Umuhanzi nyarwanda Meddy uba mu mujyi wa Chicago yagize impanuka ubwo we n’utunganya amashusho Producer Cedru batahaga. Ntawapfuye uretse ko Meddy yahise ajyanwa mu bitaro.
Tukimenya iyi nkuru twagerageje kuvugana na Meddy ntibyadukundira. Gusa bivugwa ko Meddy wari utwaye Meddy yakubise igituza kuri Volant y’imodoka.
Meddy yahise ajyanwa kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo yagize.
Gusa inshuti za hafi zivuga ko Polisi yahise itabara.
Turacyabakurikiranira iyi nkuru...
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artrnb
artrnb
Articles
-
Umuhanzi Meddy na Cedru bakoze impanuka
27 May 2013, by Dean Irak -
Naason yashyize hanze indirimbo yakoreye uwahoze ari umukunzi we
15 May 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Nshimiyimana Naason ukora injyana ya R&B aherutse gutandukana n’umukunzi we Ineza Bonne, nyuma y’aho batandukaniye yahisemo kumukorera indirimbo yitwa " Narakundaga”.
Naason yatangaje ko hari ibyo atumvikanagaho n’uwahoze ari umukunzi we Ineza Bonne, muri ibyo Naason avuga ko hari imico imwe n’imwe yari afite itaramushimishaga, biza gutuma afata icyemezo cyo kuba batandukana.
Naason yagize ati " Bonne twarakundanye cyane, tumaze nk’amezi ane dutandukanye kubera ibyo (…) -
Abahanzi Faycal na Alpha bagarutse mu Rwanda
17 December 2012Abahanzi Faycal Ngeruka ubu usigaye ukoresha izina rya Code na Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame Season 3 bari mu Rwanda aho baje mu biruhuko no mu bitaramo.
Faycal yabaga mu gihugu cy’u Bubiligi kubw’impamvu z’umuziki mu gihe Alpha Rwirangira we yabaga muri leta Zunze ubumwe za Amerika kubw’impamvu z’amasomo y’umuziki.
Faycal aganira n’ikiganiro Sunday Night cyo kuri Radio Isango star yavuze ko yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko hari byinshi yigiye (…) -
Indirimbo ’My Destiny’ ya Mani Martin yatoranyijwe mu ndirimbo zikunzwe kuri BBC Afurika
18 June 2013, by Richard Dan IraguhaIndirimbo ’My Destin’ ya Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin yashyizwe mu ndirimbo 50 zikunzwe zatoranyijwe na BBC, zivuga kuri Afurika.
Ni mu rwego rwo kwizihiza isabukuri y’imyaka 50 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe. Iyi sabukuru ikaba yarizihijwe mu kwezi kwa Gicurasi 2013.
Iyi ndirimo ”My Destin” ya Mani Martin yatoranyijwe hamwe n’izindi zo mu bihugu bya Afurika 50 zatoranyijwe na DJ wo mu Gihugu cy’Ubwongereza witwa Edu, mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2013. (…) -
Bruce Melodie yagiranye amasezerano y’umwaka na ‘Super Level’
24 May 2013, by Rutaganda JoelBruce Melodie umuhanzi umaze kwigaragaza cyane mu njyana ya R&B, kuri ubu yaba amaze kugirana amasezerano angina n’umwaka akorana n’inzu itunganya ibihangano “Studio” yitwa “Super Level”. Kimwe mu byatumye Bruce Melodie yerekeza muri iyo studio, ni uko ashaka kurushaho gukorana n’abahanzi benshi bakorera muri “Super Level”.
Aganira na IGIHE, Melodie yagize ati: “Imwe mu mpamvu yatumye ngirana amasezerano angina n’igihe cy’umwaka na studio ya “Super Level”, ni uko nshaka kwagura (…) -
Icyo umuhanzi Allioni abwira abagore mu gihe umunsi wabo wegereje
7 March 2013, by Olivier MuhirwaUmuhanzi mu njyana ya Afro Beat, Allioni, aratangaza ko adashimishwa na gato n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore. Asaba abagore kudahangayikishwa n’ibibazo, bakagira umuhate wo gushikama mu kubikemura batabarana ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryagaragara kuri buri umwe, no guhindura imitekerereze bishakira icyabateza imbere.
Buzindu Aline uzwi cyane nka Allioni, mu kiganiro na IGIHE mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe ubundi mpuzamahanga w’abagore uba tariki ya 08 (…) -
Ntabwo imyambarire ivuga imico- Sacha Kat
18 April 2013, by Rutaganda JoelAgasaro Sandrine umuhanzikazi uzwi cyane ku izina rya Sacha Kat, kuri ubu arasobanura kuba umuhanzi yambara imyenda migufi, cyangwa undi umuntu wese usanzwe, ko ari uburara. Sacha avuga ko umuhanzi yambara imyenda bitewe n’indirimbo agiye kuririmbira imbaga.
Aganira na IGIHE, Sacha Kat yagize ati: “ Ntabwo kuba umuntu yambara imyenda migufi bivuga kuba yabaye ikirara cyangwa yananiranye nk’uko abantu benshi babivuga, ahubwo k’umuhanzikazi biterwa n’indirimbo agiye kuririmba, bikongera (…) -
Mani Martin yababajwe n’ibivugwa kuri Cecile Kayirebwa
4 May 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Mani Martin umaze kugira izina rikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bitewe no kuba amaze kwitabira amwe mu maserukira muco atandukanye yo mu bihugu nka Congo, Tanzania, ndetse n’ U Burundi, kuri ubu abinyujije k’urukuta rwe rwa facebook yagaragaje ko ababajwe cyane n’amagambo benshi bakomeje kuvuga k’umuhanzi Cecile Kayirebwa.
Nk’uko yabicishije k’urukuta rwe rwa facebook yagize ati: “ Ndatangaye, ndanababaye cyane, cyakora sintunguwe kuko isi yamaze kunteguza ko ibyo (…) -
Farious na Akami Eli barataramira muri Afurika y’Epfo
22 May 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi ukomoka mu Burundi witwa Big Farious ndetse n’Umunyarwanda Niyonzima Amza uzwi cyane ku izina rya Akami Eli, kuri ubu bari mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo mu gace kitwa ‘Salt river’, aho bateganya igitaramo kizaba ku itari ya 25 Gicurasi 2013.
Icyo gitaramo kikaba cyarateguwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi babarizwa muri Afurika y’Epfo, icyo gitaramo bikaba biteganyijwe ko kizitabirwa n’abandi bahanzi bo muri icyo gihugu batari bamenyekana.
Inkuru dukesha Ugeziwe (…) -
Kora Awards 2012: Sacha na Tonzi nta gihembo babashije gutsindira
5 January 2013, by Nsabimana EmileKu rutonde rwatangajwe na Kora Awards rw’ibyiciro 25 byahembwe, ntihagaragaraho amazina Sacha na Tonzi, abahanzi nyarwanda bari batoranyijwe mu bahatana.
Umunyarwandakazi Sacha wari mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza ukizamuka w’igitsina gore yatowe ku bw’indirimbo ye ‘Nsobanurira’ yaririmbanye na Bably, yahatanaga n’abahanzi Djelika Diawara (wo muri Mali waririmbye ‘An mi woula’), Amira Fathy (wo muri Egypte waririmbye ‘Ou’bal El Banat’), Keko w’Umugande waririmbye indirimbo ‘Make you dance’ (…)
IGIHE