00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga batawe muri yombi bakekwaho gukorana na FDLR

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 14 April 2014 saa 02:55
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, watawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri barimo umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, aba bagabo batatu bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no (…)

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara amakuru ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo, watawe muri yombi hamwe n’abandi bagabo babiri barimo umusirikare wavuye ku rugerero witwa Jean Paul Dukuzumuremyi, ndetse na Cassien Ntamuhanga, Umuyobozi wa Radio Amazing Grace wari umaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu, aba bagabo batatu bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugirana ubufatanye na FDLR.

Iryo tangazo rigira riti “Mihigo, Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bari gukorwaho iperereza ku kuba bafite aho bahuriye n’itegurwa ry’ibitero by’iterabwoba ku Rwanda, gutegura gukuraho ubutegetsi buriho, gutegura iyicwa ry’abayobozi bakomeye muri guverinoma ndetse no kuzamura umwuka mubi mu baturage."

Aba bagabo batatu iri tangazo rikomeza rigaragaraza bakekwaho gukorana bya bugufi n’abayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Rwanda National Congress (RNC) ndetse na FDLR, ndetse no gukorana bikomeye n’agaco kagiye gatera gerenade mu gihugu ndetse ngo na n’ubu kakaba gakomeje gutegura ibindi bitero ku Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yagize ati "Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo gerenade n’ubuhamya bwatanzwe n’abandi bafatanyacyaha bafashwe muri iri perereza. Kizito Mihigo Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bemeye ko bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR, imitwe yagize uruhare mu bitero bya gerenade mu Rwanda. Iyi dosiye igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha. Hagati aho ariko iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakorana n’aba bakihishe.”

ACP Gatare asaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru na Polisi kugira ngo imigambi mibisha iburizwemo.

Kizito Mihigo yaba akorana na RNC na FDLR
Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga nawe akurikiranweho gukorana na FDLR na RNC

Byatangiye Kizito atagaragara mu cyunamo

Umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo w’imyaka 33 yari asanzwe amenyerewe cyane mu kuririmba no gusohora indirimbo zijyanye n’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, gusa mu cy’uyu mwaka wa 2014 ntiyigeze agaragara na gato ndetse n’indirimbo yari yabanje gusogongeza abakunzi be mbere yacyo, ntiyigeze ayirangiza ngo ishyirwe ahagaragara.

Byatangaje benshi kubona Kizito ataragaragaye mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu gihe yari asanzwe aza mu bahanzi bifashishwa mu kuririmba ahakorewe ikiriyo cy’icyunamo.

Kizito na Ntamuhanga bari bamaze igihe baraburiye irengero

Nyuma yo gutangira kw’icyunamo, byatangiye guhwihwiswa ko Kizito Mihigo yaba yaraburiwe irengero. Bamwe bavugaga ko bahamagara telefone ye igacamo ariko ntiyitabe, hari ndetse n’abavugaga ko yabasubije ubutumwa bamwoherereje.

Kizito Mihigo yatangiye kutagaragara yaba mu ruhame, yaba n’iwe mu rugo ku itariki ya 8 Mata 2014 nyuma y’umunsi umwe hatangijwe icyunamo. Nta muntu washoboye kuvuga irengero rye, nyamara ubwo IGIHE yabazaga umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseze, yavuze ko ayo makuru arebana n’ibura rye atayazi.

Kuri iyo tariki kandi nibwo byari byatangiye kuvugwa ko Ntamuhanga Cassien, umuyobozi wa Radiyo ya Gikirisito yitwa Ubuntu butangaje, yaburiwe irengero.

Icyo gihe byavuzwe ko yabuze ku mugoroba w’itariki ya 7 Mata, nyuma y’aho umuntu utazwi yazaga agaparika imodoka ye ku biro by’aho iyo radiyo ikorera mu mujyi rwagati, ubundi agahita yurira moto yaje imukurikiye.

Icyo gihe nabwo Polisi yatangaje ko itazi irengero ry’uwo muyobozi, ndetse itangira gukora iperereza.

Iyi modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yaparitswe imbere ya Radiyo Ubuntu butangaje, n'undi muntu utari Ntamuhanga nawe wahise anyerera aburirwa irengero kuri moto nayo itaramenyekanye

Hashize iminsi itatu, ku itariki ya 10 Mata 2014, nibwo mu gukora iperereza Polisi yagiye gufungura imodoka ya Ntamuhanga aho yari imaze iyo minsi igiparitse.

Abapolisi umunani n’ibikoresho bitandukanye batangiye igikorwa cyo kugenzura imodoka y’uyu muyobozi wa Radiyo, barayifungura.

Imodoka yafunguwe inzugi z’imbere, iz’inyuma ahabikwa ibintu mu modoka nto (boot) hari hagitegerejwe gufungurwa.

Ubwo Polisi yakoraga iperereza yanafunguye imodoka ya Ntamuhanga wari waburiwe irengero, nyuma y'iminsi itatu iparitse ku biro bya Radiyo ubuntu butangaje

Igikorwa cyaje gucibwamo n’inkuru y’iboneka ry’umurambo w’umugabo mu mazi yo ku Kinamba ku muhanda ugana Nyabugogo. Abaturage batatu barimo Umunyamerika ufite Radiyo Ubuntu butangaje bahise bajya kureba ko umurambo watowe waba ari uw’umuntu wabo, dore ko bose bavugaga ko bafite abo baburiye irengero. Gusa nyuma yabyo, abapolisi baragarutse bakomeza iperereza.

Kugeza kuwa Mbere tariki ya 14 Mata, ubwo nta wari uzi aho abo bagabo bombi baherereye, nibwo Polisi yatangaje ko yabataye muri yombi kubera ibyaba ibakekaho byavuzwe muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages