Inkuru y’ubushize twababwiye igihe ntarengwa umukoresha agomba kubahiriza mu kumenyekanisha imishahara y’abakozi be ndetse no kubishyurira imisanzu mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Iyo ibyo bitubahirijwe hari ibihano bigenwa n’itegeko bikurikira: Gucibwa amafaranga: Umukoresha utishyuriye igihe imisanzu y’abakozi be, akanatinda gukora imenyekanisha mishahara yabo, acibwa amafaranga y’inyongera angana na 1.5% kuri buri gikorwa; ni ukuvuga 3% by’imisanzu agomba kwishyura. Ayo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeRssb
HomeRssb
Articles
-
Ibihano biteganyirizwa umukoresha utishyuriye igihe imisanzu y’abakozi muri RSSB
6 February 2015, by Claude -
Ubujura bwo kuvuza abandi ku bwishingizi bwa RSSB bigira ingaruka ku bizigamiye
24 November 2014, by ClaudeUmuco wo kuvuza umuntu ku bwishingizi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) butari ubwe ubangamira cyane abazivuza indwara zikomeye ku bwishingizi bwabo kuko ubu bujura buhwanye no kubikurira umuntu amafaranga atazigamye kandi ari ay’abandi.
Hari ubwo usanga abantu bamwe bumvikana n’abaganga bigenga bakabavurira benewabo cyangwa inshuti zabo ku izina ry’umuntu ufite ubwishingizi muri RSSB; ibi bihombya ikigo ndetse n’ababikora basabwa kubireka kuko amafaranga aba atanzwe kuri abo (…) -
RSSB mu guhugura ingabo z’igihugu ku birebana n’Ubwiteganyirize
18 December 2013, by Rene Anthere RwanyangeIkigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board), nk’uko bisanzwe mu nshingano zacyo, kirahugura abateganyirizwa ku bijyanye n’Ubwiteganyirize, ubu bakaba bageze mu bigo bya Gisirikare.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2013, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, cyatanze amahugurwa ajyanye n’ibyiza by’ubwiteganyirize. Ayo mahugurwa yahawe aba Ofisiye bashinzwe Ubuyobozi n’ubuvuzi mu gace ko hagati mu gihugu, aratangirwa mu kigo cya Gisirikare cy’i Kami.
Oswald (…) -
U Rwanda rurashimirwa intambwe ikomeye mu bwishingizi bw’indwara
6 August 2013, by Rene Anthere RwanyangeIntumwa za Leta ya Congo Brazzaville zaje gusura u Rwanda muri iki cyumweru, mu rwego rwo kwiga uburyo u Rwanda rwashoboye gushyira abenegihugu mu bwishingizi, kugira ngo na bo ubwo bumenyi bajye kubukoresha mu gihugu cyabo. Muri iki cyumweru izo ntumwa zasuye ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB) na Serivizi y’ubwishingizi mu buvuzi ku ngabo z’igihugu (MMI), hagamijwe kwiga uburyo ubwishingizi bw’indwara bwashyizwe mu bikorwa.
Intumwa za Congo Brazzaville ziyobowe na Clotaire Claver (…) -
RSSB igenzura imiti ihabwa abanyamuryango kuko bayiraje ishinga
4 December 2014, by ClaudeKuba imiti ku ndwara zidasanzwe ibanza kwemezwa na muganga ngishwanama wa RSSB nyuma y’uko abaganga bayandikiye umurwayi, ngo ntawe byari bikwiriye kubangamira kuko RSSB irajwe inshinga n’ubuzima bw’abanyamuryango bayo.
Muganga ngishwanama mu kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize ( RSSB) ni umuganga ushinzwe kugira inama ikigo cya RSSB mu byemezo bijyanye n’ubuvuzi ndetse akanagira inama abanyamuryango ba RSSB yemeza imiti runaka ku ndwara zidasanzwe umunyamuryango wa RSSB aba yandikiwe. (…) -
Dore inama zigirwa abakozi n’abakoresha mu kwirinda ibyago bikomoka ku kazi
20 May 2015, by Philbert HagengimanaNyuma yo gusubiza ibibazo bitandukanye abantu babajije ku bijyanye n’ibyago bikomoka ku kazi n’uburyo bagobokwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ubu noneho icyo kigo cyatanze inama zagirwa abakozi n’abakoresha mu kwirinda izo mpanuka.
-
Ibibazo bikunze kwibazwa kuri RSSB (1.15)
17 June 2013, by Rene Anthere RwanyangeAbantu benshi barimo n’abagana Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), hari ibibazo byinshi bakunze kwibaza, bityo tukaba mu byo batugejejeho tuzagenda tubaha ibisubizo byabyo. Namwe ariko mufite urubuga rwo kugaragaza icyo mubitekerezaho.
Ibyago bikomoka ku kazi
9. Ni izihe nama mwajya tugira abakoresha n’abakozi mu bijyanye no kwirinda impanuka zikomoka ku kazi?
Inama twabagira bombi ni uko buri wese ku bimureba yashyiraho ake kugira ngo duhashye ibyago bikomoka ku kazi kuko (…) -
RSSB irasaba abanyamuryango batatanze amafoto kubikora byihuse, bahabwe amakarita mashya
9 October 2013, by Rene Anthere RwanyangeIkigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), mu rwego rwo kunoza imicungire y’abanyamuryango bacyo, kirasaba abo cyishingira bacikanwe n’igikorwa cyo gutanga amafoto yo gukorerwa amakarerwa amakarita mashya kuri buri muntu (Individual Cards), ndetse n’ababyeyi batanze amafoto y’abana bakiri bato ubu bakaba barakuze, ko bakwihutira gutanga ifoto imwe imwe kugira ngo bakorerwe amakarita.
Soma ibindi bijyanye n’ibisabwa. -
RSSB yafatiye ingamba zikaze farumasi zikora uburiganya mu gutanga imiti
24 June 2015, by Philbert HagengimanaIkigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB gitangaza ko kimaze gufatira ibihano bikaze farumasi ebyeri zagaragaje uburiganya mu gutaga imiti iba igenewe abarwayi, ndetse ngo n’izindi zagerageza kubikora zahagurukiwe kuko bihombya ikigo kikishyurira abataratanze imisanzu.
-
Yakomerekeye mu kazi, uko yivuje agacibwa miliyoni 20, RSSB iramugoboka
23 February 2015, by Philbert HagengimanaKarangwa (yahinduriwe amazina) w’imyaka 32 yakomerekeye mu kazi, ariko kugira ngo ubuzima bwe burokorwe yagasabwaga kujya yishyura miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nyamara n’umutungo w’umuryango we utageze kuri ako gaciro, gusa agobokwa no kuba yarateganyirijwe nk’umukozi.
IGIHE