirane-n-imbyaro
http://www.igihe.com/ubuzima/article/nyaruguru-amakimbirane-n-imbyaro

Amavunja

Ikibazo cy’amavunja cyaravuzwe muri uyu mwaka ku buryo n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu ntara y’Iburasirazuba , ubwo yari mu karere ka Kirehe tariki ya 14 Ugushyingo 2014.

Perezida Kagame yagize ati: “Sinari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo (…) abayarwanye dushyireho uburyo bwo gutuma bikemuka, ariko turahangana n’abatuma bidashoboka.”
Inkuru irambuye wayisoma hano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-twakwemera-ko-abana-bacu.
Mu karere ka Nyaruguru havuzwe umuryango w’bantu barindwi wibasiwe n’amavunja ku buryo hatagize igikorwa washoboraga kuzima.

Inkuru irambuye hano: http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umuryango-w-abantu-7

Imirenge imwe n’imwe yavuzwemo amavunja mu Bugesera n’handi byose bigakomoka ku isuku nke.

Mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kitabi ubwo IGIHE yahasuraga mu gihe cyo gukora iki cyegeranyo yasanze indwara y’amavunja ntaho yagiye .Ku buryo abaturage bamwe bakivuga ko hari imiryango ifite karande yo kurwara amavunja ku buryo atari ikibazo cy’isuku.

Kanseri iy’ibere

Dr. Jean Paul Balinda ukora mu Ishami rishinzwe indwara zitandura n’izindi ndwara miri RBC, yatangaje ko mu bantu bakuru bisuzumisha, 40,3% bafite kanseri y’ibere.
Yagize ati” Ikibabaje ni uko iyi kanseri yica abantu, ikababaza abandi mu buryo bukabije kandi nyamara ivurwa igakira iyo umurwayi yageze kwa muganga hakiri kare ataragira kanseri yeruye.”

Gusiramura hakoreshejwe impeta (prepex)

Uburyo bwo gusiramura hakoreshejwe impeta bwarasobanuwe kandi bugaragaza ko nta gikomere butera ku buryo uwabukoze akomeza akikorera imirimo ye isanzwe
Prepex ni agapira kameze nk’impeta bambika igitsina cy’umugabo, bakagashyira aho uruhu rw’igitsina rwagenewe gukebwa rutangirira, mu rwego rwo kugirango gahagarike amaraso gutembera muri urwo ruhu.

Iyo amaraso atajyamo, rwa ruhu rurapfa (ruruma). Nyuma y’iminsi irindwi umuntu bashyizeho Prepex agaruka kwa muganga bakamukuriraho ka gapira ndetse na rwa ruhu ruba rwamaze kuma; ubwo akaba arasiramuwe.

Gatsibage GiLbert utuye i Kanombe yatanze ubuhamya ko yasiramuwe hakoreshejwe uburyo bw’impeta, avuga ko ari bwiza cyane bwamunogeye. Yagize ati“Njye uburyo bwaranshimishije nta minsi myinshi namaze ntarakira kandi nyuma yo gushyirwaho iyo mpeta nakomeje akazi kanjye nk’ibisanzwe.”
http://igihe.com/ubuzima/article/mu-rwanda-hatangijwe-gusiramura
http://igihe.com/ubuzima/article/mu-rwanda-hatangijwe-gusiramura

Inkuru zavuzweho ni nyinshi ushaka kuzisoma wasura urubuga rwa IGIHE, mu cyiciro cyitwa « Ubuzima » , ukamenya amakuru atandukanye y’ubuzima yaranze umwaka wa 2014.

tombola@igihe .com
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages