Turi ku wa 2 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abakora Umwuga w’Uburaya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Ingabo za RPA zabohoye Kabgayi zirokora Abatutsi bari bahungi mu bigo byaho by’abihaye Imana.
1910: Charles Rolls uri mu bashinze Rolls-Royce, yabaye umuntu wa mbere ukoze urugendo mu ndege akambuka ahazwi nka “English Channel” ava mu Bwongereza ajya mu Bufaransa arongera aragaruka adahagaze; ibifatwa nk’ikimenyetso gikomeye ny’iterambere mu by’indege muri (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeAmateka
HomeAmateka
Articles
-
Tariki ya 2 Kamena
2 June, by IGIHE -
Tariki ya 3 Gicurasi
3 June, by IGIHETuri ku wa 3 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Amagare.
Ni Umunsi kandi muri Uganda bizihiza ubuzima bwa Mutagatifu Charles Lwanga wishwe ku munsi nk’uyu mu 1886 ahowe Imana.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1986: Aloys Bigirumwami wabaye Musenyeri wa mbere muri Afurika Mbiligi, ni bwo yatabarutse.
1994: Habaye inama y’Abaminisitiri yemeje igurwa mu Misiri ry’imbunda n’ibikoresho bya gisirikare muri miliyoni 9$ zatanzwe na guverinoma mu rwego rwo gukomeza gukora (…) -
Tariki ya 4 Kamena
4 June, by IGIHETuri ku wa 04 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’abana bazize amaherere y’ubushyamirane n’intambara.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Guverinoma ya Jean Kambanda yagaragaje mu nama y’Abaminisitiri ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi.
1912: Massachusetts yabaye leta ya mbere ya Amerika ishyizeho umushahara fatizo ku bakozi.
1920: Hongrie yatakaje 71% by’ubutaka bwayo na 63% by’abaturage bayo nyuma y’isinywa (…) -
Tariki ya 5 Kamena
5 June, by IGIHETuri ku wa 5 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ivangura rikorerwa inyamaswa hagendewe ku bwoko bwazo.
Ni n’umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bidukikije. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yakoranye inama n’abakuru b’ingabo na Jandarumori, bemeza ko bagomba gushaka abacanshuro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bubiligi, bakabafasha kurwanya ingabo za RPA.
2017: Ibihugu bitandatu byAbarabu ari byo Bahrain, (…) -
Tariki ya 6 Kamena
6 June, by IGIHETuri ku wa 6 Kamena 2026.
Ni umunsi Umunsi Umuryango w’Abibumbye wizihiza nk’uwahariwe ururimi rw’Ikirusiya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Mu nama ya guverinoma yabaye uwo munsi, Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu rugamba bari bahanganyemo n’ingabo za RPA, Leta yiyise iy’Abatabazi yari imaze kugira inkomere z’abasirikare barenga ibihumbi 5000 ndetse abagera ku 1000 bari bamaze kwicwa muri uhereye muri Mata.
1982: Ariel Sharon wari Minisitiri (…) -
Tariki ya 7 Kamena
7 June, by IGIHETuri ku wa 7 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku isuku y’Ibiribwa. Ukaba kandi umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bandi (World Caring Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka gushinga umutwe witwara gisirikare, ihohotera, no kunyereza umutungo wa leta.
1946: Televiziyo ya BBC yongeye gusubukura gahunda zayo zo gusakaza amashusho nyuma (…) -
Tariki ya 8 Kamena
8 June, by IGIHETuri ku wa 8 Kamena 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga inyanja.
Ni n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibibyimba byo ku bwonko no gufasha ababirwaye.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi.
2020: Uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima.
1929: Margaret Bondfield yagizwe Minisitiri w’Umurimo mu Bwongereza, aba umugore wa mbere ugeze muri (…) -
Tariki ya 9 Kamena
9 June, by IGIHETuri ku wa 9 Kamena 2026.
Ni Umunsi w’Intwari muri Uganda.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Miliyoni 50 Frw zari zatanzwe na guverinoma zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi mu cyiswe “Auto-defense civile” nk’uko bigaragara muri Agenda y’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Edouard KAREMERA.
2009: Hoteli yo muri Pakistan yabereyemo iturika ryahitanye abantu 17 abandi 46 barakomereka.
2010: Abantu 40 barapfuye abandi barenga 70 barakomereka mu (…) -
Tariki ya 10 Kamena
10 June, by IGIHETuri ku wa 10 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugeni buzwi nka Art Nouveau.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1989: Perezida Paul Kagame yashyingiranywe na Madamu Jeannette Kagame mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.
2017: Rwanda Day yabereye mu nzu mberabyombi ya Flanders Expo, iherereye mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, Aba-Nazi bishe abasivili 643 barimo abagore n’abana mu Bufaransa, kimwe mu bikorwa bigaragaza (…) -
Tariki ya 11 Kamena
11 June, by IGIHETuri ku wa 11 Kamena 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe gukina kw’Abana. (International Day of Play) Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: Timothy McVeigh yarishwe ahorwa uruhare yagize mu gitero cyagabwe muri Oklahoma mu 1995. Iki gitero cyahitanye abantu 168 ndetse kugeza icyo gihe ni cyo gitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu benshi.
2002: Antonio Meucci yemejwe nk’umuntu wavumbuye telefoni bwa mbere.
2007: Inkangu yishe abantu 130 muri Bangladesh.
2010: Muri (…)
IGIHE