Umuhanzi mu njyana ya R&B Puff G arashimira abamukorera umuziki ari bo ba Producers, ariko akabangamirwa nuko adatera imbere.
Puff G umwe mu bahanzi bavugwaho impano yo kuririrmba neza mu bihangano bifite ubutumwa avuga ko ashimishwa cyane nuko aba Producers bashishikazwa no kuzamura impano ye, ariko akabangamirwa no kubona indirimbo ze zidakinwa ku ma Radiyo.
Mu kiganiro na IGIHE yagize “ Natangiye kera gukora umuziki ariko, mbona ntatera imbere, ndasaba abanyamakuru cyane abo ku (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artrnb
artrnb
Articles
-
Puff G arasaba abanyamakuru, ashimira abakora umuziki
17 June 2013, by Dean Irak -
Gisa ntakibarizwa muri Label yo muri Bridge records
25 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Gisa umaze kumenyekana cyane mu njyana ya R&B, kuri ubu nyuma y’aho yabarizwaga mu nzu itunganya ibihangano by’abahanzi yitwa "Narrow road", ariko akaza kuyivamo akerekeza muri Bridge records, kugeza ubu biravugwa ko atakibarizwa muri iyo studio.
Aganira na IGIHE, Piano utunganya ibihangano muri iyo studio ya bridge records yagize ati” Gisa ntago akibarizwa muri label yacu, kuko yagiye atitwara neza duhitamo kuba twamuhagarika”. Abajijwe imwe mu mpamvu yatumye bahagarika Gisa, (…) -
Knowless yizeye ko abifashijwemo n’Imana azegukana irushanwa rya PGGSS III
14 May 2013, by Rutaganda JoelButera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya "Knowless", nyuma y’aho amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri eshatu, arabona abifashijwemo n’Imana n’abakunzi be yazegukana iri rushanwa.
Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati: “ Ku bwanjye ndabona ndi kumwe n’Imana muri gahunda ya muzika yanjye, kuko hari byinshi igenda inkorera ntacyekaga mu buzima bwanjye. Maze igihe ngenda ntungurwa n’ibyo inkorera. Iyi ni inshuro ya gatatu nitabira irushanwa rya (…) -
Impamvu Jackson Kalimba nyuma yo kuva muri Tusker atagaragara cyane
28 November 2012, by Nsabimana EmileUmuhanzi Jackson Kalimba witwaye neza muri Tusker Project Fame ya gatanu iherutse kubera muri Kenya akaba yari no mu bahabwa amahirwe yo kuyegukana, aratangaza ko kuba atari kugaragara cyane biterwa n’imirimo yo gutegura ‘Album’ ye ya mbere.
Aganira na IGIHE yatangaje ko akimara kuva muri Kenya abuze igikombe cya Tusker Project Fame 5, yagarutse mu Rwanda ariko akaza kongera gusubira muri Kenya kuko agifiteyo imirimo yo gutunganya indirimbo zigize ‘album’ ateganya gushyira ahagaragara. (…) -
Mani Martin azitabira “Bayimba International Festival” muri Uganda
23 April 2013, by Rutaganda JoelMani Martin umuhanzi umaze kumenyekana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu maserukiramuco atandukanye, ku itariki ya 6 Gicurasi 2013 azerekeza muri Uganda, mu mujyi wa Jinja, mu iserukiramuco ryiswe “Bayimba International Festival”.
Nyuma y’aho mu minsi ishize Mani Martin yagiye aririmbira mu bihugu bitandukanye by’abaturanyi, yabwiye IGIHE ko agiye gukomeza kumenyekanisha ibihangano nyarwanda.
Yagize ati “ Nyuma y’aho mvuye muri Tanzania na Congo, kuri ubu ngiye kwerekeza mu (…) -
Abahanzi baramagana abari kubiyitirira bagahohotera abaturage
22 May 2013, by Dean IrakAbahanzi King James, Kizito Mihigo, Knowless, Riderman, Jay Polly n’abandi bahanzi baratangaza ko hari umuntu witwa ‘Ngabonziza Jean Marie Vianney’ ugaba abantu mu ntara gufata abacuruza indirimbo z’aba bahanzi avuga ko ari we uhagarariye abo bahanzi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito Mihigo yavuze ko abahanzi barimo we ubwe, King James, Riderman, Knowless, Jay Polly, Munyanshoza Dieudonné, Senderi International Hit na Mani Martin baganiye kuri iki kibazo.
Kizito Mihigo avuga ko (…) -
Nyamitali arasaba abanyarwanda gukomera mu cyunamo
6 April 2013, by Rutaganda JoelPatrick Nyamitali wakunzwe cyane mu ndirimbo “Niwe Mesiya” arasaba abanyarwanda gukomera muri iyi minsi y’icyunamo. Yavuze nk’abanyarwanda dukwiye kurushaho guharanira kwigira.
Aganira na IGIHE, Patrick yagize ati”biragoye cyane kuba umuntu yazibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi, gusa twese nk’abanyarwanda turusheho guharanira kwigira kandi tureba imbere hacu heza hazaza, tunasaba Imana gukomeza kutuba imbere muri gahunda zacu dufite nk’abanyarwada”.
Nyamitali kugeza ubu arimo gutegura (…) -
Benshi bibaza ko mfite icyo mpfana na Kamaliza- Teta
4 April 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Teta Birangwa Diana uheruka mu marushanwa ya Tusker Project Fame icyiciro cya gatanu, kuri ubu kubera uburyo aririmba ndetse n’uburyo akunda gusubiramo indirimbo za nyakwigendera Kamaliza benshi bibaza ko ashobora kuba afite icyo apfana na Kamaliza. Teta avuga ko uretse kumukunda cyane ntaho bahurira mu miryango.
Aganira na IGIHE, Teta yagize ati” abantu benshi iyo bumva ijwi ryanjye usanga bampamagara bambwira ko mbakumbuza nyakwigendera Kamliza bitewe n’ijwi ryanjye, ariko (…) -
Canada: Nicole Musoni yashyize hanze mixtape ya kabiri yise ” Chasing Dreams Chapitre Deux”
8 May 2013, by Rutaganda JoelNicole Musoni umuririmbyi w’Umunyarwanda, akaba umwanditsi w’indirimbo uba mu gihugu cya Canada mu Mujyi wa Quebec, kuri ubu yashyize hanze mixtape ya kabiri yise “ Chasing Dreams chapitre deux”.
Mu minsi ishize, Nicole Musoni yashyize ahagaragara mixtape ya mbere yise” Chasing Dreams” yariho indirimbo zigera kuri enye zo mu rurimi rw’Icyongereza. Izo ndirimbo akaba ari: “Where did u go, Appreciation, Smoke x Drink, na Rozay Sippin”. Kugeza ubu Nicole amaze kugera ku ntera ishimishije, (…) -
Nyuma y’amasomo nari mfite ubu ndagarutse- Momo
26 April 2013, by Rutaganda JoelMbabazi Maureen uzwi ku izina rya Momo ni umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, kuri ubu aratangaza ko nyuma y’igihe kinini ari mu masomo agarutse muri muzika nta kintu kimubogamira.
Aganira na IGIHE, Momo yagize ati: “ Ubu ndumva mfite imbaraga nyinshi muri muzika nyuma y’igihe kitari gito umuntu aba amaze mu ikayi, akaba ari nayo mpamvu nzanye indirimbo nshya nise “ Ndamufite”.
Momo ni umwe mu bahanzi bakora stage neza iyo barimo kuririmbira imbaga y’abantu.
Umva indirimbo nshya ya (…)
IGIHE